Nyuma y'imyaka itanu bategereje urubyaro, Pastor Jotham n'umugore we baritegura kwibaruka imfura

Iyobokamana - 09/07/2026 2:19 PM
Share:
Nyuma y'imyaka itanu bategereje urubyaro, Pastor Jotham n'umugore we baritegura kwibaruka imfura

Nyuma y'urugendo rw'imyaka itanu rwari rwuzuyemo amasengesho, kwihangana n'ibyiringiro, Pastor Jotham Ndanyuzwe n'umugore we Ineza Benisse Ndanyuzwe bari mu byishimo byo kwitegura kwakira imfura yabo. Ni inkuru bavuga ko ari ubuhamya bw'uko Imana isohoza amasezerano yayo, kabone n'iyo byaba bifashe igihe kinini abantu batari biteze.

Pastor Jotham na Benisse basezeranye kubana akaramata ku wa 27 Gashyantare 2021, basezeranira imbere y'Imana muri Calvary Church Komarock muri Kenya. Nk'abashakanye benshi, bahise batangira gusenga no kwitegura kwakira urubyaro, ariko imyaka yakomeje kwicuma batarabona icyo bifuzaga.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Pastor Jotham Ndanyuzwe yavuze ko nubwo urugendo rutari rworoshye, batigeze bareka kwizera ko Imana izasohoza icyo yabasezeranyije. Ati: "Ni ibyishimo bikomeye kuri njye na Madame ndetse n'umuryango n'abakunzi bacu".

"Imitima yuzuye ibyishimo kuko twari tumaze imyaka itenga 5 kuko twakoze ubukwe 27/02/2021 nyuma yaho nk'abandi bose twari twiteguye ko twabona urubyaro ariko ntibyakunda gusa, Imana idusezeranya tuzabona urubyaro twahoranaga ibyo byiringiro".

Avuga ko muri icyo gihe cyose bakomeje gufata amagambo yo mu Abefeso 3:20 nk'inkingi y'ibyiringiro byabo: "Nuko Ibasha gukora ibiruta cyane ibyo dusaba, ndetse n'ibyo twibwira byose nk'uko imbaraga zayo ziri zidukoreramo".

Pastor Jotham yavuze ko iri jambo ryahindutse isoko y'imbaraga mu bihe byari bigoye. Yavuze ko hari umunsi yasomye Abefeso 3:20, iryo jambo riramufasha cyane. Yumvise mu mutima we ko Imana igiye kubasubiza. Kuva uwo munsi yahagaritse kureba ku gihe cyari gishize, atangira kureba ku Mana idakora nk'uko abantu babitekereza, ahubwo ikora ibirenze ibyo "twasaba cyangwa twatekereza."

Yasabye abategereje isezerano iryo ari ryo ryose kutarambirwa. Ati: "Turabizi ko hari abamaze n'imyaka myinshi irenze iyo twari dufite twe dutegereje ibyiringiro byacu byari bishingiye ku rukundo rwacu, kuko iyo muri mu bihe nk'ibi mugomba kubakira ku rukundo ndetse na 'communication'.

Ariko ikirenze ibyo byose ni ukwiringira Imana kuko njye nahishuriwe iri jambo muri bino bihe ndetse nkiri soma nahise mpamanya n'umutima wanjye ko tugiye kubona urubyaro. Ni ijambo riba mu Abefeso 3:20. 

Yavuze ko Imana ari yo itanga urubyaro, gushikama mu rukundo bikaba byarabafashije kuba abaneshi. Ati: "Habamo challenge 'inzitizi' nyinshi ariko ibyo byose iyo mushikamye mu rukundo [mubicamo mwemye] kuko urubyaro ni Imana irutanga, ntabwo ari abantu".

Muri iyi myaka 5 yo gutegereza urubyaro, banyuze mu nzira igoye aho babwiwe amagambo abaca intege ndetse bamwe bagakeka ko ari bo bahisemo gutinda kubyara. Ati: "Hari abatekereza ko ari ubushake bwacu bigasa nk'aho ari ukutwishyuza ngo ko mutabyara n'ibindi byinshi".

Yavuze ko bahisemo kutumvira amajwi y'abantu, ahubwo bumva ijwi ry'Imana. Kandi iyo wiringiye Imana, amagambo y'abantu ntabasha kuguhungabanya.

Pastor Jotham Ndanyuzwe ni Umushumba akaba n'umwanditsi w'ibitabo. Mu 2021 yasohoye igitabo cye cya mbere yise "Izina Risumba Byose (The Name Above All)", nyuma akurikiraho "Love Across All Languages", yamuritse ku wa 9 Werurwe 2024.

Iki gitabo cya kabiri gifite amapaji 301 n'imitwe 14, kikaba kivuga ku mbaraga z'urukundo mu guhuza abantu bo mu madini, imico n'ibihugu bitandukanye. Kiboneka ku rubuga rwa Amazon, aho abantu bashobora kugitumiza bakakigezwaho mu gihe gito.

Ku mpamvu yo kwandika ibitabo, yagize ati: "Nizera ko Imana yampaye ubutumwa bugenewe abantu bose. Ni yo mpamvu nandika ibitabo mu ndimi zitandukanye, kugira ngo ubutumwa bwambutse imipaka, bugere ku bantu benshi bushoboka."

Mu gihe bitegura kwakira imfura yabo, Pastor Jotham n'umugore we bavuga ko ubuzima bwabo bubaye ubuhamya bushya bw'uko Imana itajya yibagirwa ibyo yasezeranyije ubwoko bwayo, kandi ko igihe cyayo gihora kiruta icy'umuntu.

Pastor Jotham arashimira cyane umugore we ku bwo kumushyigikira iteka mu murimo w'Imana

Ineza Benisse Ndanyuzwe arakuriwe nyuma y'imyaka itanu we n'umugabo we Pastor Jotham bategereje urubyaro



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...