Nyuma y’imyaka itanu, Kenny Mirasano yavuye ku izima akora amashusho y’indirimbo (VIDEO)

Imyidagaduro - 10/10/2026 1:27 PM
Share:

Umwanditsi:

Nyuma y’imyaka itanu, Kenny Mirasano yavuye ku izima akora amashusho y’indirimbo (VIDEO)

Kenny Mirasano, umuhanzi w’Umunyarwanda wiyeguriye umuziki wa Gakondo n’indirimbo zubaka umuntu binyuze mu butumwa bw’urukundo, ubumuntu n’izindi ndangagaciro, yahishuye ko gutinya kwamamara biri mu byatumye atinda gukora amashusho y’indirimbo ze.

Nyuma y’imyaka itanu akora umuziki nk’umuhanzi wigenga, yaje gufata icyemezo cyo guhindura imikorere, atangirira ku ndirimbo ye nshya yise ‘Nibagirwe’.

Uyu muhanzi ufite umwihariko mu bihangano byibutsa abantu agaciro k’indangagaciro za kimuntu, yari amaze igihe yumva ko amashusho atari ngombwa cyane mu rugendo rwe rw’umuziki. Icyakora, uko iminsi yagiye ihita, yaje gusanga ko kugira ngo umuziki ube umwuga ushobora kumutunga kandi ukagera ku bantu benshi, hari ibyo agomba guhindura.

Kenny Mirasano yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, asobanura impamvu yafashe icyemezo cyo gukorera amashusho indirimbo ze, nubwo atari ibintu yari amaranye ubushake n’icyizere gihagije.

‘Nibagirwe’ yabaye indirimbo ya mbere akoreye amashusho kuva yatangira urugendo rwo gukora umuziki yigenga, nyuma y’imyaka itanu yari amaze ashyira hanze ibihangano byumvikanaga cyane mu buryo bw’amajwi gusa.

Mu rugendo rw’abahanzi, hari abifuza kwamamara, bagakora ibishoboka byose kugira ngo ibihangano byabo bigere kure. Ku rundi ruhande, hari n’abafite impano ariko bakagira imbogamizi zishingiye ku buryo biyumva imbere y’abantu, bigatuma gutera intambwe zimwe na zimwe bibagora.

Kenny Mirasano avuga ko na we ari mu bahuye n’iyo mbogamizi, kuko kumenyekana cyane ari kimwe mu bintu yagiye atinya, nubwo umuziki yari yarahisemo gukora usaba ko arushaho kwigaragaza.

Yasobanuye ko gufata icyemezo cyo gukorera amashusho indirimbo ye bitamworoheye, kuko hari ibintu yari amaze igihe yirinda, ariko akaza gusanga ko adashobora gukomeza kubihunga niba ashaka guteza imbere umuziki we.

Yagize ati: “Byansabye imbaraga, haba hari na bimwe mu byo nahungaga, kubera ko ntakubeshye nagiye ngira ikintu cy'ubwoba bwinshi bwo kumenywa n'abantu, ariko ngasanga mu kazi ndimo n'ubundi n'ahandi ntabicikira, biri mu bintu bitumye nyuma y'imyaka itanu maze mu muziki ari bwo bwa mbere nkoze amashusho y'indirimbo (Video). Ibindi twabonaga zaba ari 'Audio' gusa.”

Ibi bigaragaza ko kuri Mirasano, gukora umuziki bitarangirira ku guhanga indirimbo no kuyishyira hanze. Kugira ngo ibihangano bye birusheho kugera ku bantu, hari n’izindi nshingano agomba kwemera, nubwo zaba zimusaba kuva mu byo yari amenyereye.

Nubwo yari amaze kubona ko amashusho ari ingenzi mu guteza imbere umuziki we, Kenny Mirasano ntiyari yiteguye guhita ajya imbere ya 'Camera'. Yifuzaga ko indirimbo ye ikorerwa amashusho, ariko we ubwe ntayigaragaremo.

Iki cyifuzo cyatumye hakenerwa ibiganiro n’inama hagati ye n’abo bakoranye, kugira ngo bashake uburyo amashusho yakorwa mu buryo bumunogeye, ariko na none agafasha indirimbo kugera ku ntego yari ayitezeho.

Mirasano yavuze ko byamusabye gutekereza cyane no kugisha inama abo bakorana, kugeza ubwo bumvikanye ku buryo bwiza bwo gushyira igitekerezo cye mu bikorwa.

Yagize ati: “Iyi ndirimbo nayo byansabye inama nyinshi ndetse n'abo twayikoranye, kuko nashakaga ko nyikora ariko sinyigaragaremo. Numvaga rero nanjye ariko nifuza gukora iki kintu, ariko abo twakoranye bangiriye inama y'uburyo tubitwaramo.”

