Nyuma y’imyaka 15, Tim Cook yavuye ku buyobozi bwa Apple asimburwa na John Ternus

Ubukungu - 21/04/2026 7:32 AM
Share:

Umwanditsi:

Nyuma y’imyaka 15, Tim Cook yavuye ku buyobozi bwa Apple asimburwa na John Ternus

Sosiyete ya Apple yatangaje ko John Ternus ari we uzayobora iyi kompanyi nk’Umuyobozi Mukuru (CEO) mushya, asimbura Tim Cook ugiye kuva kuri uyu mwanya nyuma y’imyaka 15 ayimazeho.

John Ternus, usanzwe ayobora ishami rishinzwe ubwubatsi bw’ibikoresho akaba amaze imyaka 25 akorera Apple, azatangira inshingano ze ku wa 1 Nzeri 2026.

Nyuma yaho, Tim Cook azahinduka umuyobozi mukuru w’inama y’ubutegetsi (Executive Chairman), akomeza kugira uruhare mu byemezo bikomeye by’iyi sosiyete.

Tim Cook yabaye ‘CEO’ wa Apple kuva mu 2011, asimbuye Steve Jobs wari umaze kwegura kubera uburwayi, nyuma gato akaza kwitaba Imana.

Mu gihe Cook yari ku buyobozi, Apple yageze ku rwego rwo kuba imwe mu masosiyete afite agaciro gakomeye ku Isi.

Mu 2018, yabaye iya mbere igeze ku gaciro ka miliyari 1,000 z’amadolari ya Amerika (trillion $1), ubu ikaba igeze hafi kuri trillion $4.

Nubwo agiye kuva ku mwanya wa CEO, Tim Cook azakomeza kuwugumaho mu mezi y’impeshyi, akorana bya hafi na John Ternus mu ihererekanya ry’ubuyobozi.

Nyuma yaho, azakomeza gufasha Apple muri bimwe mu bikorwa by’ingenzi, harimo kugirana ibiganiro n’abafata ibyemezo ku rwego mpuzamahanga.

Icyemezo cya Cook cyo kuva ku buyobozi gikurikiye igihe kinini hari hamaze humvikana amakuru avuga ko Apple iri gushaka uzamusimbura.

Mu butumwa yashyize hanze, Cook yavuze ko kuyobora Apple byari “icyubahiro gikomeye kuruta ibindi byose mu buzima bwe.”

Yanavuze ko John Ternus ari umuyobozi ufite icyerekezo gihamye, uhuza ubuhanga bwa tekiniki n’ubushobozi bwo guhanga udushya, kandi ufite umutima wo kuyobora mu kuri no mu ndangagaciro.

Iyi mpinduka mu buyobozi bwa Apple itegerejweho gukomeza kuyiyobora mu cyerekezo cy’iterambere n’udushya, cyane cyane mu gihe isi ikomeje kwihuta mu ikoranabuhanga.


Apple yatangaje ko John Ternus ari we uzaba Umuyobozi Nshingwabikorwa (CEO), asimbura Tim Cook umaze imyaka 15 ayiyobora

Tim Cook yatangiye kuyobora Apple kuva muri 2011, asimbuye Steve Jobs


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...