Nyuma y’imyaka 18 muri Kaminuza, Master Fire agiye gukora ubukwe

Imyidagaduro - 30/04/2026 7:39 AM
Share:

Umwanditsi:

Nyuma y’imyaka 18 muri Kaminuza, Master Fire agiye gukora ubukwe

Umuraperi Hakizimana Innocent uzwi nka Master Fire, yatangaje ko agiye gukora ubukwe n’umukunzi we Nyirahabimana Donatha nyuma y’imyaka 18 bari mu rukundo.

Ni amakuru yamenyekanye nyuma y’uko hasohotse impapuro z’ubutumire zigaragaza ko ubukwe bwabo buteganyijwe tariki ya 5 Nyakanga 2026.

Uyu muhango uzabanzirizwa no gusaba no gukwa, hanyuma hakurikireho gusezerana imbere y’Imana mu rusengero rw’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi rwa Muhororo, mbere y’uko abatumiwe bakirwa mu birori bizabera i Kigoma mu Butansinda.

Master Fire yabwiye InyaRwanda ko imyiteguro igeze kure, ashimangira ko icyemezo cyo kurushinga gishingiye ku rugendo rurerure rw’urukundo rwatangiye kera, rukamara imyaka 18.

Aba bombi basanzwe barasezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu Karere ka Ruhango mu Ugushyingo 2025.

Uyu muraperi w’imyaka 43 afite amateka yihariye mu buzima bwe bw’amasomo. Yatangiye Kaminuza mu 2006 mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare [ubu ni UR-Huye], ariko aza guhura n’imbogamizi zishingiye ku myitwarire yatumye ahagarikwa amasomo ndetse nyuma akaza no kwirukanwa.

Yongeye gusubira mu ishuri mu 2017 ajya muri UTAB, aho yize ibijyanye n’ingufu zisubira. Nubwo byari biteganyijwe ko asoza amasomo mu 2021, byaje kudindira kubera ibibazo by’amikoro, aza gufashwa na FARG mu 2022, bituma asoza amasomo mu 2023.

Master Fire yemera ko hari ibyabaye mu buzima bwe byatumye asubira inyuma, ariko akavuga ko ubu afite intego yo kwiyubaka no kuba urugero rwiza ku bandi, cyane cyane urubyiruko.

Ubukwe bwe n’umukunzi we bugaragaza intambwe nshya mu buzima bwe, nyuma y’urugendo rurerure rwuzuyemo ibizamuka n’ibimanuka, haba mu muziki no mu buzima busanzwe. 


Nyuma y’imyaka 18 bakundana, Master Fire n’umukunzi we bagiye gukora ubukwe, bavuga ko ari inzozi zabaye impamo


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...