Nyuma yo gufatwa n’abapolisi, Britney Spears yajyanywe mu nkiko ku cyaha cyo gutwara imodoka yasinze

Imyidagaduro - 01/05/2026 4:48 PM
Share:

Umwanditsi:

Nyuma yo gufatwa n’abapolisi, Britney Spears yajyanywe mu nkiko ku cyaha cyo gutwara imodoka yasinze

Britney Spears yashinjwe n’urukiko rwo muri California ku wa Kane, icyaha cyo gutwara imodoka yanyoye ibisindisha n’ibiyobyabwenge, nk’uko byatangajwe n’inzego zibishinzwe.

Uyu muhanzikazi w’imyaka 44 yagejejwe mu nkiko akurikiranyweho icyaha cyo mu rwego ruto, cyo gutwara imodoka ari mu ngaruka z’inzoga n’indi miti igira ingaruka ku mitekerereze. Ibiro by’umushinjacyaha byo mu Ntara ya Ventura byavuze ko hatagaragajwe neza ubwoko bw’ibiyobyabwenge cyangwa inzoga yakoresheje ndetse n’ingano yabyo.

Britney Spears yafashwe ku itariki ya 4 Werurwe 2026, nyuma yo guhagarikwa n’abapolisi ba California Highway Patrol bamusanze atwaye imodoka ye ya BMW yiruka cyane kandi ayitwaye mu buryo budasanzwe ku muhanda wa US 101 hafi y’aho atuye.

Abapolisi bavuze ko yagaragazaga ibimenyetso byo kudatwara neza, bamukoresha ibizamini byo kureba niba afite ubushobozi bwo gutwara, nyuma bamuta muri yombi bakeka ko yari yanyoye inzoga n’ibiyobyabwenge. Yahise ajyanwa muri gereza yo mu Ntara ya Ventura, ariko aza kurekurwa bukeye bwaho atanze ingwate.

Iperereza ryuzuye ryashyikirijwe ubushinjacyaha ku wa 23 Werurwe. Icyo gihe, umuvugizi we yavuze ko ibyo yakoze “bidakwiriye na gato”, kandi ko bishobora kuba intambwe ya mbere yo guhindura ubuzima bwe.

Nyuma y’ukwezi kurenga gato afashwe, Britney Spears yahisemo ku bushake kujya kwivuriza mu kigo gifasha abantu bafite ikibazo cy’ibiyobyabwenge. Biteganyijwe ko azitaba urukiko ku wa Mbere, nubwo kubera ko ari icyaha cyo mu rwego ruto, ashobora no kutazitaba ku giti cye.

Abashinjacyaha batangaje ko uru rubanza ruzakurikiranwa hakurikijwe amategeko asanzwe akoreshwa ku bantu badafite amateka yo gutwara banyoye ibisindisha, nta mpanuka bakoze kandi bafite urugero ruto rw’inzoga mu maraso.

Mu rukiko, ashobora guhabwa amahirwe azwi nka “wet reckless”, aho yemera icyaha agahanishwa kwitabira amasomo ajyanye no kwirinda gutwara yanyoye ibisindisha, ndetse akanishyura amande ateganywa n’amategeko.

Abashinjacyaha bavuga ko ubu buryo bukunze guhabwa abantu bagaragaje ubushake bwo gukemura ibibazo bafite no gushaka ubufasha.

Britney Spears yamenyekanye cyane kuva mu myaka ya 1990 na 2000, aho yasohoye indirimbo zakunzwe cyane zirimo “Toxic”, “Gimme More” na “I’m a Slave 4 U”. Album ze nyinshi zahawe ibihembo bikomeye, harimo ebyiri zageze ku rwego rwa “Diamond”.

Mu ntangiriro z’imyaka ya 2000, ubuzima bwe bwagiye bukurikirwa cyane n’itangazamakuru, cyane cyane mu gihe yahuraga n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Mu 2008, yashyizwe mu maboko y’ubuyobozi bwihariye bw’inkiko (conservatorship) bwamaze imyaka irenga 10, buyobowe ahanini na se n’abanyamategeko be, bugenzura ubuzima bwe bwite n’imari. Ibi byaje gukurwaho mu 2021.

Kuva icyo gihe, yarashyingiwe, arongera atandukana n’uwo bashakanye, anasohora igitabo cy’ubuzima bwe cyakunzwe cyane cyitwa “The Woman in Me”.

Mu myaka ya vuba, Britney Spears ntiyakomeje gukora umuziki nk’uko byahoze, kuko kuva yasohora album ye ya nyuma mu 2016, yasohoye indirimbo nkeya gusa yakoranye n’abandi bahanzi.

Britney Spears yajyanywe mu nkiko ku cyaha cyo gutwara imodoka yasinze - azitaba urukiko ku wa Mbere w'icyumweru gitaha


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...