Nyuma yo guca agahigo kuri Youtube, Israel Mbonyi ategerejwe muri Gen-z Comedy

Imyidagaduro - 15/10/2025 10:02 AM
Share:

Umwanditsi:

Nyuma yo guca agahigo kuri Youtube, Israel Mbonyi ategerejwe  muri Gen-z Comedy

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uri mu bakomeye muri iki gihe, Israel Mbonyi, ategerejwe ku nshuro ya mbere mu gitaramo cya Gen- Z Comedy aho azataramira urubyiruko n’abandi bazitabira iki gitaramo kizaba ku wa 30 Ukwakira 2025 muri Camp Kigali.

Uyu muramyi uherutse gufatira amashusho y’indirimbo zigize Album ye ya Gatanu yise ‘Hobe’, yatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ukwakira 2025, ko azaririmba muri Gen-z Comedy, nyuma y’abandi banyarwenya bazaba basusurukije abantu.

Israel Mbonyi agiye kuririmba muri Gen-z Comedy abisikana n’abandi baramyi barimo Aime Uwimana na Prosper Nkomezi.

Mbonyi ategerejwe muri Gen-Z Comedy kandi nyuma y’aho yanditse amateka akomeye, aho yabaye umuhanzi wa mbere w’umunyarwanda wageze ku mubare wa Miliyoni ebyiri z’abamukurikira kuri YouTube, bizwi nka ‘Subscribers’.

Ku wa 13 Ukwakira 2025, ni bwo Mbonyi yageze ku rugendo rw’imyaka irenga irindwi kuri uru rubuga agera kuri uru rwego, kandi kugeza ubu indirimbo ze zose hamwe zimaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 500.

Nyuma yo kugera kuri iyi ntera, Mbonyi yashyize ubutumwa kuri konti ye ya Instagram agaragaza ibyishimo no gushimira abafana be.

Ati: “Ndabasuhuje nshuti bavandimwe, nzanywe hano no kubashimira ku bwa miliyoni ebyiri z’abakurikira shene yanjye ya YouTube. Njye nasohoye album yanjye ya mbere mu 2014, icyo gihe nazishyiraga kuri CD nkaziha abantu bake bari banzi.”

Yongeyeho ati: “Mu 2018 nahuye n’inshuti yanjye yambwiye kuri YouTube, nta gitekerezo nari mfiteho. Yambwiye ko nkwiye gufungura shene yanjye nkajya nshyiraho indirimbo. Ni bwo natangiye, kandi Bibiliya iravuga ngo ‘mugende mwamamaze ubutumwa bwiza kugera ku mpera z’Isi’. Ntekereza ko uru rubuga rudufasha kugeza kure ubutumwa no gukuza ubwami bw’Imana.”

Mbonyi yashimiye Imana ku byo yamugejejeho, avuga ko YouTube yamubereye urubuga rwo gusakaza ubutumwa bwe ku Isi yose, anashimira abamushyigikiye kuva yatangira kugeza uyu munsi.

Mu Ukwakira 2024, Israel Mbonyi yari yabaye umuhanzi wa mbere w’umunyarwanda wari ufite abamukurikira benshi kuri YouTube, asimbura Meddy wari umaze igihe ari ku isonga.

Muri uwo mwaka kandi, yaciye agahigo ko kugira abamukurikira barenga miliyoni imwe ku rubuga rumwe mu gihe kingana n’umwaka umwe.

Israel Mbonyi asanzwe ari umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki wa Gospel muri Afurika y’Iburasirazuba. Afatwa nk’umwe mu bafite ibikorwa bifite ireme, kandi byagiye bigira uruhare rukomeye mu gukomeza kwinjiza urubyiruko mu ndirimbo zo kuramya Imana.

Kwitabira Gen-Z Comedy kuri we ni indi ntera yerekana uburyo umuziki we uri kurenga imbibi z’insengero, ukagera no mu bitaramo bigamije gufasha urubyiruko kwidagadura mu buryo bwiza no kunga ubumwe.

Iki gitaramo cyitezweho kuzahuza urwenya, umuziki n’ubusabane hagati y’abahanzi n’urubyiruko, aho Israel Mbonyi azasoza igitaramo mu buryo bwihariye, aririmba zimwe mu ndirimbo zigaragara kuri Album ze zitandukanye.

Israel Mbonyi agiye kuririmbira bwa mbere muri Gen-Z Comedy, igitaramo kizahuza urwenya n’indirimbo zo kuramya Imana ku wa 30 Ukwakira 2025 


Nyuma yo kugera kuri miliyoni ebyiri z’abamukurikira kuri YouTube, Mbonyi yiteguye gusangiza urubyiruko ibyishimo n’ubutumwa bw’Imana mu buryo bushya

 
Israel Mbonyi azasoza Gen-Z Comedy mu buryo bwihariye aririmba zimwe mu ndirimbo ziri kuri Album zitandukanye 

Gen-z Comedy yatumiwemo Israel Mbonyi izaba ku wa Kane tariki 30 Ukwakira 2025, muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIGARUKA KURI ISRAEL MBONYI NYUMA Y’UKO ACIYE AGAHIGO KURI YOUTUBE



KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'NO DOUBT' YA ISRAEL MBONYI


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...