Iki cyemezo cyafashwe ku wa 20 Ukwakira 2026, nyuma y’uko
urukiko rusuzumye ibimenyetso bitandukanye byari byatanzwe mu rubanza, birimo
ibipimo bya ADN, amashusho Ubushinjacyaha bwashingiyeho n’isesengura
ry’inzobere ku miterere y’ihungabana ry’umwana wari watanze ikirego.
Mu mwanzuro warwo, Urukiko Rukuru rwa Kigali rwasanze ibyo
bimenyetso bidahagije kugira ngo hemezwe nta gushidikanya ko Titi Brown ari we
wakoze icyaha yashinjwaga. Bityo, rwemeza ko icyemezo cyari cyafashwe n’Urukiko
Rwisumbuye rwa Nyarugenge kigumaho.
Titi Brown yari akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana
w’umukobwa uzwi mu nyandiko z’urubanza nka M.J, wari ufite imyaka 17 y’amavuko
igihe bivugwa ko icyaha cyabaga.
Kopi y’urubanza yabonywe na InyaRwanda, igaragaza ko uwo
mwana yabwiye nyina ko yasambanyijwe na Titi Brown nyuma yo kumusura. Nyuma yo
kujyanwa kwa muganga, byaje kugaragara ko atwite.
Ubushinjacyaha bwakurikiranye Titi Brown bushingiye ku
buhamya bw’uwo mwana na nyina, raporo ya muganga, ibipimo bya ADN, amashusho
yavugwagamo ko agaragaza bombi babyina, ndetse na raporo y’inzobere mu
by’imitekerereze n’amarangamutima ya muntu.
Titi Brown yahakanye ibyo yashinjwaga, avuga ko atigeze
asambanya uwo mwana ndetse ko atigeze anagera iwe mu rugo.
Ku wa 10 Ugushyingo 2023, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge
rwamugize umwere, rugaragaza ko ibimenyetso byari byatanzwe bitari bihagije
kugira ngo icyaha kimuhame.
Ubushinjacyaha bwahise bujuririra Urukiko Rukuru rwa Kigali,
buvuga ko urukiko rwa mbere rutari rwarasuzumye neza ibimenyetso byari
byatanzwe. Ni ubujurire bwamaze imyaka igera kuri itatu mbere y’uko hafatwa
umwanzuro wa nyuma muri uru rwego rw’ubujurire.
Kimwe mu bimenyetso byari byitezweho gutanga ibisobanuro ku
byabaye ni raporo y’ibipimo bya ADN yakozwe na Rwanda Forensic Laboratory
(RFL).
Ibyavuye muri ibyo bipimo byagaragaje ko nta sano y’amaraso
yari hagati ya Titi Brown n’umwana uwo mukobwa yari atwite.
Urukiko rwasesenguye icyo gisubizo mu rwego rwo kureba niba
ibimenyetso byari bihari byashoboraga guhuza Titi Brown n’icyaha yashinjwaga.
Icyakora, kuba ADN itaragaragaje ko ari se w’umwana wari
utwite ntibihita byemeza ko atashoboraga kuba yarasambanyije uwo mukobwa. Icyo
gisubizo cyagaragaje gusa ko nta sano y’amaraso yari hagati ye n’uwo mwana wari
utwite.
Ku bw’urukiko, icyo kimenyetso cyagombaga gusuzumwa hamwe
n’ibindi byose, ariko nticyari gihagije kugira ngo cyonyine cyemeze ko Titi
Brown yakoze icyaha.
Ubushinjacyaha bwari bwaratanze amashusho bwavugaga ko
agaragaza Titi Brown ari kumwe n’uwo mwana babyina. Bwayifashishaga mu
gusobanura ko bombi bari barigeze guhura, mu gihe Titi Brown yavugaga ko
atigeze agera iwe.
Icyakora, Urukiko Rukuru rwa Kigali rwasanze ayo mashusho
atagaragaza neza uwafashe amashusho n’aho yafatiwe, ibintu byatumye
rushidikanya ku mwimerere wayo.
Rwanagaragaje ko Ubushinjacyaha butagaragaje uruhushya
rw’Umushinjacyaha Mukuru rwo gufata ayo mashusho, nk’uko byari byaragaragajwe
mu rubanza rwabanje.
Ikindi cy'ingenzi ni uko, nubwo ayo mashusho yaba agaragaza
ko uwo mwana yigeze kuba ari kumwe na Titi Brown, ibyo ubwabyo bitari bihagije
kugira ngo hemezwe ko yamusambanyije.
Mu bimenyetso byasuzumwe harimo na raporo y’inzobere mu
by’imitekerereze n’amarangamutima ya muntu, yagaragazaga ko M.J yari
yarahungabanyijwe n’ibyamubayeho.
Urukiko rwasanze iyo raporo yarashingiye ku byo uwo mwana
yabwiye inzobere mu gihe cy’isuzuma, aho kuba ku bipimo cyangwa ibindi
bimenyetso bya gihanga byashoboraga kwemeza ko Titi Brown ari we wamukozeho
icyaha.
Ibyo byatumye urukiko rugaragaza ko raporo ishobora
kugaragaza ko umuntu yahungabanye, ariko ko idahagije yonyine mu kwemeza uwaba
yarateye iryo hungabana.
Bityo, nubwo raporo yari mu bimenyetso Ubushinjacyaha
bwashingiyeho, ntiyashoboye kuzuza icyuho cyari gisigaye mu kwemeza uruhare rwa
Titi Brown mu cyaha yashinjwaga.
Mu gusesengura ibimenyetso byose, Urukiko Rukuru rwa Kigali
rwanzuye ko bitari bihagije kandi ko bitashoboye kwemeza nta gushidikanya ko
Titi Brown ari we wakoze icyaha.
Ku wa 20 Ukwakira 2026, rwemeje ko ubujurire
bw’Ubushinjacyaha nta shingiro bufite, rugumana icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye
rwa Nyarugenge cyo ku wa 10 Ugushyingo 2023.
Ibi bivuze ko Titi Brown akomeza kuba umwere ku cyaha yari
akurikiranyweho, kandi ko nta ndishyi zategetswe gutangwa muri uru rubanza.
Umwanzuro w’urukiko ushingiye ku kuba ibimenyetso byatanzwe bitarashoboye kwemeza mu buryo budashidikanywaho ko ari we wakoze icyaha, aho kuba icyemezo cy’uko ibyo Ubushinjacyaha bwavugaga byose byari ibinyoma.

Urukiko Rukuru rwa Kigali rwemeje ko Titi Brown akomeza kuba
umwere ku cyaha cyo gusambanya umwana
