Ikinyamakuru Newsbite dukesha iyi nkuru kiravuga ko uyu mugabo yapfuye ubwa mbere yishwe n’ububabare bukabije yakuye mu mpanuka ya moto naho ubwa kabiri apfa azize imiti igabanya uburibwe yabaye myinshi mu mubiri we ituma ahera umwuka.
Nk’uko uyu mugabo yabitangaje ngo gupfa burya ntabwoba biteye kuko ngo iyo upfuye ntacyo ubasha kumva cyangwa ngo ubone ahubwo uba udahiri gusa. Uragenda burundu ukazimira ntube hari icyo ukimenya cyangwa ngo utekereze.
Abajijwe niba koko igihe yapfaga nta kintu na kimwe yibuka cyaba cyarabaye mu mutwe we yasubije ati “Nakwishimira kuba nagusubiza ngo yego ariko naba nkubeshye kuko ukuri ni uko inshuro zombi napfuye sinari mpari gusa niko navuga, byari umwijima gusa uraho.Nabigereranya no gutwarwa n’agatotsi ugasinzira. Ugasinzira ariko mu bitotsi byawe ntihabemo inzozi, ugasinzira gusa.
Nkimara gukanguka nasaga n’uvuye mu bitotsi by’igihe kinini cyane nyamara nari maze iminota 15 gusa mfuye. Numvaga ndushye cyane, imbaraga zose nazikoresheje zanshizemo burundu maze ntungurwa n’ibyo abaganga bahise bambwira.
Ngikanguka natunguwe n’indoro abaganga bandebaga. Nabonaga bumiwe mbese babuze aho bakwirwa maze babonye byanyobeye bambwira ko nari maze umwanya muto napfuye.”
Uyu mugabo abajijwe uko yabonye gupfa bimera we yabigereranyije n’ijuru kuko ngo yumva nta juru ryamurutira iryo. Ati “Nta kintu na kimwe nabonye, nta nzozi, nta rumuri, nta na kimwe. Tekereza na we umukara gusa. Ibyo nibyo nabayemo. Benshi bakunze gukeka ko gupfa ari ikintu giteye ubwoba ariko siko biri. Iyo upfuye urazimira gusa( you just disappear).
Gusa mbabwije ukuri ibi byatumye ntinyuka gupfa. Iyo upfuye uba upfuye. Nta kongera guhangayika. Niyo mahoro ya mbere nabonye, nta juru rishobora guhwana naryo.”
Nk’uko abaganga bamukurikiranye babivuga kandi uyu mugabo yarapfuye rwose ibizamini byose (Autopsy) birabyemeza.
Ese koko nyuma yo kumva ubu buhamya urumva nawe utinyutse urupfu cyangwa igitekerezo cyo kuzimira mu isi y’abazima kiracyaguteye ubwoba?
Denise IRANZI