Iyi
ndirimbo yashyizwe hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Gashyantare 2026, iba
indi ntambwe nshya mu rugendo rwe rw’umuziki, by’umwihariko nyuma y’imyaka
myinshi yabarizwaga mu Bwongereza aho yakoreraga ibikorwa bye bya muzika.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Kitoko yavuze ko ‘Eva’ ari yo ndirimbo ya
mbere akoreye mu Rwanda kuva mu 2017.
Aya
magambo agaragaza ko kugaruka gukorera umuziki mu gihugu cye atari ibintu
bisanzwe kuri we, ahubwo ari intambwe ifite igisobanuro cyihariye mu buzima bwe
nk’umuhanzi.
Kitoko
asobanura ko gukora umuziki mu Rwanda bitandukanye cyane n’uko byari bimeze
ubwo yakoreraga mu Bwongereza.
Yavuze ko yasanze ibintu byinshi byarahindutse, ndetse bikaba byoroshye kurushaho kubona ibyo umuhanzi akeneye mu gutunganya igihangano.
Aya
magambo ashimangira iterambere ry’uruganda rw’umuziki mu Rwanda, aho abahanzi
basigaye babona studio, aba-producer n’ibikoresho ku rwego ruri hejuru
bitabasabye kujya hanze y’igihugu.
Indirimbo
‘Eva’ yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Loader, ikorerwa muri studio ya
1:55 AM.
Mu
bijyanye n’amashusho, iyi ndirimbo yafashwe inatunganywa na Fayzo Pro, mu gihe
amajwi yanononsowe (Mix & Mastering) na Bob Pro. Amashusho yo yanononsowe na
Sanib.
Uyu
mushinga ugaragaza ubufatanye bw’abanyamwuga batandukanye bo mu Rwanda, ibintu
Kitoko avuga ko byamushimishije cyane kuko byamwumvishije ko umuziki nyarwanda
ugeze ku rundi rwego.
‘Eva’
si indirimbo gusa, ahubwo ni ikimenyetso cy’urugendo rushya, rw’umuhanzi
ugarutse aho yatangiriye, mu gihe umuziki nyarwanda nawo wamaze gutera indi
ntambwe.
Abakunzi
be barategereje kureba niba iyi ndirimbo izakurikirwa n’indi mishinga myinshi
izakorerwa mu Rwanda, bikarushaho gushimangira umubano we n’isoko ry’iwabo.

Kitoko yavuze ko gukora umuziki mu Rwanda muri iki gihe byoroshye kurusha uko byari bimeze mu myaka yashize, ashimira ikipe y’abanyamwuga bakoranye barimo Producer Loader, Fayzo Pro na Bob Pro

