Iri
rushanwa rizaba ari ku nshuro ya 75 rigiye kuba, rikazahuza abakobwa bari
hagati ya 100 na 130 baturutse mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino ku isi.
Biteganyijwe
ko rizamara ibyumweru byinshi, rikazaba ririmo ibikorwa bitandukanye birimo
kwerekana imideli, imikino, impano zitandukanye ndetse n’imishinga igamije
gufasha abaturage.
Itangazo
rirambuye ku matariki n’uko iri rushanwa rizagenda riteganyijwe gutangazwa na
Julia Morley, uyobora Miss World Organization, mu birori bya nyuma bya Miss
World Vietnam bizabera mu mujyi wa Ho Chi Minh City ku wa 29 Werurwe 2026.
Muri
ibi birori kandi hazitabirwa n’umukobwa ufite ikamba rya Miss World 2025, Opal
Suchata.
Abategura
iri rushanwa bavuga ko ari amahirwe akomeye kuri Vietnam yo kumenyekanisha
umuco wayo, amateka yayo n’ubukerarugendo bwayo, bikayifasha kwiyubaka
nk’igihugu gifite uburanga, umuco n’inzozi bigana imbere.
Ku
ruhande rw’uhagarariye Vietnam, hazitabira Le Nguyen Bao Ngoc, umukobwa
w’imyaka 25 ukomoka mu mujyi wa Can Tho mu gace ka Mekong Delta.
Uyu
mukobwa ufite uburebure bwa metero 1.86, yigeze kuba igisonga cya mbere muri
Miss World Vietnam 2022, nyuma aza no kwegukana ikamba rya Miss
Intercontinental 2022.
Afatwa
nk’umwe mu bakobwa bafite amahirwe kubera ubunararibonye afite ku rwego
mpuzamahanga, amashuri yize n’ibikorwa bye bifasha sosiyete.
Le
Nguyen Bao Ngoc afite amanota 8.0 mu kizamini cya IELTS, akaba yararangije
kaminuza mu bijyanye n’imiyoborere y’ubucuruzi (Business Administration)
n’amanota meza, ndetse kuri ubu ni Umuyobozi Mukuru (CEO) wa Miss World Vietnam
2025.
Irushanwa
rya Miss World ryashinzwe mu Bwongereza mu 1951, rikaba ari ryo rimaze igihe
kirekire kurusha andi marushanwa y’ubwiza ku isi. Rifatwa kandi nk’irushanwa
rikomeye cyane, riri ku rwego rumwe na Miss Universe.
Mu
myaka yashize, Miss World yashyize imbaraga cyane ku butumwa bwayo ku bwiza
bufite intego “Beauty with a Purpose”, bushishikariza abakobwa guhuza ubwiza
n’ubwenge, ndetse no kugira uruhare mu bikorwa bifasha sosiyete.
Kwakira
iri rushanwa kuri Vietnam bifatwa nk’intambwe ikomeye mu iterambere ry’inganda
z’imyidagaduro n’ubwiza muri iki gihugu, ndetse bikaba ari n’amahirwe yo
gukomeza kuzamura izina ryacyo ku ruhando mpuzamahanga.
Vietnam imaze kugaragaza ko ifite abakobwa bitwaye neza muri iri rushanwa, aho barimo Tran Ngoc Lan Khue wageze mu bakobwa 11 ba mbere mu 2015, Luong Thuy Linh wageze muri 12 ba mbere mu 2019, na Do Thi Ha wageze mu 13 ba mbere mu 2021.

Opal
Suchata Chuangsri ukomoka muri Thailand yegukanye ikamba rya Miss World 2025,
nyuma yo gutsinda abakobwa 107 bari bahatanye. Iri rushanwa ryabaye ku wa
Gatandatu tariki ya 31 Gicurasi 2025, ribera mu nyubako ya HITEX Exhibition
Centre i Hyderabad muri Telangana, mu gihugu cy’u Buhinde
