Dj Pius na Aidan bagize itsinda rya Two4real bakaba bavuye mu Rwanda basize barangije gufata amashusho y’iyi ndirimbo yabo na Roberto na Ray Signature, aho batangaza ko bateganya kuyisohorana n’amashusho yayo mu ntangiriro z’icyumweru gitaha.
Aidan(Two4Real), Roberto na Ray Signature mu ifatwa ry'amashusho y'indirimno "Never let her go"
DJ Pius na Ray Signature mu ifatwa ry'amashusho
Nk’uko Dj Pius yabidutangarije i Bugande barimo barahakorera imishinga y’indirimbo zigera muri eshatu harimo ebyiri bari gukorana na Ray Signature hamwe n’indi bazakorana n’umuhanzikazi Jody, bakazagaruka kuri uyu wa Gatandatu.
Nizeyimana Selemani