Umuhanzi w’icyamamare wo muri Nigeria, Davido, yahawe igihembo cya Vanguard Award for Music mu birori bya mbere bya Culture in the Room, byateguwe na Rolling Stone Africa ku bufatanye na Martell Nigeria.
Iki gihembo yagihawe kubera imyaka 15 amaze atanga umusanzu ukomeye mu muziki no mu muco, ndetse n’uruhare rwe mu kumenyekanisha umuziki wo muri Afurika y’Iburengerazuba ku rwego mpuzamahanga.
Davido afatwa nk’umwe mu bahanzi bagize uruhare runini mu kuzamura injyana ya Afrobeats ku isi yose, aho ibikorwa bye byafashije gukingurira amarembo abandi bahanzi benshi bo muri Afurika kugira ngo bamenyekane ku masoko mpuzamahanga.
Iki gihembo cyatangiwe mu birori bya Culture in the Room, igikorwa ngarukamwaka cya Rolling Stone Africa kigamije guha icyubahiro abantu bafite uruhare mu guteza imbere umuco binyuze mu muziki, sinema, imideli n’izindi nzego z’ubuhanzi n’ubugeni.



Davido yegukanye igihembo cy’icyubahiro nyuma y’Imyaka 15
