Nyuma y’imyaka 3, Stromae yataramiye abantu mu gitaramo yahuriyemo n’umuhungu we

Imyidagaduro - 13/03/2026 5:09 PM
Share:

Umwanditsi:

Nyuma y’imyaka 3, Stromae yataramiye abantu mu gitaramo yahuriyemo n’umuhungu we

Stromae yongeye kugaragara ku rubyiniro nyuma y’imyaka itatu adakora ibitaramo, atungura abakunzi b’umuziki ubwo yitabiraga igitaramo cy’inshuti ye Orelsan cyabereye i Bruxelles mu Bubiligi.

Uyu muhanzi wamamaye ku rwego mpuzamahanga mu ndirimbo zirimo Alors on danse, Papaoutai na Tous les mêmes, yaherukaga kugaragara aririmba mu gitaramo mu 2023 mbere yo gusubika urugendo rw’ibitaramo bye kubera ibibazo by’ubuzima.

Mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 12 Werurwe 2026, Stromae yagaragaye atunguranye ku rubyiniro rwa ING Arena i Bruxelles, aho Orelsan yari ari gukorera igitaramo mu ruzinduko rwe rw’ibitaramo yatangiye nyuma yo gushyira hanze album ye yise La Fuite en avant.

Abari bitabiriye iki gitaramo batunguwe cyane ubwo indirimbo ‘La pluie’ Stromae yahuriyemo na Orelsan yasubirwagamo, maze uyu muhanzi w’Umubiligi n’umunyarwanda akaza ku rubyiniro bakayiririmbana. Ni indirimbo yasohotse mu 2017 iri kuri album ‘La fête est finie’ ya Orelsan.

Kugaragara kwe kwazamuye ibyishimo byinshi mu bakunzi b’umuziki bari muri iki gitaramo, kuko yari amaze igihe kinini atagaragara ku rubyiniro nyuma yo guhagarika ibitaramo bye mu 2023.

Nk’uko byari bihuye n’umunsi wihariye kuri Stromae, uwo munsi kandi wari isabukuru ye y’imyaka 41. Orelsan yahise ayobora abafana bose bari muri iki gitaramo kumuririmbira indirimbo y’isabukuru, ibintu byagaragaye ko byakoze ku mutima uyu muhanzi.

Mu bindi byakoze ku mutima abari aho, Orelsan yahaye mikoro umuhungu wa Stromae wari mu bitabiriye iki gitaramo, maze amwifuriza isabukuru nziza imbere y’imbaga y’abantu bari buzuye inyubako.

Uwo mwana w’imyaka umunani yavuze ati: “Isabukuru nziza papa,” bituma Stromae amusubiza amagambo yuzuyemo urukundo agira ati: “Ndagukunda mwana wanjye.”

Stromae, ufite umubyeyi umwe w’umunyarwanda, amaze imyaka irenga 15 ari umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki w’i Burayi.

Yamamaye cyane mu 2009 binyuze mu ndirimbo ‘Alors on danse’, mbere yo gukomeza gushimangira izina rye mu ndirimbo zakunzwe ku isi zirimo ‘Papaoutai’ na ‘Tous les mêmes’.

Uyu muhanzi kandi yigeze guhagarika ibikorwa bya muzika mu buryo butunguranye mu 2016, aza kugaruka mu 2022 asohora album ‘Multitude’ yakunzwe cyane, iriho indirimbo zirimo ‘Fils de joie’.

Icyakora kuva mu 2023 ubwo yasubikaga ibitaramo bye kubera impamvu z’ubuzima, Stromae ntabwo yari yongeye kuboneka mu bitaramo bikomeye kugeza mu ijoro ryo ku wa Kane, aho yongeye kugaragara ku rubyiniro mu gihugu cye, ibintu byashimishije cyane abakunzi b’umuziki.

 

Stromae yongeye kugaragara ku rubyiniro nyuma y’imyaka itatu, atungura abafana ubwo yaririmbaga indirimbo La pluie ari kumwe na Orelsan mu gitaramo cyabereye i Bruxelles


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...