Nyuma y’imyaka 5 yitabye Imana, Chadwick Boseman yahawe inyenyeri i Hollywood -AMAFOTO

Imyidagaduro - 21/11/2025 4:17 PM
Share:

Umwanditsi:

Nyuma y’imyaka 5 yitabye Imana, Chadwick Boseman yahawe inyenyeri i Hollywood -AMAFOTO

Umukinnyi wa filime w’Umunyamerika Chadwick Boseman wamamaye ku isi yose kubera uruhare rwe muri Black Panther yashyizwe ku rutonde rw’icyubahiro rwa Hollywood Walk of Fame, mu gikorwa cyuzuye amarangamutima cyabereye i Los Angeles ku wa 20 Ugushyingo 2025.

Iki ni igihembo gihabwa abahanzi bagize akamaro gakomeye muri sinema, kikaba kiri ku rwego rw’indangamurage mu ruganda rwa filime ku isi.

Iyi nyenyeri yahawe Boseman ni icyubahiro gikomeye, kuko ihabwa abantu bagaragaje ubuhanga bw’indashyikirwa, umurava n’umusanzu w’ibitekerezo byahinduye uruhererekane rw’inkuru n’imitekerereze y’isi binyuze mu bikorwa byabo bya sinema.

Umuhango wo gushyira hanze iyi nyenyeri wabereye ku mihanda ya Hollywood Boulevard, witabirwa n’umugore we, Taylor Simone Ledward-Boseman, ndetse n’abo bakoranye mu bikorwa bitandukanye barimo Ryan Coogler wayoboye Black Panther na Viola Davis bakinanye muri filime ye ya nyuma Ma Rainey’s Black Bottom.

Taylor Simone Ledward-Boseman ni we wakiriye ishimwe mu izina ry’umugabo we, mu magambo yuzuye urukundo, icyubahiro n’ishimwe, ati “Mu buzima, Chad yari byinshi kurusha kuba umukinnyi wa filime cyangwa umuhanzi. Yari umwigisha w’umwuka, wubakiye ku mbaraga z’umuryango, inshuti n’abo bakoranaga bamwizera. Uyu munsi twongera guhamya ubuhanga bwe, ubwitange bwe n’icyerekezo yasigiye isi.”

Yashyize inkweto za Chadwick ku ruhande rw’inyenyeri ye—ikimenyetso cy’intambwe yasize mu ruganda rwa sinema.

Viola Davis, umwe mu bafatanyabikorwa ba hafi ba Chadwick, yatanze ubutumwa bwaruhuye imitima benshi, avuga ko “kumwita ko yapfuye” ari amagambo umutima we utakira.

Ati “Mfite ukwemera ko Chadwick akiri muzima. Umuntu apfa by’ukuri ari uko wa wundi wa nyuma umuzi nawe atakiriho. Chadwick yari umuco, yari umwuka, yari imbaraga.”

Yibutse uburyo Chadwick yakundaga gukina ingoma ye ya ‘djembe’, akayishyiramo umwuka w’umwimerere utari umuziki gusa, ahubwo ugaca ku mitima y’abo bari kumwe muri filime:

Chadwick Boseman yitabye Imana mu 2020 azize kanseri yo mu mara, nyuma y’imyaka ine ayirwana mu ibanga.

Ariko umurage we wubatse ku kwicisha bugufi, ubwitange, imbaraga n’ubuhanga mu gukina filime zikomeye nk’iza Nelson Mandela, James Brown, Thurgood Marshall na T’Challa muri Black Panther, wamuteye guhabwa icyubahiro ku rwego rwo hejuru.

Inyenyeri ye iri kuri Hollywood Walk of Fame ni igicumbi cy’urwibutso rw’ibikorwa bye, bikaba n’ “ishyaka rishya” ku rubyiruko n’abakinnyi b’igihe kiri imbere bashaka gusiga umurage ufite icyo uvuga.

Uyu muhango wemeje ko Chadwick Boseman atazibagirana mu ruganda rwa sinema, ko izina rye rizahora ritera ishema abakunda ibihangano bye, kandi ko umurage we uzakomeza kwaka nk’inyenyeri yabonye umwanya wayo mu mateka ya Hollywood.


Taylor Simone Ledward-Boseman ni we wakiriye inyenyeri mu izina ry’umugabo we Chadwick Boseman witabye Imana, ku wa 28 Kanama 2020

Abavandimwe ba Chadwick Boseman, Kevin na Derrick, nabo bari bahari mu muhango wo gushyira hanze inyenyeri ye.

Umugore wa Boseman yashyize inkweto ze ku ruhande rw’inyenyeri ye nk’ikimenyetso cy’urwibutso rw’urugendo rwe mu buzima 

Viola Davis, bakinanye muri filime ye ya nyuma, yavuze ko akibarira Chadwick nk’ukiriho kuko adashobora kumwita uwagiye burundu cyangwa ngo amwambike ijambo ‘urupfu’ 

Ryan Coogler yavuze ko iyo atekereje kuri Chadwick icyo atekereza ari ubuyobozi, uburezi n’ubugiraneza, yongeraho ko yari umuyobozi udasanzwe

Ryan Coogler wayoboye Sinners, wari ufite amarangamutima agaragara, yavuze ko Chadwick Boseman yari umuntu ushobora gutuma buri wese yumva akunzwe kandi yubahwe

Abakinnyi bakinanye muri Black Panther, Michael B. Jordan na Letitia Wright, nabo bitabiriye uyu muhango wo kumwibuka


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...