Inteko iburanisha yo mu Ntara ya Clark muri Nevada, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yamuhamije icyaha kimwe cy’ubwicanyi bwo ku rwego rwa mbere bukoreshejwe intwaro yica. Umwanzuro wafashwe nyuma y’uko inteko imaze hafi amasaha atatu yiga ku bimenyetso, nyuma y’urubanza rwamaze iminsi 11.
Davis w’imyaka 63, waburanishirijwe i Las Vegas, yavuze ko azajurira. Biteganyijwe ko azakatirwa ku wa 13 Ukwakira 2026, aho ashobora guhanishwa igifungo cya burundu adafite amahirwe yo kurekurwa.
Tupac yishwe ate?
Tupac Shakur yarashwe mu ijoro ryo ku wa 7 Nzeri 1996, ubwo yari mu modoka i Las Vegas. Yari afite imyaka 25 kandi yari mu bihe bikomeye by’umwuga we wa muzika.
Abashinjacyaha bavuze ko Davis yagize uruhare mu gutegura igitero cyaguyemo Tupac, nubwo atari we wafashe imbunda akamurasa. Bavuze ko Davis yari yararakajwe n’uko mwishywa we, Orlando Anderson, yari amaze kurwana na Tupac n’abo bari kumwe mbere gato y’uko iraswa riba.
Abashinjacyaha bavuga ko Davis yahise ashaka kwihorera, akusanya abo bari kumwe maze bajya gushaka Tupac n’umuyobozi w’itsinda rye rya Death Row Records, Marion “Suge” Knight.
Davis yabwiye abashakashatsi ko yari mu modoka ya Cadillac y’umweru ubwo bashakaga imodoka ya Tupac na Suge Knight. Yavuze kandi ko yatanze imbunda yari afite ayishyikiriza umuntu wari wicaye inyuma, nyuma umwe mu bari muri iyo modoka akarasa.
Kugeza ubu, uwarashe Tupac ntiyigeze atangazwa n’abashinjacyaha, kandi abandi bagabo batatu bari muri iyo modoka bose barapfuye.
Amagambo ya Davis yamubereye ibimenyetso bikomeye
Urubanza rwashingiye cyane ku magambo Davis ubwe yagiye avuga mu biganiro n’itangazamakuru, ndetse no mu gitabo cye cyo mu mwaka wa 2019, Compton Street Legend.
Abashinjacyaha kandi berekanye amajwi yafashwe mu biganiro Davis yagiranye n’abashakashatsi. Muri ayo majwi, Davis yavuze uko ibintu byagenze nyuma y’uko Tupac n’abo bari kumwe bakubise mwishywa we.
Ku rundi ruhande, umwunganizi wa Davis, Michael Sanft, yasabye inteko kutizera ayo magambo. Yavuze ko ibyo Davis yanditse mu gitabo cye ari inkuru yahimbwe, yagombaga gufatwa nk’uburyo bwo kwiyemera no kongera igurishwa ry’igitabo, aho kuba ukwemera uruhare mu bwicanyi.
Ubwunganizi kandi bwavuze ko iperereza ry’uyu mugabo ryagiye rihura n’ibibazo birimo imikorere mibi ya polisi, ruswa ndetse n’inyandiko zimwe na zimwe zaburiwe irengero.
Urubanza rw’imyaka hafi 30
Iyicwa rya Tupac ryabaye rimwe mu byaha byamaze igihe kirekire bitaramenyekana neza uwabikoze, kandi ryagize uruhare rukomeye mu mateka y’umuziki wa hip-hop, cyane cyane mu gihe hari amakimbirane akomeye hagati y’abahanzi bo ku Nkombe y’Iburasirazuba n’Iburengerazuba bwa Amerika.
Davis ni we muntu wa mbere ugeze ku cyemezo cy’urukiko cyo guhamwa n’icyaha muri uru rubanza rw’iyicwa rya Tupac Shakur, nyuma y’imyaka hafi 30.


Duane “Keffe D” Davis, wahoze ari umwe mu bayobozi b’agatsiko ko mu muhanda ka South Side Compton Crips, yahamwe n’icyaha cy’ubwicanyi afitanye isano n’iyicwa ry’umuraperi w’icyamamare Tupac Shakur, wishwe mu mwaka wa 1996
