Nyuma y’imyaka 22 barabuze urubyaro, bibarutse impanga

Urukundo - 06/07/2026 12:48 PM
Share:

Umwanditsi:

Nyuma y’imyaka 22 barabuze urubyaro, bibarutse impanga

Buri muryango mushya uba utenganya kuzagira abana, ndetse bakabona ababakomokaho bagera kuri byinshi mu buzima. Niba warabyaye, uzi neza ibyishimo byo kuba umubyeyi. Icyakora hari abahura n’ikibazo cyo kutabona urubyaro kare, bagategereza imyaka myinshi, rimwe na rimwe ikagera kuri 20, cyangwa ikarenga. Kwibaruka nyuma y’igihe kirekire utegereje urubyaro ni igitangaza gikomeye cyane.

Nyuma y’imyaka 22 y’urugendo rutoroshye rwuzuyemo ibigeragezo n’amarira, umuryango wa Caleb Yaro Vojiki wo muri Nigeria uri mu byishimo bikomeye nyuma yo kwibaruka impanga, umuhungu n’umukobwa, mu gikorwa cyashimwe n’abantu benshi.

Uyu muryango wo mu gace ka Wukari, muri Leta ya Taraba, wakoze ibirori byo gushimira Imana no kwita amazina abana ku Cyumweru tariki ya 5 Nyakanga 2026, aho inshuti n’imiryango bari bateraniye hamwe mu byishimo byinshi.

Caleb Yaro Vojiki n’umugore we bavuga ko urugendo rwo gushaka urubyaro rwabaye rurerure kandi rwari rukomeye cyane, kuko bamaze imyaka 22 bashyingiranywe batarabasha kubyara umwana n’umwe, nubwo bagiye bagerageza uburyo butandukanye, burimo no kwivuriza mu bice bitandukanye bya Nigeria ndetse no mu gihugu cya Cameroun.

Bavuze ko bagiye bajya kwivuza mu mijyi itandukanye nka Lagos, Warri ndetse na Jos, ariko bikarangira nta gisubizo babonye, ibintu byatumaga icyizere kigenda kigabanuka uko imyaka yagendaga ishira.

Nyuma y’igihe kirekire cy’ibigeragezo, umuryango wa Vojiki waje kubona impinduka bita “igitangaza”, ubwo bibarukaga impanga z’abana b’umuhungu n’umukobwa.

Amakuru yatangajwe ku rubuga lindaikejisblog.com, avuga ko aba bana bahawe amazina ya Naphtali Emokene Caleb Vojiki ndetse na Emosi Caleb Vojiki, mu birori byaranzwe n’ibyishimo bikomeye n’amarira y’umunezero ku muryango n’inshuti.

Mu ijambo rye, Mr. na Mrs. Vojiki bagaragaje ko urugendo rwabo rutari rworoshye, ariko bagashimira Imana yabahaye umugisha nyuma y’imyaka myinshi y’icyizere gike, kwiheba n’agahinda.

Bavuze ko bagiye banyura mu bihe bikomeye birimo n’ibigeragezo by’inda zitandukanye zavuyemo, ariko bakomeza kwizera ko igihe cyabo kizagera.

Iyi nkuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, abantu benshi bagaragaza ibyishimo, ndetse bashimira Imana kubw’uyu muryango ku bw’iki gitangaza.

Benshi bavuga ko ari inkuru y’ihumure ku miryango inyura mu bigeragezo bisa n’ibi, kuko yerekana ko icyizere n’ukwizera bishobora gutanga umusaruro n’iyo byatwara igihe kirekire.

Urugendo rwa Caleb Yaro Vojiki n’umugore we rugaragaza ko nubwo ubuzima bushobora kuba burebure kandi buruhije, ibyishimo bishobora kuza mu gihe nyacyo. Nyuma y’imyaka 22 bategereje urubyaro, ubu bafite impamvu ikomeye yo gushimira no kwishimira ubuzima bushya batangiye nk’ababyeyi b’impanga.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...