Mu myaka ine ishize, Uwikuzo yakunzwe n’abanyarwanda benshi nyuma y’uko ifoto ye yiga mu gihe yari mu kazi ko gucuruza imbuto ku muhanda ikwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga.
Iyo foto yagaragaje umuhate w’uyu mukobwa wo gukomeza amashuri nubwo yari afite ibibazo by’amikoro, maze inkuru ye igera ku Banyarwanda benshi.
Nyuma y’uko ifoto ye yamamaye, Uwikuzo yaje kubona ubufasha bwuzuye bwatumye ajya kwiga muri Rwamagana Leaders’ School, kuva mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye (S4) kugeza asoje umwaka wa gatandatu (S6).

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru The New Times, uyu munsi, Uwikuzo avuga ko yishimiye cyane kuba yarageze ku ntego yari afite kuva kera. Ati: “Ndabyishimiye cyane. Numva meze neza cyane. Biratangaje kuri njye kuba narangije amashuri yisumbuye, kuko byari inzozi zanjye.”
Guhangana n’imyigire mishya
Uwikuzo yagiye muri Rwamagana Leaders’ School mu mwaka wa 2022 amaze kurangiza S3 muri Groupe Scolaire Mburabuturo. Kwinjira mu ishuri rishya byamusabye kumenyera uburyo bushya bwo kwiga ndetse n’ururimi rw’Icyongereza rwari rumwe mu mbogamizi zikomeye yari afite.
Yibuka umunsi wa mbere yageraga kuri iryo shuri, aho umwe mu banyeshuri yamusuhuzaga mu Gifaransa, bikamutangaza. Ati: “Ndibuka umunsi wa mbere nageze muri Rwamagana Leaders’ School, nageze mu ishuri, umunyeshuri wa mbere ansuhuza mu Gifaransa. Ndavuga nti ‘Mana yanjye, ibi ni ibiki?’”. Ariko ubufasha yahawe n’abarimu ndetse n’abandi banyeshuri bwamufashije kumenyera.
Igihe The New Times yamusuraga muri 2023, yavuze ko Icyongereza cyari kikiri kimwe mu bintu byamugoraga cyane, by’umwihariko gutanga ibiganiro imbere y’abandi banyeshuri.
Ati: “Byarangoraga guhagarara imbere y’abantu nkavuga. Mbere sinashoboraga guhagarara imbere y’abantu ngo mvuge. Sinari niyizeye, ariko ubu ngerageza uko nshoboye.”

Yize ibirenze amasomo
Ku bwa Uwikuzo, ubuzima bwo muri Rwamagana Leaders’ School ntiyabufashe nk’ubwo kwiga amasomo gusa. Avuga ko yahigiye gutinyuka, kugira inshingano no kwigirira icyizere. Ati: “Muri Rwamagana Leaders’ School batwigishaga kugira inshingano no gutinyuka gufata iya mbere.”
Yabaye umuyobozi w’abaririmbyi muri korali, anagira uruhare mu bikorwa byo gusangiza bagenzi be ubutumwa bwiza bw’Imana. Yitabiriye kandi ibindi bikorwa by’ishuri birimo gukora ikinyamakuru cyaryo, ibintu byatumye arushaho gukorana n’abandi no kwiyungura ubumenyi butandukanye.
Avuga ko ibyo yize muri iryo shuri bimufasha no mu buzima busanzwe. Ati: “Ubu mba hano mu rugo nkakora ibintu ngomba gukora nta muntu umbwiye ngo ‘kora iki, kora kiriya’. Ndabyikorera. Ngomba kugira inshingano. Nshobora kubikora nta Mama cyangwa undi muntu umbwrije. Ndabikora ubwanjye. Ni ubuzima bwanjye.”

