Nyuma y’imyaka 7, Nel Ngabo agiye gukorera igitaramo muri Uganda

Imyidagaduro - 28/01/2026 2:43 PM
Share:

Umwanditsi:

Nyuma y’imyaka 7, Nel Ngabo agiye gukorera igitaramo muri Uganda

Umuririmbyi Rwangabo Byusa Nelson wamamaye nka Nel Ngabo ari mu myiteguro yo gukorera igitaramo mu Mujyi wa Kampala muri Uganda, ku nshuro ye ya mbere kuva yatangira umuziki.

Uyu muhanzi umaze imyaka irindwi atangiye urugendo rwe mu muziki, azataramira muri Uganda ku Cyumweru tariki 1 Gashyantare 2026, mu gitaramo kizahurirana n’ibihe byo kwizihiza Umunsi w’Intwari.

Nel Ngabo yatangaje ko yishimiye cyane aya mahirwe, avuga ko ari intambwe ikomeye mu rugendo rwe rwo kwagura umuziki we ku rwego mpuzamahanga. Ati: “Ni igitaramo kigamije kwishimana no gusangira umunezero, twishimira ibyo Intwari zacu zatugejejeho, dutaramana n’abanya-Uganda.”

Uyu muhanzi yakomeje asobanura ko iki gitaramo ari intangiriro y’uruhererekane rw’ibitaramo ateganya gukorera mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi muri uyu mwaka wa 2026.

Ati: “Iki gitaramo kibimburiye ibitaramo byinshi tuzakorera ku Isi hose muri uyu mwaka wa 2026. Twatangiye kwagura imipaka, kandi dufite indi mishiga myinshi iri imbere.”

Iki gitaramo kiri mu bikorwa bigaragaza intambwe Nel Ngabo akomeje gutera mu muziki we, aho agenda yiyongera ku rutonde rw’abahanzi nyarwanda bari gushyira umuziki wabo ku isoko mpuzamahanga.

Nel Ngabo yatangiye umuziki ahereye ku ndirimbo 'Why', akomereza kuri 'Nzahinduka', 'Byakoroha', 'Ya motoma' yakoranye na Platini n'izindi kugeza kuri 'Look at you' aherutse guhuriramo na Platini P binyuze kuri Album bakoranye bise "Vibranium."

Uyu musore mu myaka irindwi ishize ari mu muziki amaze gusohora Album eshatu. Muri Gicurasi 2025, yasohoye Album ya Gatatu yise ‘Life Love&Light’. Mbere y'aho yari yasohoye Album ya Kabiri yise "‘RNB 360’" ndetse na "Ingabo" ari nayo ya mbere.

Nel Ngabo agiye gutaramira muri Uganda ku nshuro ye ya mbere nyuma y’imyaka 7 ishize ari mu muziki

 

Nel Ngabo azataramira i Kampala muri Uganda, ku Cyumweru tariki 1 Gashyantare 2026

KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO YA NEL NGABO NA PLATINI P


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...