Ni isura y’igihe gishya, y’ubuhanzi n’ubucuruzi,
ndetse n’urubyiruko rwinjira mu ruganda rutangiye kugira isura mpuzamahanga.
Ibi birori byaherukaga kuba mu 2019 ubwo
hizihizwaga isabukuru y’imyaka 10 y’uruhererekane rwabaye ikimenyabose mu
karere.
Nyuma yaho, icyorezo cya Covid-19
cyahinduye imikorere y’ibikorwa bya siporo n’imyidagaduro, Kigali Fashion Week
irahagarara.
Mu 2023 hahinduwe izina, yitwa ‘Kigali
International Fashion Week’, abategura batangira kwibanda ku bikorwa byaberaga
hanze y’u Rwanda.
Kuri ubu, Kigali Fashion Week izajya
itegurwa na LG Events Rwanda, ni nyuma y’amasezerano yashyizweho umukono kuri
uyu wa Gatatu tariki ya 26 Ugushyingo 2025.
John Bunyeshuri, washinze akanayobora
Kigali Fashion Week mu myaka 14 ishize, yahisemo gutanga uyu murage mu
nshingano z’abafite icyerekezo gishya. Yemeza ko ari ubufatanye bw’imyaka
irindwi, budateze kwirengagiza amateka y’ubusanzwe.
Yabwiye itangazamakuru ati: “Ndizera ko
bizakomeza umwimerere n’igikundiro byari bifite, ariko bigahuzwa n’igihe. Ibi
birori bifite imbaraga zo kwinjiza urubyiruko rushya mu ruganda rw’imideli no
kurwambutsa imipaka.”
Mu muhango wo gusinya amasezerano wabereye
i Kigali, George Lugoloobi ushinzwe ubuhanzi muri LG Events Rwanda ni we wavuze
ijambo ryerekana icyerekezo gishya.
Uyu mugabo yijeje ko isura nshya izubakira
ku mateka y’ibyabaye, ariko ikanashinga imizi mu mahirwe y’ejo hazaza: ikoranabuhanga,
ubukerarugendo, ubucuruzi n’ihuriro rihuza abashoramari n’abahanzi b’imideli bo
mu karere no hirya no hino.
Yagize ati “Guteza imbere Kigali nk’umurwa
mukuru wa Afurika mu mideli ni intangiriro y’icyerekezo. Turashaka guha
urubyiruko, abahanzi n’abashoramari urubuga rwagutse. Kigali Fashion Week izaba
urubuga rwo kugurisha ubuhanga n’ubukorikori by’Afurika ku rwego rw’isi.”
Ibirori bya Kigali Fashion biteganyijwe
muri Gicurasi 2026 muri Zaria Court, mu minsi ibiri y’imyiyereko y’imideli
ariko icyumweru cyose kizaba cyuzuye ibikorwa binini bishyira imbere:
Hazaba hubakwa ahantu h’udushya mu mideli,
imurikamirimo ririmo imyenda igezweho, ibikoresho bya Made in Rwanda
n’inyigisho ku buryo inganda z’imideli zishobora kuba moteri y’ubukungu.
Aha ni ho abafite ibitekerezo n’inyota yo
guhanga imirimo bazahurira. Abashoramari, abahanzi, abacuruzi n’inzego
z’ubukerarugendo bazaganira ku cyerekezo cy’inganda z’imideli muri Afurika.
Ni agace gashya kazahuza abahanzi,
abaterankunga, abanyamakuru n’abaguzi mu buryo bwisanzuye. Kateguwe nk’umutima
w’ubucuruzi n’imishinga mishya mu ruganda rw’imideli.
Abamurika imideli bo mu Rwanda
bazunganirwa n’abaturutse muri Uganda, Kenya, Tanzania, Nigeria, Ethiopia,
Congo n’ahandi. Uru ni urubuga rwagutse rwo guhuza Afurika mu kugaragaza
umwimerere n’ubwiza bwayo.
John Bunyeshuri ntiyagurishije Kigali
Fashion Week, ahubwo ngo yagiranye amasezerano y’imyaka irindwi y’ubufatanye
n’uzakomeza ibikorwa mu izina rye.
Mu gutanga uyu murage, yemeza ko icyifuzo
cye ari ukugira ngo Kigali Fashion Week ikomeze gusakaza umucyo.
James, ugiye kujya ategura Kigali Fashion
Show muri uyu muryango mugari, yemeza ko agiye kubakira ku bunararibonye
bw’imyaka 14 ya John, ariko agasaba ubufatanye bw’abakunda imideli bose.
Ati: “Mudushyigikiye, tukubaka icyerekezo
kimwe, ni ko twazagira Kigali Fashion Week idasubira inyuma. Twakubaka umusingi
nshya izakomerezaho imyaka iri imbere.”
Kugaruka kwa Kigali Fashion Week mu 2026
si ibirori gusa. Ni ikimenyetso cy’ivuka bushya ry’uruganda rw’imideli mu
Rwanda.
Uruganda rw’imideli mu Rwanda ruri mu gihe cy’impinduka: urubyiruko ruri kugerageza, abahanzi bo mu karere bari kwigaragaza, n’abashoramari batangiye kubona amahirwe ari muri creative industry.

Ibirori bya 'Kigali Fashion Week' byashyizwe mu maboko ya Sosiyete ya LG Events Rwanda mu gihe cy'imyaka irindwi

John Bunyeshuri [Uri iburyo] yashyize ‘Kigali Fashion
Week’ mu maboko mashya, ariko asiga ashyizeho umusingi w’imyaka 14 w’isanisha
umuco n’imideli. Avuga ko ubufatanye bushya buzubakira ku mwimerere w’ibirori,
bukarushaho kwagura amahirwe y’urubyiruko n’abahanzi b’abanyarwanda ku ruhando
mpuzamahanga



Umuhanzi Sintex wamamaye mu ndirimbo nka "Twifunze" yitabiriye umuhango wo gutangaza gahunda nshya za Kigali Fashion Week

Umuhanzi wamamaye nka 'Makonikoshwa' yagaragaje ingeri zinyuranye z'ubuhanzi zizungukira muri Kigali Fashion Week