Ifoto ye yamamaye yabaye intangiriro y’ubuzima bushya
Uwikuzo aracyibuka neza uko ifoto yamamaje ubuzima bwe yafashwe. Icyo gihe yari ari kwitegura ibizamini anacuruza imbuto ku muhanda. Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga witwa Tito Harerimana ni we wamubonye, amufata amashusho.
Nyuma yaje kumusura iwabo, amubwira ko yifuza gufata amafoto ye ndetse no kumuhuza n’abanyamakuru bashoboraga kuvuga ku buzima bwe. Nyuma yaho, yatangiye kuvugana n’ibitangazamakuru bitandukanye, inkuru ye igera ku bantu benshi.
Muri Gicurasi 2022, The New Times yatangaje ko iyo nkuru yatumye Moses Ssenyonjo, umuyobozi wa Rwamagana Leaders’ School, amuha ubufasha bwuzuye, aho yamwishyuriraga amashuri, icumbi n’ibindi bikenerwa kugeza arangije S6.
Uwikuzo ubu asubiza amaso inyuma akabona ko ibyamubayeho bitaje ku bw’impanuka. Ati: “Ibintu byose bibaho biba bifite impamvu. Kuki umuntu yafashe ya mashusho? Nyuma yayo ibintu byinshi byarahindutse, abantu benshi batangira kumenya byinshi kuri njye.”

Mutarama 2027 azatangira Kaminuza
Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye, Uwikuzo ubu ateganya gukomeza amasomo muri Kaminuza, aho azatangira muri Mutarama 2027.
Muri iki gihe akora akazi ko gufasha mu isuku mu kigo cyo muri Kigali. Nubwo yamaze kubona akazi kandi akinjiza amafaranga, avuga ko gukomeza amashuri bikiri ku isonga mu byo ashaka kugeraho. Ati: “Ndateganya kujya muri Kaminuza vuba bishoboka.”
Usibye amashuri, Uwikuzo afite n’indi ntego yo kuzagira ubucuruzi bwe bwite. Ati: “Ubucuruzi ni inzozi zanjye. Numva nshishikajwe no gutangira ubucuruzi bwange. Ndashaka gukomeza gukurikira iri shyaka mfite ku bucuruzi.”
Yagiriye urubyiruko inama yo kudacika intege
Uwikuzo wanyuze mu buzima bwo guhuza amasomo n’akazi ko gucuruza imbuto, asaba urubyiruko kudacibwa intege n’ibibazo bahura na byo. Ati: “Ugomba kwiga nubwo byaba bikomeye.”
Yanibukije urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi bikorwa bishobora kubangamira ejo hazaza habo. Ati: “Rubyiruko, bagenzi bange, nshuti zanjye, ntimukabeshye ababyeyi n’umuryango, kuko ibyo duhitamo bigira uruhare mu hazaza hacu. Dukore amahitamo meza kugira ngo tugire ejo hazaza heza.”
Uwikuzo ni umwana wa kane mu bana batandatu. Se yitabye Imana muri 2019, asiga nyina Marciana Mujawimana ari we ushinzwe kurera aba bana bose wenyine.
Ubufasha bwo kwiga yahawe muri 2022 bwagabanyije cyane umutwaro w’amafaranga y’ishuri, bituma abasha kwibanda ku myigire. Nyina na we yabonye ubufasha bwamufashije gutangira ubucuruzi bw’imbuto n’imboga, ku buryo umuryango wakomeje kwiteza imbere.
Ubu Uwikuzo ageze ku kindi cyiciro cy’ubuzima bwe, aho agiye kuva ku mateka y’ifoto yamugaragazaga acuruza imbuto ku muhanda, akerekeza ku mashuri ya Kaminuza no ku nzozi afite zo kuzagira ubucuruzi bwe.
Ati: “Ubuzima bufite inzira nyinshi. Ushobora no kutamenya inzira uzanyuramo, ariko ntuzigere ucika intege. Kurikira ibyo ukunda.”
Nyuma y’imyaka ine gusa kuva ifoto ye yiga anicaye iruhande rw’umuhanda acuruza imbuto yamamara, Amina Uwikuzo ubu yarangije S6, afite akazi kandi ateganya gutangira Kaminuza muri Mutarama 2027, mu rugendo akomeje kureba nk’intangiriro y’ibindi byinshi ashaka kugeraho.





