Uyu
muhanzi umaze imyaka irindwi atangiye urugendo rwe mu muziki, azataramira muri
Uganda ku Cyumweru tariki 1 Gashyantare 2026, mu gitaramo kizahurirana n’ibihe
byo kwizihiza Umunsi w’Intwari.
Nel
Ngabo yatangaje ko yishimiye cyane aya mahirwe, avuga ko ari intambwe ikomeye
mu rugendo rwe rwo kwagura umuziki we ku rwego mpuzamahanga.
Uyu
muhanzi yakomeje asobanura ko iki gitaramo ari intangiriro y’uruhererekane
rw’ibitaramo ateganya gukorera mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi muri
uyu mwaka wa 2026.
Ati: “Iki gitaramo kibimburiye ibitaramo byinshi tuzakorera ku Isi hose muri uyu
mwaka wa 2026. Twatangiye kwagura imipaka, kandi dufite indi mishiga myinshi
iri imbere.”
Iki
gitaramo kiri mu bikorwa bigaragaza intambwe Nel Ngabo akomeje gutera mu muziki
we, aho agenda yiyongera ku rutonde rw’abahanzi nyarwanda bari gushyira umuziki
wabo ku isoko mpuzamahanga.
Nel
Ngabo yatangiye umuziki ahereye ku ndirimbo 'Why', akomereza kuri 'Nzahinduka',
'Byakoroha', 'Ya motoma' yakoranye na Platini n'izindi kugeza kuri 'Look at
you' aherutse guhuriramo na Platini P binyuze kuri Album bakoranye bise
"Vibranium."
Uyu musore mu myaka irindwi ishize ari mu muziki amaze gusohora Album eshatu. Muri Gicurasi 2025, yasohoye Album ya Gatatu yise ‘Life Love&Light’. Mbere y'aho yari yasohoye Album ya Kabiri yise "‘RNB 360’" ndetse na "Ingabo" ari nayo ya mbere.

Nel
Ngabo agiye gutaramira muri Uganda ku nshuro ye ya mbere nyuma y’imyaka 7
ishize ari mu muziki
Nel
Ngabo azataramira i Kampala muri Uganda, ku Cyumweru tariki 1 Gashyantare 2026
KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO YA NEL NGABO NA PLATINI P
