John
Ternus, usanzwe ayobora ishami rishinzwe ubwubatsi bw’ibikoresho akaba amaze
imyaka 25 akorera Apple, azatangira inshingano ze ku wa 1 Nzeri 2026.
Nyuma
yaho, Tim Cook azahinduka umuyobozi mukuru w’inama y’ubutegetsi (Executive Chairman),
akomeza kugira uruhare mu byemezo bikomeye by’iyi sosiyete.
Tim
Cook yabaye ‘CEO’ wa Apple kuva mu 2011, asimbuye Steve Jobs wari umaze kwegura
kubera uburwayi, nyuma gato akaza kwitaba Imana.
Mu
gihe Cook yari ku buyobozi, Apple yageze ku rwego rwo kuba imwe mu masosiyete
afite agaciro gakomeye ku Isi.
Mu
2018, yabaye iya mbere igeze ku gaciro ka miliyari 1,000 z’amadolari ya Amerika
(trillion $1), ubu ikaba igeze hafi kuri trillion $4.
Nubwo
agiye kuva ku mwanya wa CEO, Tim Cook azakomeza kuwugumaho mu mezi y’impeshyi,
akorana bya hafi na John Ternus mu ihererekanya ry’ubuyobozi.
Nyuma
yaho, azakomeza gufasha Apple muri bimwe mu bikorwa by’ingenzi, harimo kugirana
ibiganiro n’abafata ibyemezo ku rwego mpuzamahanga.
Icyemezo
cya Cook cyo kuva ku buyobozi gikurikiye igihe kinini hari hamaze humvikana
amakuru avuga ko Apple iri gushaka uzamusimbura.
Mu
butumwa yashyize hanze, Cook yavuze ko kuyobora Apple byari “icyubahiro
gikomeye kuruta ibindi byose mu buzima bwe.”
Yanavuze
ko John Ternus ari umuyobozi ufite icyerekezo gihamye, uhuza ubuhanga bwa
tekiniki n’ubushobozi bwo guhanga udushya, kandi ufite umutima wo kuyobora mu
kuri no mu ndangagaciro.
Iyi mpinduka mu buyobozi bwa Apple itegerejweho gukomeza kuyiyobora mu cyerekezo cy’iterambere n’udushya, cyane cyane mu gihe isi ikomeje kwihuta mu ikoranabuhanga.

Apple
yatangaje ko John Ternus ari we uzaba Umuyobozi Nshingwabikorwa (CEO), asimbura
Tim Cook umaze imyaka 15 ayiyobora

Tim
Cook yatangiye kuyobora Apple kuva muri 2011, asimbuye Steve Jobs
