Ni igitaramo kizaba tariki ya 16 Gicurasi 2026 mu Mujyi wa Hannover mu Budage. Kevin Kade yemeje iby’iki gitaramo nyuma y’uko hagiye hanze amashusho ari kumwe n’umukunzi we muri Afurika y’Epfo.
Uyu muhanzi ariko yabwiye InyaRwanda ko yagiyeyo mu bikorwa byo gufata amashusho y’indirimbo. Ati: “Nagiye muri Afurika y’Epfo mu bikorwa byo gufata amashusho y’indirimbo zanjye.”
Anategerejwe mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival 2026 bizazenguruka u Rwanda. Aheruka gukora igitaramo cye cya mbere gikomeye yise “The Last Night”, cyahuje abahanzi 12 b’imbere mu gihugu no hanze yacyo, kigamije gufasha Abaturarwanda gusezera ku mwaka wa 2025 no kwakira umwaka wa 2026 mu byishimo.
Icyo gitaramo cyabaye tariki ya 31 Ukuboza 2025 muri Camp Kigali mu mbuga ya Kigali Convention Center.

Kevin Kade agiye gutaramira mu Budage
