Ibi
bitaramo bitegurwa na Sosiyete ya MTN Rwanda ku bufatanye na EAP Rwanda,
bikomeje gushyira hamwe bamwe mu bahanzi bakomeye mu gihugu no hanze yacyo.
Davis D aje yiyongera ku bandi bahanzi bamaze gutangazwa barimo Marina, Keny
Sol, Kevin Kade na Bushali.
Davis
D wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Biryogo’, ‘Dede’ na ‘Mariya Kaliza’, aherutse
gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Dance’, agaragaza ko agikomeje guhatana ku
isoko ry’injyana ya Afrobeats. Kugaragara kwe muri MTN Iwacu Muzika Festival
bizaba ari ubwa mbere abikoze kuva iri serukiramuco ryatangira mu 2019.
Uyu
muhanzi wavukiye mu Karere ka Huye ku wa 23 Werurwe 1993, yatangiye umuziki mu
2014, aza kwamamara cyane mu 2015 abikesha indirimbo ‘Biryogo’ yamugejeje ku
rwego rwo kumenyekana mu Rwanda hose.
Kuva
icyo gihe, yakomeje gushyira hanze ibihangano bitandukanye byatumye aguma mu
bahanzi bahanzwe amaso.
Davis
D azwiho udushya mu buryo butandukanye haba mu myambarire, amashusho
y’indirimbo ndetse n’imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga, ibintu byagiye
bituma agarukwaho cyane mu itangazamakuru.
Akunze
no gushora amafaranga menshi mu mashusho y’indirimbo ze, aho yagiye agaragaza
ko ari kimwe mu bimufasha guha agaciro ibyo akora.
Mu
rugendo rwe rwa muzika, Davis D yakoranye igihe kirekire na Muyoboke Alex wari umujyanama
we, ariko kuri ubu asigaye akorana bya hafi n’umubyeyi we, umufasha mu
igenamigambi n’ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga itandukanye y’umuziki, harimo
n’ikorwa ry’indirimbo zimwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Kugaragara
kwe muri MTN Iwacu Muzika Festival bije mu gihe aherutse kwizihiza imyaka 10
amaze mu muziki.
Abakunzi
b’umuziki nyarwanda biteze igitaramo kirimo imbaraga, cyane ko Davis D asanzwe
azwiho gutanga ibyishimo ku rubyiniro no gushyira imbaraga mu buryo yegera
abafana be.


