Mu
birori byo kumurika album nshya ya Museveni byabereye i Speke Resort Munyonyo,
Perezida Museveni yashimye Kenzo ku bunyangamugayo yagaragaje mu micungire y’amafaranga
ya UNMF, hanyuma ashyira ahagaragara ibanga rikomeye ku buzima bwe bwite.
Muri
ibi birori, Museveni yavuze ko hari abana ba Brig. Chef Ali bari bahari kandi
basa cyane na Kenzo.
Nyuma
y’ibi, Kenzo yahamirije itangazamakuru kuri iki Cyumweru tariki 28 Nzeri 2025, ko
koko yakoze DNA ku murambo wa Hassan, umugabo yakuze azi nk’umubyeyi we,
bikagaragaza ko batari bafitanye isano.
Kenzo
yasobanuye ko nyina akomoka mu Rwanda, ariko ko yaje gutura i Masaka, aho
yamubyariye hagati ya 1989–1990. Nyuma y’uko nyina na Nyirakuru we bitabye
Imana, Kenzo yasigaye mu buzima bushingiye ku muryango wa Hassan, ari na ho
yakuriye.
Gusa
kubera impuha zakomeje kuvuga ko Hassan atari se, Kenzo yafashe icyemezo cyo
gukoresha DNA ku murambo we, maze ibizamini bigaragaza ukuri., asanga atari we
Se.
Nubwo
bimeze bityo, yavuze ko atigeze ashaka kwinjira cyane mu muryango wa Chef Ali
kuko nta mubano yari afitanye na wo. Ati “Nakuze ndi njyenyines, ubuzima
bwanjye ntibwamenye indi mico uretse iy’abagande banshoboje kuba uwo ndi we uyu
munsi.”
Brig.
Chef Ali yamenyekanye nk’umwe mu barwanyi bakomeye barwanyije ubutegetsi bwa
Idi Amin mbere yo kwifatanya na Museveni.
Yari
ayoboye 11th Battalion yafashe Mbarara Barracks, hanyuma ikigarurira Nakulabye
na Makerere, intambara irangira Museveni afashe ubutegetsi mu 1986.
Eddy
Kenzo, uzwi mu ndirimbo nka Sitya Loss na Semyekozo, yavuze ko nubwo atamenye
se akiri muto, bitigeze bimubuza gukura afite intego. Ati: “Uko ndi ni ukubera
ubuzima bwankujije, si amazina cyangwa imizi ntigeze menya.”
Perezida
Museveni yatangaje ko Eddy Kenzo ari umuhungu wa nyakwigendera Brig. Chef Ali,
umwe mu barwanyi 27 ba NRA bafashije gufata ubutegetsi mu 1986
Nyuma
y’imyaka 35 atazi se, Eddy Kenzo yemeje ko DNA yagaragaje ko atari uwa Hassan
wamureraga, ahubwo akomoka mu muryango wa Brig. Chef Ali