Nyuma y’amezi 3 akoze ubukwe umugore wa Mico The Best yakorewe ibirori byo kwitegura umwana ‘Baby Shower’-AMAFOTO

Imyidagaduro - 10/12/2021 3:07 PM
Share:

Umwanditsi:

Nyuma y’amezi 3 akoze ubukwe umugore wa Mico The Best yakorewe ibirori byo kwitegura umwana ‘Baby Shower’-AMAFOTO

Umugore wa Turatsinze Prosper wamamaye mu muziki nka Mico The Best yakorewe ibirori byo kwitegura imfura yabo bizwi nka ‘Baby Shower’.

Mu mafoto agaragaza Mico The Best afashe kunda y’umugore we ubona ko anyuzwe ndetse yishimiye cyane imfura yabo bagiye kwibaruka ndetse n’umugore we Clarisse amuhanze amaso yishimiye kumubyarira niyo yifashishijwe Mu kwitegura umwana wabo.

Muri ayo mafoto kandi hagaragaraho inshuti n’abavandimwe ndetse n’umubyeyi wabo bari bitabiriye ibyo birori byo kwibaruka imfura y’umuryango wa Mico The Best bafata agafoto k’urwibutso by’ibyo birori.

Mico The Best yahawe impano n'abavandimwe be n'ababyeyi be

Ubukwe bwa Mico The Best na Ngwinundebe Clarisse bwabaye tariki 26 Nzeri 2021. Bubera mu Mujyi wa Kigali ahitwa Heaven Garden.

Habanje imihango yo gusaba no gukwa hakurikiraho gusezerana imbere y’Imana.

Ku wa 19 Kanama 2021 ni bwo Mico The Best yasezeranye imbere y’amategeko na Ngwinundebe Clarisse biyemeza kuzabana akaramata.


Mico The Best aritegura kwibaruka

Ni umuhango wabereye mu Murenge wa Nyarugenge witabirwa n’abantu bake cyane barimo umuryango we n’inshuti za hafi.

Hashize hafi Amezi atatu Mico na Clarisse bakoze ubukwe

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...