Nyuma y’imyaka 7, Mani Martin agiye gusubira mu Buyapani

Imyidagaduro - 26/02/2026 7:25 AM
Share:

Umwanditsi:

Nyuma y’imyaka 7, Mani Martin agiye gusubira mu Buyapani

Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Mani Martin, yatangaje ko agiye kongera gutaramira mu gihugu cy’u Buyapani mu ruhererekane rw’ibitaramo bizenguruka imijyi itandukanye, mu rwego rwo kumenyekanisha Album ye ya karindwi yise “Rebirth.”

Ibi bitaramo biteganyijwe muri Werurwe 2026, bikaba bigamije gukomeza gusakaza umuziki we n’ubutumwa bw’amahoro asanzwe azwiho ku rwego mpuzamahanga.

Mani Martin yaherukaga mu Buyapani muri Kamena 2019, aho yakoreye ibitaramo byibanze ku gusakaza ubutumwa bw’amahoro. Urebye neza imibare, kuva muri Kamena 2019 kugeza muri Werurwe 2026 ni imyaka irindwi igiye kuzura.

Ibi bivuze ko asubiye muri iki gihugu nyuma y’igihe kinini, ibintu bigaragaza ko umubano we n’abakunzi b’umuziki we bo mu Buyapani ukomeje gukomera.

Nk’uko bigaragara kuri ‘Flyer’ yamamaza ibi bitaramo, gahunda y’ibanze iteye itya: Ku wa 02 Werurwe 2026 azasura Peace Museum. Ku wa 03 Werurwe 2026, azasura Hiroshima Jogakuin.

Nyuma ya saa sita hazaba igikorwa azahuriramo na Japan Association for African Studies – Chugoku Branch. Mu ijoro azakorera igitaramo muri Otis.

Ibi bigaragaza ko urugendo rwe rutari urw’ibitaramo gusa, ahubwo rufite n’uruhare rw’ubusabane, ibiganiro n’ibikorwa by’umuco n’ubushakashatsi byihuza n’ubusabane hagati ya Afurika n’u Buyapani.

Album “Rebirth” ni iya karindwi ya Mani Martin, ikaba ije ishimangira urugendo rwe rw’umuziki wubakiye ku mahoro, urukundo, ubumuntu no kongera kubaka icyizere. Nk’uko izina ribivuga, “Rebirth” isobanura kongera kuvuka bushya, kwiyuburura no gutangira indi ntambwe y’ubuzima.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 25 Gashyantare 2026, Mani Martin yagaragaje ibyishimo byo kubona umuziki we ukomeza kurenga imipaka.

Mu busobanuro bwabyo, agaragaza ko ashimira impano y’ubuhanzi n’umuziki ushobora kurenga imbibi z’ibihugu, ugakora ku mitima y’abantu mu buryo burenze ibigaragara inyuma.

Urugendo rwa Mani Martin mu Buyapani rugaragaza neza ko umuziki nyarwanda ukomeje kugera kure, ukinjira mu ruhando mpuzamahanga. Kuba asubiyeyo nyuma y’imyaka irindwi, byerekana ko hari isoko n’abakunzi b’umuziki we bamwiteguye.

Ni urugendo rutanga icyizere ko Album “Rebirth” ishobora kurushaho kumenyekana ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane mu gihugu cy’u Buyapani gisanzwe gifite amateka akomeye mu bijyanye n’umuco, amahoro n’ubusabane bw’ibihugu.

Nyuma y’imyaka irindwi, Mani Martin agiye kongera gutaramira mu Buyapani aho azamurika Album ye ya karindwi ‘Rebirth’ mu bitaramo bizahurirana n’ibikorwa bigamije gusakaza ubutumwa bw’amahoro


Mani Martin yatangaje uruzinduko rw’ibitaramo mu Buyapani ruzatangirira i Hiroshima, aho azahurira n’abanyeshuri n’abashakashatsi mbere yo gukora igitaramo mu rwego rwo gukomeza kwagura umuziki we ku ruhando mpuzamahanga


Mu Werurwe 2026, Mani Martin azasura Hiroshima Jogakuin, ahure na Japan Association for African Studies – Chugoku Branch, anataramire abakunzi be bo mu Buyapani

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’IMWE MU NDIRIMBO ZIGIZE ALBUM YA MANI MARTIN


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...