Nyuma y’imyaka itanu akora umuziki nk’umuhanzi wigenga, yaje
gufata icyemezo cyo guhindura imikorere, atangirira ku ndirimbo ye nshya yise
‘Nibagirwe’.
Uyu muhanzi ufite umwihariko mu bihangano byibutsa abantu
agaciro k’indangagaciro za kimuntu, yari amaze igihe yumva ko amashusho atari
ngombwa cyane mu rugendo rwe rw’umuziki. Icyakora, uko iminsi yagiye ihita,
yaje gusanga ko kugira ngo umuziki ube umwuga ushobora kumutunga kandi ukagera
ku bantu benshi, hari ibyo agomba guhindura.
Kenny Mirasano yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na
InyaRwanda, asobanura impamvu yafashe icyemezo cyo gukorera amashusho indirimbo
ze, nubwo atari ibintu yari amaranye ubushake n’icyizere gihagije.
‘Nibagirwe’ yabaye indirimbo ya mbere akoreye amashusho kuva
yatangira urugendo rwo gukora umuziki yigenga, nyuma y’imyaka itanu yari amaze
ashyira hanze ibihangano byumvikanaga cyane mu buryo bw’amajwi gusa.
Mu rugendo rw’abahanzi, hari abifuza kwamamara, bagakora
ibishoboka byose kugira ngo ibihangano byabo bigere kure. Ku rundi ruhande,
hari n’abafite impano ariko bakagira imbogamizi zishingiye ku buryo biyumva
imbere y’abantu, bigatuma gutera intambwe zimwe na zimwe bibagora.
Kenny Mirasano avuga ko na we ari mu bahuye n’iyo mbogamizi,
kuko kumenyekana cyane ari kimwe mu bintu yagiye atinya, nubwo umuziki yari
yarahisemo gukora usaba ko arushaho kwigaragaza.
Yasobanuye ko gufata icyemezo cyo gukorera amashusho indirimbo
ye bitamworoheye, kuko hari ibintu yari amaze igihe yirinda, ariko akaza
gusanga ko adashobora gukomeza kubihunga niba ashaka guteza imbere umuziki we.
Yagize ati: “Byansabye imbaraga, haba hari na bimwe mu byo
nahungaga, kubera ko ntakubeshye nagiye ngira ikintu cy'ubwoba bwinshi bwo
kumenywa n'abantu, ariko ngasanga mu kazi ndimo n'ubundi n'ahandi ntabicikira,
biri mu bintu bitumye nyuma y'imyaka itanu maze mu muziki ari bwo bwa mbere
nkoze amashusho y'indirimbo (Video). Ibindi twabonaga zaba ari 'Audio' gusa.”
Ibi bigaragaza ko kuri Mirasano, gukora umuziki
bitarangirira ku guhanga indirimbo no kuyishyira hanze. Kugira ngo ibihangano
bye birusheho kugera ku bantu, hari n’izindi nshingano agomba kwemera, nubwo
zaba zimusaba kuva mu byo yari amenyereye.
Nubwo yari amaze kubona ko amashusho ari ingenzi mu guteza
imbere umuziki we, Kenny Mirasano ntiyari yiteguye guhita ajya imbere ya 'Camera'. Yifuzaga ko indirimbo ye ikorerwa amashusho, ariko we ubwe
ntayigaragaremo.
Iki cyifuzo cyatumye hakenerwa ibiganiro n’inama hagati ye
n’abo bakoranye, kugira ngo bashake uburyo amashusho yakorwa mu buryo
bumunogeye, ariko na none agafasha indirimbo kugera ku ntego yari ayitezeho.
Mirasano yavuze ko byamusabye gutekereza cyane no kugisha
inama abo bakorana, kugeza ubwo bumvikanye ku buryo bwiza bwo gushyira
igitekerezo cye mu bikorwa.
Yagize ati: “Iyi ndirimbo nayo byansabye inama nyinshi
ndetse n'abo twayikoranye, kuko nashakaga ko nyikora ariko sinyigaragaremo.
Numvaga rero nanjye ariko nifuza gukora iki kintu, ariko abo twakoranye
bangiriye inama y'uburyo tubitwaramo.”
Iyo Kenny Mirasano asobanura impamvu yatinye gukora
amashusho, agaruka ku bwoba bwo kumenyekana n’abantu benshi. Ariko kandi, avuga
ko uko umuziki ugenda uba umwuga, ari na ko bisaba ko umuhanzi yemera gukora
ibintu bimwe na bimwe atari asanzwe yumva yorohewe na byo.
