Nyuma y’imyaka 10 nahisemo kubabarira - Eliel Sando yabatijwe yakira agakiza

Imyidagaduro - 01/04/2026 4:35 PM
Share:

Umwanditsi:

Nyuma y’imyaka 10 nahisemo kubabarira - Eliel Sando yabatijwe yakira agakiza

Eliel Sando, wamenyekanye mu gufasha abahanzi no gutunganya amashusho y’indirimbo, yatangaje ko yakiriye agakiza ndetse akabatizwa mu mazi menshi, yemera Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza. Ibi byakurikiye urugendo rw’imyaka 10 yiga kubabarira no gusenga, aho yize gukura mu mutima we ibyaha n’amakosa yagiye ahura na byo.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Eliel Sando yasobanuye uko urugendo rwe rwatangiye mbere y’uko afata icyemezo cyo kubatirizwa mu Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi, ishami rya Remera.

Ati: “Nafashe umwanzuro wo kubatizwa muri 2016, ariko sinabyemeye kubera umutima wanjye utari warababariye neza ibyo nari naranyuzemo. Nyuma y’urugendo rurerure rw’imyaka 10, niga kubabarira nta buryarya, ni bwo Mwuka Wera yansanze muri uyu mwaka wa 2026, ndabatizwa.”

Eliel Sando yasobanuye ko gutuza kuva mu 2016 byatewe n’imirimo y’ingenzi yakoraga, harimo irushanwa rya Miss Rwanda, aho yashakaga ko ryagenda neza, ariko bikarangira habaye imbogamizi zimutera gutandukana naryo kugira ngo atabangamira inshuti ze.

Yavuze kandi ku bikomere byo mu mutima yagiye agira kubera ibyo abandi bamukoreye. Ati: “Njye iyo urenganyije umuntu uwo ari we wese mbifata nk’aho ari njyewe urenganyije. Narababariraga ariko umutima wanjye ntiwabyakira neza.

Uko imyaka yagiye ishira, nagendaga nsobanukirwa ko kubabarira nyakuri atari amagambo gusa, ahubwo ari icyemezo gifatwa n’umutima wose. Bisaba gusenga no gusaba Imana kugufasha kubabarira nta buryarya. Hari benshi bababarira ku munwa gusa, bigatuma batabohoka.”

Eliel Sando yagaragaje ko kubabarira byamuhaye umugisha mu buryo butatu bukomeye burimo kugira amahoro mu mutima. Ati: “Byanzaniye amahoro asesuye mu mutima. Nyuma yo gutsinda inzika n’uburakari, numvise umutima wanjye uryohewe, nari mu ituze n’ibyishimo by’umwimerere.

Si njye wabyishoboje, ni Imana yabinshoboje. Kubabarira ni intwaro nziza umuntu agendana buri munsi. Nta mpamvu yo gutegereza ko umuntu agusaba imbabazi, kuko kutababarira bishobora guteza amakimbirane.”

Ubundi buryo avuga ni ukworoshya umutwaro w’ubuzima. Ati: “Byankijije umutwaro wandemereye nari maze igihe ntazi. Inzika yari nk’umuzigo uremereye, ariko kubabarira byanyeretse ubuzima bushya bwuzuye umudendezo.”

Uburyo bwa Gatatu ni kwiygereza Imana. Avuga ati “Byanyegereje Imana kurushaho. Natangiye kumva urukundo rwayo mu buzima bwanjye, kandi nanjye nakiriye imbabazi zayo byuzuye, bituma nifuza gutangira ubuzima bushya n’umutima uhembutse.”

Nyuma y’uyu rugendo rw’imyaka 10 rwaranzwe n’ukuri no kwihangana, Eliel Sando yize kubabarira by’ukuri, maze yumva yiteguye kubatizwa, nk’ikimenyetso cyo gutangira ubuzima bushya, afite amahoro asesuye n’umutima wuzuye urukundo n’ubwiyunge.

Nyuma y’imyaka 10 y’urugendo, Eliel Sando yabatijwe, yakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza


Kubabarira nta buryarya: Eliel Sando asangiza ibyishimo byo gutangira ubuzima bushya


Urugendo rurerure rw’imyaka 10 rwamuhaye amahoro asesuye n’umutima uhembutse

Eliel Sando ati ‘Kubabarira si amagambo, ni icyemezo cy’umutima wose' 


Umutima wuzuye urukundo n’ubwiyunge – Eliel Sando yemeza agakiza ke mu mazi y’umubatizo


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...