Iyo Kenny Mirasano asobanura impamvu yatinye gukora amashusho, agaruka ku bwoba bwo kumenyekana n’abantu benshi. Ariko kandi, avuga ko uko umuziki ugenda uba umwuga, ari na ko bisaba ko umuhanzi yemera gukora ibintu bimwe na bimwe atari asanzwe yumva yorohewe na byo.

Abajijwe icyo yatinyaga mu gukora amashusho y’indirimbo, yasubije ati: “Muri rusange ni ugutinya kwamamara, ariko iyo bigeze mu bijyanye na 'Business' biba ari ngombwa ko ubikora.”

Ibi bigaragaza uko Mirasano atangiye kureba umuziki mu buryo burenze kuba impano n’uburyo bwo kugeza ubutumwa ku bantu. Ni n’umurimo usaba gufata ibyemezo, gushaka uburyo ibihangano bigera ku babikeneye no kwemera impinduka zishobora gutuma umuhanzi arushaho kumenyekana.

Ku muhanzi wifuza ko ibihangano bye bigira uruhare mu buzima bw’abantu, kwamamara bishobora kuba uburyo bwo kugeza ubutumwa bwe ku bantu benshi kurushaho. Nubwo kumenyekana bishobora kumutera ubwoba, ashobora no kubibona nk’intambwe ikenewe kugira ngo ibyo ahanga bigire umusaruro.

Kenny Mirasano, urugendo rwe rw’umuziki rwatangiye akiri umwana, ubwo yaririmbaga mu makorali y’itorero, aho yatangiye gukurira mu ndirimbo no kwagura impano ye.

Nubwo yatangiye kuririmba akiri muto, icyerekezo cye mu mashuri yisumbuye nticyari cyibanze ku muziki gusa. Nyuma yaje gukurikira amasomo y’umuziki mu ishuri ryari rizwi ku Nyundo, ubu rikaba ryarahindutse Ishuri ry’Umuziki ry’u Rwanda riherereye i Muhanga.

Amasomo yakuye muri iryo shuri yamufashije kurushaho kunoza impano ye no kuyigira umusingi w’urugendo rw’umwuga yahisemo gukurikira.

Mu gihe hari abahanzi bahitamo guhanga indirimbo ziganjemo imyidagaduro gusa, Mirasano we yibanda ku bihangano bigamije gukangurira abantu kubaha indangagaciro zibafasha kubana neza.

Mu byo yibandaho harimo urukundo, ubumuntu n’ubunyangamugayo, ndetse no gufasha abantu kongera kwibaza ku bo ari bo no ku ndangagaciro zikwiriye kubaranga mu buzima bwa buri munsi.

Uyu mwihariko ni umwe mu utuma umuziki we ugira icyerekezo cyihariye, cyane cyane mu rwego rw’umuziki wa Gakondo n’indirimbo zifite ubutumwa bwimbitse.

Nubwo ari bwo bwa mbere akoze amashusho y’indirimbo nyuma y’imyaka itanu akora umuziki yigenga, Kenny Mirasano si mushya mu bikorwa by’umuziki bibera imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.

Mu Ukuboza 2024, yaririmbye mu birori byo gutanga ibihembo bya FIA Awards 2024 byabereye muri BK Arena, aho yataramiye abashyitsi n’intumwa bari bitabiriye ibyo birori. Icyo gihe yanahuye ku rubyiniro n’umuhanzi Boukuru.

Ku rwego mpuzamahanga, yitabiriye ibirori n’ibitaramo bitandukanye byamuhaye amahirwe yo kugeza impano ye ku bantu bo mu bindi bihugu.

Mu mwaka wa 2019, yitabiriye JAMAFEST yabereye i Dar es Salaam muri Tanzania. Yanitabiriye Les Ateliers de la Pensée yabereye i Dakar muri Senegal, ndetse akora igitaramo ahuriyemo na Little Kesho mu mujyi wa Sevran mu Bufaransa.

Mu 2022, kandi, yitabiriye Visa for Music yabereye i Rabat muri Maroc, igikorwa gihuriza hamwe abahanzi n’abandi bakora mu muziki baturutse mu bice bitandukanye by’Isi.

Ibi bikorwa bigaragaza ko, nubwo atari yarashyize imbere amashusho y’indirimbo ze, Mirasano yari amaze kubona amahirwe yo kumenyekanisha impano ye no kuyigeza ku bantu batandukanye.

 

Kenny Mirasano yatangaje ko gutinya kwamamara ari byo byatumye amara imyaka itanu akora umuziki atarakorera amashusho indirimbo ze, kugeza ubwo afashe icyemezo cyo kuyakorera indirimbo ye ‘Nibagirwe’, nyuma yo gusanga ari ingenzi mu guteza imbere umuziki we

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA KENNY MIRASANO


KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ‘NIBAGWIRE’ YA KENNY MIRASANO



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...