Nyuma y’imyaka 8 babana, Clapton Kibonge n’umugore we bakoze ubukwe mu birori biryoheye ijisho

Imyidagaduro - 04/04/2026 10:39 PM
Share:

Umwanditsi:

Nyuma y’imyaka 8 babana, Clapton Kibonge n’umugore we bakoze ubukwe mu birori biryoheye ijisho

Umunyarwenya n’umukinnyi wa filime, Clapton Kibonge n’umugore we Ntambara Jacky bakoze ubukwe mu birori binogeye ijisho nyuma y’imyaka 8 babana.

Uyu muhango wo gusaba,gukwa no gusezerana imbere y’Imana wabaye  kuri uyu wa Gatandatu bibera  i Rwempasha mu karere ka Nyagatare aho Clapton Kibonge n’ubundi asanzwe avuka. 

Iki gikorwa cyabaye mu gihe aba bombi bamaze igihe kinini babana nk’umugabo n’umugore, aho bamaze imyaka umunani basangiye urugendo rw’urukundo.

Tariki ya 21 Gashyantare 2026 ni bwo Clapton Kibonge yambitse impeta y’urukundo Ntambara Jacky, amusaba ko yakomeza kumubera umugore byemewe n’amategeko n’idini, undi na we abyemera atazuyaje. Icyo gihe ni na bwo batangaje ko batangiye imyiteguro y’ubukwe bwabo.

Nyuma yaho tariki ya 15 Werurwe 2026 aba bombi berekanywe mu rusengero Healing Center Church ruherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali, aho bakiriwe na Rev.Muhigwa Emmanuel. 

Mu birori by’ubukwe bwabo byitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye byiganjemo ibyo mu myidagaduro yo mu Rwanda, Umubyeyi wa  Ntambara Jacky yamushimiye uburyo yitwaye  neza none uyu munsi Clapton Kibonke akaba yahisemo ko bakora ubukwe akamusaba iwabo.

Yavuze ko yari yarasengeye ubukwe none Imana iri kumusubiza aho mu minsi iri imbere bafite ubundi bukwe.

Basanzwe bafitanye abana batatu. Bibarutse imfura muri 2018, muri 2022 bibaruia ubuheta naho  mu 2024 bibaruka umwana wa gatatu.

Clapton Kibonge asanzwe ari umwe mu banyarwenya bazwi cyane mu Rwanda, aho amaze igihe agaragara mu bitaramo bitandukanye ndetse no mu bikorwa by’imyidagaduro byakunzwe na benshi. 

Ni we wakoze filime nka ‘Umuturanyi’, ‘Mugisha na Rusine’ ndetse izina rye ryakomeye nyuma yo kugaragara muri filime ‘Seburikoko’.


Clapton Kibonge yakoze ubukwe n'umugore we nyuma y'imyaka 8 babana 



Ibyimamare bitandukanye byitabiriye ubukwe bwa Clapton Kibonge

Clapton Kibonge n'umugore we basezeranye imbere y'Imana




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...