Nyuma y’imyaka 8, umunyarwanda Tuma Basa yasezeye gukorera Youtube

Imyidagaduro - 03/04/2026 7:31 AM
Share:

Umwanditsi:

Nyuma y’imyaka 8, umunyarwanda Tuma Basa yasezeye gukorera Youtube

Umunyarwanda Tuma Basa, wamamaye mu kuyobora no guteza imbere umuziki ku rwego mpuzamahanga, yasezeye ku mirimo ye muri YouTube nyuma y’imyaka umunani ayikoramo, aho yari amaze kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere umuziki by’umwihariko uw’abirabura (Black Music & Culture).

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ku wa Kane tariki ya 2 Mata 2026, Tuma Basa yatangaje ko agiye gutangira indi ntambwe nshya mu buzima bwe bw’umwuga, ashimira abantu bose bagize uruhare mu rugendo rwe.

Yagize ati: “Nyuma y’imyaka umunani myiza maze muri YouTube, ngiye gutera intambwe nshya nizeye, ninjira mu kindi cyiciro cy’ubuzima bwanjye… Murakoze cyane…”, agaragaza ko ashimira byimazeyo abo bakoranye bose, barimo abahanzi, abatunganya muzika, abayobozi, abafasha mu muziki ndetse n’abakunzi ba YouTube bagize uruhare mu gutuma urugendo rwe rugenda neza.

Ibi bivuze ko Tuma Basa atasezeye kubera ikibazo, ahubwo ari ugufata icyemezo cyo gutangira indi ntambwe nshya mu mwuga we, anashimira cyane buri wese wamubaye hafi muri uru rugendo rwe rwatwaye imyaka umunani.

Tuma Basa yinjiye muri YouTube mu 2018, atangira ayobora ishami rya ‘Urban Music’, mbere yo kuzamurwa akaba Umuyobozi wa ‘Black Music & Culture’.

Muri izi nshingano, yari ashinzwe kongera uburyo YouTube ikorana n’abahanzi n’umuco wabo, anafasha abahanzi n’ibigo by’umuziki gukoresha neza ibikoresho YouTube ibaha byo kwegera abakunzi babo (direct-to-fan tools).

Yabaye umwe mu bantu bagize uruhare mu kuzamura uburyo umuziki w’abirabura uhabwa agaciro ku rwego mpuzamahanga binyuze kuri YouTube.

Mbere yo kujya muri YouTube, Tuma Basa yari yarubatse izina rikomeye mu bijyanye no gutunganya no gutoranya muzika ku rwego rwo hejuru.

Yabaye umuyobozi ushinzwe gahunda za Hip Hop ku isi muri Spotify, aho yari ashinzwe ‘playlists’ zikomeye zirimo RapCaviar, imwe mu zikunzwe cyane kuri uru rubuga.

Yanakoreye ibigo bikomeye nka BET, MTV ndetse anafasha Sean Combs (P. Diddy) gutangiza televiziyo ya REVOLT aho yabaye Vice Perezida ushinzwe muzika.

Nubwo akunze kumenyekana nk’Umunyamerika ukomeye mu muziki, Tuma Basa afite inkomoko ikomeye mu Rwanda.

Yitwa amazina nyakuri Tumaine Basaninyenzi, akomoka ku babyeyi b’Abanyarwanda, nubwo yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (icyo gihe yitwaga Zaïre).

Yabaye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akiri muto, anamara iminsi ye y’ubuto bwe muri Zimbabwe mbere yo gukomereza amasomo muri Kaminuza ya Iowa.

Ni naho yatangiye gukunda cyane Hip Hop, nyuma aza kubigira umwuga, awugeza ku rwego mpuzamahanga.

Nubwo atatangaje aho agiye gukomereza, amagambo ye agaragaza ko agiye gutangira indi ntera nshya ishobora kongera kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuziki ku isi.

Isezera rye risize amateka akomeye muri YouTube, cyane cyane mu kuzamura no guha ijambo umuziki n’umuco by’abirabura, ibintu byatumye izina rye riba mu bakomeye muri uru ruganda ku isi.

Ku Rwanda, ni ishema rikomeye kubona umwe mu bana barwo ageze kuri uru rwego, akaba akomeje kwandika amateka mu muziki mpuzamahanga.

Nyuma y’imyaka 8 akorera YouTube, Umunyarwanda Tuma Basa yasezeye atangiye indi ntambwe nshya mu mwuga we

 

Tuma Basa washinzwe ‘Black Music & Culture’ muri YouTube yasezeye, ashimira abahanzi n’abo bakoranye mu rugendo rwe rw’imyaka 8

 

Umusanzu wa Tuma Basa mu kuzamura umuziki w’abirabura kuri YouTube ugeze ku musozo, atangiye igice gishya cy’ubuzima bwe. Aha ari kumwe na Davido



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...