Djilali
Bahloul asezerewe nyuma y'imikino ya shampiyona igera kuri itatu atatsinzemo
umukino n'umwe dore ko Mukura shampiyona yasubitswe iri ku mwanya wa 16 n'inota
rimwe yanganyijemo n'ikipe ya Sunrise FC umukino wabaye ku munsi wa 2.
Mu kiganiro twagiranye n'umuyobozi ushinzwe ubuzima bw'ikipe ya Mukura, Gasana Jerome, yatwemereye ko bamaze gutandukana n'uyu mutoza ndetse n'abungiriza be. Yagize ati "Nibyo koko tumaze gusezerera umutoza mukuru kuko twari tumaze iminsi dukora isesengura tugenzura uko mukura yitwaye, tuza kubona nka Mukura tutakemera gukomeza uko twatangiye ndetse tunabona ko mu masezerano twagiranye bitahuraga n'ibyo twamusabye."
Jerome kandi yakomeje atangaza ko nk'ikipe iba ifite ibyo
itakaza nayo iba igomba kugira umusaruro. Yagize ati "Yego turi gutegura
ikipe ariko nk’abantu bafite ibyo batakaza bafite ikipe igomba gukenera
ibiyigendaho, nayo iba igomba gutanga umusaruro niyo itatwara igikombe ariko
ikaba iya kabiri."
Djilali Bahloul yageze muri iyi kipe tariki ya 6 Ukwakira 2020 akaba yaramaze kuyitoza imikino 6 harimo imikino ibiri yakinnyemo na Gasogi United atsindamo umwe atsindwa undi, yanakinnye kandi n'ikipe ya Muhanga FC imutsinda igitego kimwe ku busa, mu gihe mu mikino ya shampiyona yakinnye harimo umukino yahereyeho ku munsi wa mbere wa shampiyona ubwo yatsindwaga na Kiyovu Sport ibitego 3-1 anganya ni ikipe ya Sunrise FC 0-0 umukino wa 3 yasuye ikipe ya As Kigali imutsinda ibitego 2-0 umukino wabereye i Nyamirambo.

Mukura yasezereye umutoza wayo n'abandi 2 bari bamwungirije
