Daniel Gaga benshi bazi ku izina rya Ngenzi kubera gukina muri filime ikigeragezo cy’ubuzima yamenyekanyemo cyane, ni umwe mu bakinnyi ba filime nyarwanda bakundwa na benshi mubakunzi ba filime. Uretse kuba yaramenyekanye mukigeragezo cy’ubuzima yamenyekanye no muri filime Nkuba, Ryangombe, Ndi umukirisitu, Ikirara nizindi.

Daniel Gaga (Ngenzi)
Isimbi Alliance wamenyekanye muri filime nka Rwasa, Nkuba nizindi. Nawe ni umwe mu bakinnyi ba filime nyarwanda bamaze kugaragara muri filime nyinshi zitandukanye kugeza ubu benshi mu bakunzi be na abakunzi ba filime ntibari ba muherutse doreko ataraherutse kugaragara mur’izi filime.

Isimbi Alliance (Nelly)
Ikigo cy’ubucuruzi cy’Agape House Films cyongeye kugarura aba bakinnyi muri filime Gica igicye cya 3, iyi filime irimo n’abandi bakinnyi bamaze kumenyekana nka Munezero Aline, Irunga Longin, Ndayizeye Emmanuel, Mutoni Assia, nabandi,n’inkuru ishingiye k’ubuhemu,akarengane, no kwihorera. Iyi nkuru yanditswe kandi iyoborwa na Uwimana Apoline,kuri ubu yamaze kugera ku isoko.
Reba hano incamake ya Filime Gica
