Nyuma y’inzu yavugishije benshi, Miss Mutesi Jolly yaguze imodoka ya Miliyoni 436 Frw

Imyidagaduro - 18/10/2025 7:50 PM
Share:

Umwanditsi:

Nyuma y’inzu yavugishije benshi, Miss Mutesi Jolly yaguze imodoka ya Miliyoni 436 Frw

Miss Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, ari mu byishimo bikomeye nyuma yo kwiyongera mu mubare w’abatunze imodoka zihenze cyane mu gihugu, nyuma yo kugura Mercedes Benz G 63 2025 ifite agaciro ka 436,680,000 Frw.

Amakuru InyaRwanda yamenye yizewe yemeza ko Mutesi Jolly yishyuye ibihumbi 300 by’amadorali y'Amerika (436,680,000 Frw) kugira ngo abone iyi modoka y’ikirenga imenyerewe ku izina rya “Beast” kubera imiterere yayo y’ubukaka n’ubuhanga mu ikoranabuhanga.

Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 18 Ukwakira 2025, Miss Jolly yagaragaje ko yanyuzwe no kuba iyi modoka yamaze kugera mu Rwanda.

Uyu mukobwa yasangije abamukurikira amashusho amugaragaza atembera muri iyi Mercedes nshya, nyuma yo kuyikuraho amashashi mashya ayifashemo bwa mbere.

Iyi modoka ije ikurikira inzu ye y’akataraboneka iherereye muri Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali, yubatse mu mezi ashize ifite agaciro gasaga Miliyoni 900 Frw — ikaba yaravuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera imiterere yayo.

Miss Mutesi Jolly ni umwe muri ba Nyampinga bakomeje kwigaragaza mu bikorwa by’ubucuruzi, n’ubugiraneza, akaba ari no mu bagore bakiri bato batunze ibintu bihenze cyane muri ‘Showbiz’ nyarwanda.

Ibyo wamenya kuri Mercedes Benz G 63 2025

Iyi ni imwe mu modoka zihenze kandi zikomeye cyane zikorwa na Mercedes-AMG, ishami rya Mercedes rikora imodoka zifite imbaraga zidasanzwe.

Ifite engine ya V8 biturbo ya 4.0L, itanga imbaraga zisaga 577 horsepower (HP). Iva kuri 0 kugera kuri 100 km/h mu masegonda 4.3 gusa.

Ifite ‘Automatic Transmission’ ya AMG SPEEDSHIFT TCT 9G, ivana imodoka mu bwitonzi ikihuta neza.

Yubatswe mu buryo bushobora kunyura mu misozi, mu muhanda w’igitaka cyangwa mu mujyi (4MATIC all-wheel drive).

Ifite sisteme za camera z’uruhande rwose, ibikoresho byo kugenzura umutekano (Active Brake Assist, Lane Keeping Assist) n’ibindi.

Imbere harimo intebe nziza, zitanga ubushyuhe n’ubukonje, n’ibikoresho. Igaragaramo ‘screen’ ebyiri nini zigaragaza amakuru y’imodoka na ‘multimedia’.

Ifite ‘Burmester Surround Sound System’ itanga amajwi yo ku rwego rwo hejuru. Ku isoko mpuzamahanga, Mercedes G 63 2025 igura hagati ya $180,000–$250,000, bitewe n’aho igurirwa n’ibiyongeraho (mu Rwanda, Mutesi Jolly yayiguze $300,000 angana na 436,000,000 Frw).

Mu magambo make, Mercedes G 63 ni imodoka y’abantu bafite ubushobozi, ikimenyetso cy’ubukire, ubuhanga n’icyubahiro.

Ni imodoka itoranywa n’ibyamamare ku isi nka Kim Kardashian, Cristiano Ronaldo, Davido n’abandi.

Nyuma y’inzu ya Miliyoni 900 Frw, Miss Mutesi Jolly yinjije imodoka nshya mu mujyi, Mercedes Benz G 63 2025 ya Miliyoni 436 Frw



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...