Uyu
muramyi uherutse gufatira amashusho y’indirimbo zigize Album ye ya Gatanu yise
‘Hobe’, yatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ukwakira 2025, ko azaririmba
muri Gen-z Comedy, nyuma y’abandi banyarwenya bazaba basusurukije abantu.
Israel
Mbonyi agiye kuririmba muri Gen-z Comedy abisikana n’abandi baramyi barimo Aime
Uwimana na Prosper Nkomezi.
Mbonyi ategerejwe muri Gen-Z Comedy kandi nyuma y’aho yanditse amateka akomeye,
aho yabaye umuhanzi wa mbere w’umunyarwanda wageze ku mubare wa Miliyoni ebyiri z’abamukurikira kuri YouTube, bizwi nka ‘Subscribers’.
Ku
wa 13 Ukwakira 2025, ni bwo Mbonyi yageze ku rugendo rw’imyaka irenga irindwi
kuri uru rubuga agera kuri uru rwego, kandi kugeza ubu indirimbo ze zose hamwe zimaze
kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 500.
Nyuma
yo kugera kuri iyi ntera, Mbonyi yashyize ubutumwa kuri konti ye ya Instagram
agaragaza ibyishimo no gushimira abafana be.
Ati:
“Ndabasuhuje nshuti bavandimwe, nzanywe hano no kubashimira ku bwa miliyoni
ebyiri z’abakurikira shene yanjye ya YouTube. Njye nasohoye album yanjye ya mbere
mu 2014, icyo gihe nazishyiraga kuri CD nkaziha abantu bake bari banzi.”
Yongeyeho
ati: “Mu 2018 nahuye n’inshuti yanjye yambwiye kuri YouTube, nta gitekerezo
nari mfiteho. Yambwiye ko nkwiye gufungura shene yanjye nkajya nshyiraho
indirimbo. Ni bwo natangiye, kandi Bibiliya iravuga ngo ‘mugende mwamamaze
ubutumwa bwiza kugera ku mpera z’Isi’. Ntekereza ko uru rubuga rudufasha kugeza
kure ubutumwa no gukuza ubwami bw’Imana.”
Mbonyi
yashimiye Imana ku byo yamugejejeho, avuga ko YouTube yamubereye urubuga rwo
gusakaza ubutumwa bwe ku Isi yose, anashimira abamushyigikiye kuva yatangira
kugeza uyu munsi.
Mu
Ukwakira 2024, Israel Mbonyi yari yabaye umuhanzi wa mbere w’umunyarwanda wari ufite
abamukurikira benshi kuri YouTube, asimbura Meddy wari umaze igihe ari ku
isonga.
Muri
uwo mwaka kandi, yaciye agahigo ko kugira abamukurikira barenga miliyoni imwe
ku rubuga rumwe mu gihe kingana n’umwaka umwe.
Israel
Mbonyi asanzwe ari umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki wa Gospel
muri Afurika y’Iburasirazuba. Afatwa nk’umwe mu bafite ibikorwa bifite ireme,
kandi byagiye bigira uruhare rukomeye mu gukomeza kwinjiza urubyiruko mu
ndirimbo zo kuramya Imana.
Kwitabira
Gen-Z Comedy kuri we ni indi ntera yerekana uburyo umuziki we uri kurenga
imbibi z’insengero, ukagera no mu bitaramo bigamije gufasha urubyiruko
kwidagadura mu buryo bwiza no kunga ubumwe.
Iki
gitaramo cyitezweho kuzahuza urwenya, umuziki n’ubusabane hagati y’abahanzi
n’urubyiruko, aho Israel Mbonyi azasoza igitaramo mu buryo bwihariye, aririmba
zimwe mu ndirimbo zigaragara kuri Album ze zitandukanye.

Israel
Mbonyi agiye kuririmbira bwa mbere muri Gen-Z Comedy, igitaramo kizahuza
urwenya n’indirimbo zo kuramya Imana ku wa 30 Ukwakira 2025

Nyuma
yo kugera kuri miliyoni ebyiri z’abamukurikira kuri YouTube, Mbonyi yiteguye
gusangiza urubyiruko ibyishimo n’ubutumwa bw’Imana mu buryo bushya
Israel Mbonyi azasoza Gen-Z Comedy mu buryo bwihariye
aririmba zimwe mu ndirimbo ziri kuri Album zitandukanye
Gen-z
Comedy yatumiwemo Israel Mbonyi izaba ku wa Kane tariki 30 Ukwakira 2025, muri
Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIGARUKA KURI ISRAEL MBONYI NYUMA Y’UKO ACIYE AGAHIGO KURI YOUTUBE
