Nyuma y’imyaka 10, Urban Boys yongeye guhurira ku rubyiniro – VIDEO

Imyidagaduro - 02/08/2026 8:39 AM
Share:

Umwanditsi:

Nyuma y’imyaka 10, Urban Boys yongeye guhurira ku rubyiniro – VIDEO

Nyuma y’imyaka 10 batandukanye, Urban Boys bongeye guhurira ku rubyiniro ubwo hasozwaga ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival i Rubavu bakaba baririmbye nka bamwe mu batwaye Primus Guma Guma Super Star.

Nk’uko biyita ‘Batatu ku rugamba’ baserutse koko ari batatu Niyibikora Safi [Safi Madiba], Nshimiyimana Muhammed [Nizzo Kaboss] ndetse na Manzi James [Humbe Jizzo].

Ni igitaramo cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu mu karere ka Rubavu kuri Sitade Umuganda kikaba ari nacyo gitaramo cyatangiwemo ibihembo bya Caller Tunez Awards.

Mu kiciro cy’abahanzi batwaye Primusi Guma Guma Super Star, itsinda rya Urban Boys niryo ryari ritahiwe gususurutsa abafana baryo bari barinyotewe cyane ko ryari rimaze imyaka 10 ritandukanye.

Nyuma y’uko bari bongeye guhurira ku rubyiniro, Humble Jizzo yavuze mu ijwi ry’itsinda ryose ashimira abantu bitabiriye iki gitaramo baje kubashyigikira avuga ko ari ijoro ry’amateka kuri bo.

Mu ijambo rye, yagize ati “Nagira ngo mbashimire ko mwese mwaje kureba itsinda ryanyu ryakoze amateka. Iri joro ni iry’amateka kuri Urban Boys.”

Yanongeyeho kandi ko bishimishije kubona Nizzo Kabosi na Safi Madiba bongera guhura bagahuza nyuma y’imyaka 10 badacana uwaka dore ko nyuma yo gusenyuka Humble na Nizzo bagerageje gukora ariko babivamo.


Nk'uko biyita "Batatu ku rugamba" bongeye guhurira ku rugamba rwo gutanga ibyishimo mu karere ka Rubavu

Itsinda rya Urban Boys ryongeye guhurira ku rubyiniro nyuma y'imyaka 10 batandukanye


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...