Nyuma y’imyaka 2, Ingabire ufitanye isano na Miss Sonia Rolland na Kanyomba yongeye guhatana muri Miss Rwanda

Imyidagaduro - 14/02/2022 10:50 AM
Share:

Umwanditsi:

Nyuma y’imyaka 2, Ingabire ufitanye isano na Miss Sonia Rolland na Kanyomba yongeye guhatana muri Miss Rwanda

Ingabire Gaudence ufitanye isano na Miss Sonia Rolland na Kanyombya ari mu bakobwa 29 babashije gutsindira itike yo guhagararira Umujyi wa Kigali mu irushanwa rya Miss Rwanda riri kuba ku nshuro ya 12.

Uyu mukobwa, mu 2020 yageragije amahirwe ahatanira ikamba, abasha kugera mu bakobwa 10 bavuyemo Miss Nishimwe Naomie wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2020.

Ingabire Gaudence avuka mu muryango w’abana batanu, ni uwa Gatatu. Mu 2021 ntiyigeze agerageza andi mahirwe muri Miss Rwanda. Ikamba ryegukanwe na Ingabire Grace wari uhagarariye Umujyi wa Kigali.

Ku wa Gatandatu tariki 12 Gashyantare 2022 mu ijonjora ryabereye kuri Hill Top Hotel, uyu mukobwa ni umwe mu 117 baciye imbere y’akanama nkemurampaka kari kagizwe na Miss Mutesi Jolly, James Munyaneza na Evelyne Umurerwa.

Umushinga we ni uguteza imbere uburerarugendo. Aho avuga ko azafatanya n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere, RBD mu bukangurambaga.

No mu 2020 ubwo yiyamamarizaga ikamba rya Miss Rwanda yatanze uyu mushinga wo guteza imbere ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu.

Uyu mukobwa yiyamamarije muri Kigali afite ninero 8. Muri 2020 ubwo yashakishaga ikamba rya Miss Rwanda yari yambaye No 23 mu ijonjora rya mbere, atsinze ‘Preselection’ yambara No 8.

Ingabire asangiye amaraso na Sonia Rolland, umunyarwandakazi wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2020. 

Nyina wa Uwitonze Sonia Rolland ari we Landrada Rolland ni mushiki wa Sakumi sekuru wa Ingabire Gaudence. Sakumi yabyaye Emmanuel Rutsinga nawe abyara Ingabire Gaudence.

Uyu mukobwa kandi afitanye isano ya hafi cyane na Kanyombya (Kayitankore Ndjoli) umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime uri mu bakomeye mu Rwanda. Se wa Ingabire Gaudence ni murumuna wa Kanyombya kuri se na nyina ibisobanuye ko Kanyombya ari Sewabo wa Ingabire Gaudence.

Mu ijonjora ryo gushaka abajya mu mwiherero, Kanyombya yari ashyigikiye Ingabire Gaudence ndetse yari kuri Expo Ground ahabereye ibirori byo guhitamo aba bakobwa.

Uyu mukobwa muri Miss Rwanda 2022 yabashije kugarukira mu bakobwa 10 bavuye Miss Rwanda.

Abakobwa 29 bahagarariye Umujyi wa Kigali ni Ruzindana Kellia [No 69], Isimbi Habibah [No 10], Dushime Thiéra Ingrése Clara [No 68], Kundwa Blandine Dusabemungu [No 108], Uwimana Marlène [No 66], Mizero Parfine [No 115], Gatesi Renita [62], Bahenda Umurerwa Arlette Amanda [No 111], Mugiraneza Bénitha [No 55] na Uwikuzo Marie Magnificat [No 97].

Hari kandi Umutoniwase Fredda [No 47], Mutabazi Isingizwe Sabine [No 31], Amanda Saro [No 38], Utuje Nice Kellia [No 84], Kayumba Darina [No 36], Uwimanzi Vanessa [No 81], Gaudence Ingabire Pamela [No 08], Sandrine Byiringiro [No 72], Ishimwe Stacy Agray [No 09], Bahali Ruth [No 78], Isaro Marie Reine Kellia [No 19], Uwagaga Aslah [No 73] na Havugimana Iradukunda Christan [No 35].

Umutesiwase Raudwa [No 21], Uwase Rugamba Gloria [No 25], Munganyinka Jessica [No 80], Kalila Leila Franca [No 32], Urusaro Kabagamba Lisa [No 23] na Ineza Keïssa [No 24]. Ingabire Gaudence ari mu bakobwa 29 bahagarariye Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2022 Ingabire yari yambaye No 8 muri Miss Rwanda 2020 no muri Miss Rwanda 2022 yambaye No 8 ahagarariye Kigali 

Ingabire yabashije kuboneka mu bakobwa bavuyemo Miss Rwanda 2020 


Sonia Rolland yabaye Nyampinga w'u Bufaransa mu 2000


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...