Nyuma y’iminsi 650, Israel Mbonyi agiye gutaramira mu Bwongereza

Imyidagaduro - 27/04/2026 12:18 PM
Share:

Umwanditsi:

Nyuma y’iminsi 650, Israel Mbonyi agiye gutaramira mu Bwongereza

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ukunzwe cyane muri iki gihe, Israel Mbonyi, uherutse gusohora Album yise “Hobe” yateguje abakunzi be batuye mu Bwongereza igitaramo gikomeye kizabera mu Mujyi wa Leeds tariki 27 Kamena 2026.

Ibi yabinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram kuri uyu wa Mbere tariki 27 Mata 2026, aho yamenyesheje abakunzi be ko amatike yamaze kujya hanze.

Itike isanzwe iri ku madolari 50, mu gihe abazayagura hakiri kare (early bird) bazishyura amadorali 35, bikaba biteganyijwe ko abazitabira bazanyurwa n’igitaramo cy’imbaturamugabo.

Ni ku nshuro ya Kabiri, Israel Mbonyi agiye gutaramira mu Bwongereza, nyuma y’uko yaherukaga kuhakorera ivugabutumwa rikomeye tariki 14 Nzeri 2024 mu Mujyi wa London.

Icyo gihe yari yatumiwe n’Umuyobozi w’Umuryango Women Foundation Ministries, Apôtre Alice Mignonne Kabera, mu giterane cy’iminsi ibiri cyitabiriwe n’ibihumbi by’abakristu, cyane cyane Abanyarwanda n’abandi baturutse mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba batuye muri icyo gihugu.

Iyo urebye igihe giheruka n’igihe azagarukira, bigaragaza ko hazaba hashize umwaka umwe, amezi icyenda n’iminsi 13, bingana n’iminsi 650 yose kuva ku wa 14 Nzeri 2024 kugeza ku wa 27 Kamena 2026.

Ibi byerekana ko nubwo atahagarutse gukora ivugabutumwa ku rwego mpuzamahanga, yari amaze igihe kitari gito adataramira abakunzi be bo mu Bwongereza.

Igitaramo cya Leeds kije gikurikira ibikorwa byinshi uyu muhanzi akomeje gukora hirya no hino ku Isi, aho agenda ashyira imbaraga mu kugeza ubutumwa bwiza ku bantu batandukanye.

Abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Bwongereza, by’umwihariko abatuye i Leeds no mu mijyi iyegereye, bafite amatsiko menshi yo kongera kwakira Israel Mbonyi, mu gitaramo giteganyijwe kuzaba kimwe mu bikomeye muri uyu mwaka wa 2026.

Umujyi wa Leeds aho Israel Mbonyi azataramira ni umwe mu mijyi ikomeye cyane mu Bwongereza, ufite amateka, ubukungu n’umuco bifite uburemere.

Leeds ibarizwa mu majyaruguru y’u Bwongereza, mu gace ka West Yorkshire. Ni umwe mu mijyi ituwe cyane, kandi uza mu myanya ya mbere mu bukungu nyuma ya London.

Uyu mujyi uzwiho kuba icyicaro cy’ibigo byinshi by’imari, banki n’ubucuruzi. Ni umwe mu mijyi ifite urwego rukomeye mu by’imari mu Bwongereza, ugakurikirwa na London.

Mu bihe by’Impinduramatwara y’inganda (Industrial Revolution), Leeds yari izwi cyane mu nganda z’imyenda (textile industry), cyane cyane iz’ipamba n’ubwoya.

Leeds ibamo za kaminuza zikomeye nka University of Leeds, yakira abanyeshuri baturutse imihanda yose y’Isi. Ibi bituma iba umujyi ugaragaramo urubyiruko rwinshi n’umuco ugezweho.

Leeds izwiho ubuzima bw’ijoro, ibitaramo, ndetse n’imikino. Ifite amakipe akomeye nka Leeds United ikina muri ruhago y’u Bwongereza.

Uretse Abongereza, Leeds ituwe n’abantu baturutse mu bihugu byinshi, harimo n’Abanyafurika ndetse n’Abanyarwanda, bigatuma iba umujyi ugaragaramo imico itandukanye.

Uyu mujyi ufite inzu ndangamurage, amasoko manini, n’ahantu nyaburanga henshi nko ku masoko ya Leeds Kirkgate Market, imwe mu masoko manini mu Burayi.

Muri rusange, Leeds ni umujyi ugezweho, ufite amateka akomeye, ubukungu bwihagazeho n’umuco uhuza isi yose, ari na byo bituma abahanzi bakomeye nka Israel Mbonyi bahitamo kujyayo gutaramira abakunzi babo.

Israel Mbonyi yateguje igitaramo gikomeye i Leeds mu Bwongereza, aho azataramira abakunzi be ku wa 27 Kamena 2026


Israel Mbonyi yateguje abakunzi be igitaramo gikomeye kizabera mu Mujyi wa Leeds ku wa 27 Kamena 2026, aho bazahurira mu ijoro ridasanzwe ryo kuramya no guhimbaza Imana

Israel Mbonyi yaherukaga gutaramira i Londres mu Bwongereza, tariki 14 Nzeri 2024

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO ISRAEL MBONYI AHERUTSE GUSHYIRA HANZE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...