Ni
ku nshuro ya kabiri Kenny Sol agiye kugaragara muri ibi bitaramo, kuko aheruka
kuririmbamo mu 2023, mu gihe iri serukiramuco ryari rimaze gufata indi ntera mu
kuzenguruka Intara zitandukanye z’u Rwanda, rihuza abahanzi bakomeye n’abakunzi
babo mu buryo bwagutse.
Kenny
Sol agarutse muri MTN Iwacu Muzika Festival asanga hamaze gutangazwa undi
muhanzi ukomeye, Kevin Kade, wabimburiye abandi ku rutonde rw’abazaririmba muri
uyu mwaka.
Kugaruka
kwe si inkuru isanzwe ku bakunzi be. Mu myaka ibiri ishize, Kenny Sol yakomeje
kwagura izina rye mu muziki nyarwanda no hanze y’u Rwanda, agaragaza ko ari
umwe mu bahanzi bafite ijwi rihariye, imiririmbire yuje ubuhanga n’imitegurire
yihariye ku rubyiniro.
Mu
2023 ubwo aherukaga muri iri serukiramuco, yagaragaje ko ashoboye guhuza
umuziki wuje amarangamutima n’ubyinitse, ibintu bituma aba umwe mu bahanzi
bakurura imbaga y’abakunzi b’umuziki w’iki gihe.
Kenny
Sol ni umwe mu bahanzi bagezweho binyuze mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo ‘Say
My Name’, ‘Umurego’, ‘Quality’ yakoranye na Double Jay ndetse na ‘One More
Time’ yakoranye na Harmonize.
EP
ye yise Stronger Than Before na yo yagaragaje indi sura y’ubuhanzi bwe, aho
yibanze ku butumwa bwo kwiyubaka, gukomera no gukomeza urugendo nubwo haba hari
imbogamizi.
Izi
ndirimbo n’izindi nyinshi yagiye akora zatumye aba umwe mu bahanzi bafite
abakunzi benshi cyane mu rubyiruko, by’umwihariko abakunda R&B n’umuziki
uvanga amajwi y’iki gihe n’inyikirizo ziryoshye.
MTN
Iwacu Muzika Festival ni imwe mu mishinga ikomeye yagiye ifasha kuzamura impano
z’abahanzi no kwegereza umuziki abawukunda mu turere dutandukanye. Kuba Kenny
Sol yongeye gutumirwa nyuma y’imyaka ibiri, bigaragaza icyizere abategura iri
serukiramuco bamufitiye ndetse n’urwego amaze kugeraho.
Abakunzi
be biteze ko kuri iyi nshuro azagarukana imbaraga nshya, indirimbo nshya
n’imyiyereko irenze iyo yagaragaje mu 2023.
Mu
gihe andi mazina y’abahanzi azagenda atangazwa, kugaruka kwa Kenny Sol byamaze
kongera urwego rw’icyizere ku bazitabira MTN Iwacu Muzika Festival y’uyu mwaka,
aho benshi batangiye kwibaza indirimbo azahitamo kuririmba n’udushya azazana ku
rubyiniro.
Ibi
bitaramo byitezweho kongera kuba umwanya wo guhuza abahanzi n’abakunzi babo, no
gukomeza gushyira umuziki nyarwanda ku rundi rwego.


Ni
ku nshuro ya Kabiri, kuko yaherukaga muri ibi bitaramo muri 2023 bitegurwa na
East African Promoter (EAP) ifatanyije na MTN Rwanda
Kenny Sol atangajwe yiyongera kuri Kevin Kade watangajwe ku nshuro ya mbere. Ni ubwa mbere azaba aririmbye muri ibi bitaramo
