Nyuma y’imyaka 13, Lick Lick yahaye impozamarira Dashim kuri ‘Studio’ ya Miliyoni 5 Frw bari gushinga

Imyidagaduro - 01/07/2025 8:53 AM
Share:

Umwanditsi:

Nyuma y’imyaka 13, Lick Lick yahaye impozamarira Dashim kuri ‘Studio’ ya Miliyoni 5 Frw bari gushinga

Nyuma y’imyaka 13 yari ishize habayeho amakimbirane n’ukutumvikana ku mushinga wo gushinga studio, umunyamakuru Dushimimana Jean de Dieu uzwi nka Dashim yamaze kwishyurwa amafaranga yose na Mbabazi Isaac wamamaye mu muziki ku izina rya Lick Lick, harimo n’impozamarira.

Byose byatangiye mu 2012 ubwo Dashim wari ugiye gutangira urugendo rw’umuziki, yahaye Lick Lick Miliyoni 1.5 Frw. Aya yari igice cya mbere cy’umugabane we mu mushinga bari bafatanyije wo gushinga inzu itunganya umuziki, wari ufite agaciro ka Miliyoni 5 Frw nk’uko amakuru agera kuri InyaRwanda abihamya.

Isoko z’amakuru zivuga ko buri umwe yari gutanga 50% by’umugabane we, angana na Miliyoni 2.5 Frw, hanyuma bagatangiza ‘studio’ y’umuziki. Icyakora uwo mushinga ntiwigeze ugerwaho kuko Lick Lick yahise afata indege ajya kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bitunguranye, atabwiye Dashim.

Dashim, wari utangiye kumenyekana mu ndirimbo nka Gasaro ka Mama yakoranye na Lick Lick, Mabukwe yafatanije na Uncle Austin na Bakunda Umurambo, yahise abura icyerekezo mu muziki ndetse nyuma aza kwiyegurira itangazamakuru.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, Dashim yavuze ko ikibazo nyamukuru kitari amafaranga ahubwo cyari umutima wo kongera kwiyunga nyuma y’igihe kirekire cy’umwuka mubi. Ati: “Ikibazo si n’amafaranga kuko ubu yaranabonetse, ahubwo icyo kwishimira gihari ni umutima wo kubasha gukemura amakimbirane y’imyaka 13, agashyirwaho iherezo mu mahoro.”

Amakuru yizewe agera kuri InyaRwanda yemeza ko ubwo Lick Lick yagarukaga mu Rwanda mu 2022, aje gutabara umuhanzi Meddy wapfushije umubyeyi, ari bwo yatangiye gutera intambwe zo kwishyura uwo mwenda. Aho yaje kuganira na Dashim bemeranya uburyo azagenda amusubiza amafaranga ndetse akanagena impozamarira.

Dashim yagize ati: “Muri make Lick Lick, sinzi aho yakuye umutima wo gushaka kuburizamo umutima umucira urubanza. Nkeka ko bifitanye isano no gukizwa, kuko ubu ngo yamaze guhindukira, akaba agiye kujya akora indirimbo zihimbaza Imana gusa. Twahuye turaganira, ambaza amafaranga yampa ngo twembi twisanzure, dusubize umubano ku murongo, turayumvikana ampa igice icyo gihe, andi ayampa muri uku kwezi gushize.”

Uyu mubano mushya urashimwa na benshi kuko wagaragaje ko ibibazo bishobora kurangira mu mahoro iyo hari ubushake. Ni isomo rikomeye mu ruganda rw’imyidagaduro aho kenshi amakimbirane ajya ahitana umubano n’icyizere, ariko mu gihe habonetse ubutwari bwo kwihana no gusaba imbabazi, byose bishobora kugaruka mu buryo.


Nyuma yo kudakomeza umuziki, Dashim yahisemo inzira y’itangazamakuru akorera: City Radio, Radio One, BTN TV na Radio 10 aho azwi cyane mu kiganiro Inzu y’Ibitabo


Lick Lick yatangiye ibiganiro na Dashim mu 2022 ubwo yari mu Rwanda yaje gutabara Meddy wari wapfushije umubyeyi


Dashim na Lick Lick bari bemeranyije gushinga studio y’umuziki ya Miliyoni 5 Frw

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'CYOMORO' YA DASHIM NA THE FRIENDS


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...