Abajijwe icyo yatinyaga mu gukora amashusho y’indirimbo,
yasubije ati: “Muri rusange ni ugutinya kwamamara, ariko iyo bigeze mu bijyanye
na 'Business' biba ari ngombwa ko ubikora.”
Ibi bigaragaza uko Mirasano atangiye kureba umuziki mu buryo
burenze kuba impano n’uburyo bwo kugeza ubutumwa ku bantu. Ni n’umurimo usaba
gufata ibyemezo, gushaka uburyo ibihangano bigera ku babikeneye no kwemera
impinduka zishobora gutuma umuhanzi arushaho kumenyekana.
Ku muhanzi wifuza ko ibihangano bye bigira uruhare mu buzima
bw’abantu, kwamamara bishobora kuba uburyo bwo kugeza ubutumwa bwe ku bantu
benshi kurushaho. Nubwo kumenyekana bishobora kumutera ubwoba, ashobora no
kubibona nk’intambwe ikenewe kugira ngo ibyo ahanga bigire umusaruro.
Kenny Mirasano, urugendo rwe rw’umuziki rwatangiye akiri
umwana, ubwo yaririmbaga mu makorali y’itorero, aho yatangiye gukurira mu
ndirimbo no kwagura impano ye.
Nubwo yatangiye kuririmba akiri muto, icyerekezo cye mu
mashuri yisumbuye nticyari cyibanze ku muziki gusa. Nyuma yaje gukurikira
amasomo y’umuziki mu ishuri ryari rizwi ku Nyundo, ubu rikaba ryarahindutse
Ishuri ry’Umuziki ry’u Rwanda riherereye i Muhanga.
Amasomo yakuye muri iryo shuri yamufashije kurushaho kunoza
impano ye no kuyigira umusingi w’urugendo rw’umwuga yahisemo gukurikira.
Mu gihe hari abahanzi bahitamo guhanga indirimbo ziganjemo
imyidagaduro gusa, Mirasano we yibanda ku bihangano bigamije gukangurira abantu
kubaha indangagaciro zibafasha kubana neza.
Mu byo yibandaho harimo urukundo, ubumuntu
n’ubunyangamugayo, ndetse no gufasha abantu kongera kwibaza ku bo ari bo no ku
ndangagaciro zikwiriye kubaranga mu buzima bwa buri munsi.
Uyu mwihariko ni umwe mu utuma umuziki we ugira icyerekezo
cyihariye, cyane cyane mu rwego rw’umuziki wa Gakondo n’indirimbo zifite
ubutumwa bwimbitse.
Nubwo ari bwo bwa mbere akoze amashusho y’indirimbo nyuma
y’imyaka itanu akora umuziki yigenga, Kenny Mirasano si mushya mu bikorwa
by’umuziki bibera imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.
Mu Ukuboza 2024, yaririmbye mu birori byo gutanga ibihembo
bya FIA Awards 2024 byabereye muri BK Arena, aho yataramiye abashyitsi
n’intumwa bari bitabiriye ibyo birori. Icyo gihe yanahuye ku rubyiniro
n’umuhanzi Boukuru.
Ku rwego mpuzamahanga, yitabiriye ibirori n’ibitaramo
bitandukanye byamuhaye amahirwe yo kugeza impano ye ku bantu bo mu bindi
bihugu.
Mu mwaka wa 2019, yitabiriye JAMAFEST yabereye i Dar es
Salaam muri Tanzania. Yanitabiriye Les Ateliers de la Pensée yabereye i Dakar
muri Senegal, ndetse akora igitaramo ahuriyemo na Little Kesho mu mujyi wa
Sevran mu Bufaransa.
Mu 2022, kandi, yitabiriye Visa for Music yabereye i Rabat
muri Maroc, igikorwa gihuriza hamwe abahanzi n’abandi bakora mu muziki
baturutse mu bice bitandukanye by’Isi.
Ibi bikorwa bigaragaza ko, nubwo atari yarashyize imbere
amashusho y’indirimbo ze, Mirasano yari amaze kubona amahirwe yo kumenyekanisha
impano ye no kuyigeza ku bantu batandukanye.
Kenny Mirasano yatangaje ko gutinya kwamamara ari byo
byatumye amara imyaka itanu akora umuziki atarakorera amashusho indirimbo ze,
kugeza ubwo afashe icyemezo cyo kuyakorera indirimbo ye ‘Nibagirwe’, nyuma yo
gusanga ari ingenzi mu guteza imbere umuziki we
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA KENNY MIRASANO
KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ‘NIBAGWIRE’ YA KENNY MIRASANO
