Iki
gitaramo gitegurwa n’Abanyarwanda batuye muri uyu mujyi, kikazaba ari umwanya
wo kwizihiza no kwimakaza umuco nyarwanda binyuze mu muziki, imbyino
n’amafunguro ya gakondo.
Ruti
Joel yaherukaga gutaramira i Atlanta ku wa 25 Werurwe 2024, bivuze ko agarutse
muri uyu mujyi nyuma y’amezi 23 [hafi imyaka ibiri], ibintu byitezweho kongera guhuza Abanyarwanda
bahatuye n’umuco w’igihugu cyabo.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Ruti Joel yahamije aya makuru agira ati: “Yego
nzagenda tariki 10 Werurwe 2026 mu Mujyi wa Atlanta. Ni igitaramo Abanyarwanda
baho bateguye barantumira, hagamijwe kubataramira. Nzaba ndi kumwe n’itorero ryitwa
Irebe.”
Uretse
Ruti Joel, abazitabira iki gitaramo bazasusurutswa n’itorero Irebe Dance
Troupe, rizwi mu kubyina imbyino za gakondo mu buryo bunoze, ririmo
n’umubyinnyi Nadine wamamaye mu mbyino z’intore.
Iki
gitaramo kizahuza umuziki gakondo, imbyino n’umuco w’ibiribwa bya kinyarwanda,
mu rwego rwo guha Abanyarwanda batuye muri diaspora amahirwe yo kongera
kwiyumva mu rugo nubwo bari kure y’igihugu.
Ruti
Joel ni umwe mu bahanzi bafite impano n’umwimerere mu muziki nyarwanda. Ni
umusore wakuze ari hafi y’abahanzi b’imena barimo Massamba Intore na Jules
Sentore, bamubereye abarezi n’abamuhaye icyerekezo mu rugendo rwe.
Yanyuze
mu matsinda nka Gakondo Group ndetse n’itorero Ibihame by’Imana, aho yatojwe
kubyina, guhamiriza no gusobanukirwa byimbitse umuzi nyawo w’umuco nyarwanda.
Ibi byamubereye umusingi ukomeye w’umuhanzi wiyubakiye izina ku mizi gakondo
ariko akabasha no kuwuvanga n’igihe agezemo.
Ijwi
rye ryamenyekanye cyane ku rwego mpuzamahanga ubwo yakoranaga indirimbo
‘Diarabi’ na Jules Sentore ndetse na King Bayo (nyakwigendera).
Iyo
ndirimbo yamufunguriye amarembo, benshi batangira kumubaza uwo ari we kubera
ijwi rye ryihariye ryanyuze abatari bake.
Ruti
Joel ubwe yigeze kuvuga ko ‘Diarabi’ ari imwe mu ndirimbo zamubereye intambwe
ikomeye yo kwinjira mu muziki no kwigaragaza nk’umuhanzi ufite umwimerere.
Mu
2019, yongeye kwigaragaza mu ndirimbo ‘La Vie est Belle’, yasubiyemo mu buryo
bwe bwihariye, akora ku gihangano cy’umunyabigwi Papa Wemba.
Muri
iyi ndirimbo yumvikanamo Igifaransa n’Igiswahili, agaragaza ko afite ubushobozi
bwo kuririmba no mu njyana zitari iza gakondo gusa.
Mu
rugendo rwe rw’umuziki, yakomeje gushyigikirwa na Massamba Intore wamuhaga
album ze nk’isomo ndetse bakagirana imyitozo yo kuririmba.
Ibi
byamufashije gukuza ijwi, kongera ubunararibonye no gukomeza gusigasira umuco
nyarwanda awusangiza isi.
“Rwandan
Cultural Night” izaba ari umwanya wihariye wo guhuza umuziki, imbyino n’umuco,
bikozwe mu buryo bushimangira ishema ry’Abanyarwanda batuye muri Amerika.
Ku
bakunzi ba Ruti Joel, ni amahirwe yo kongera kumva ijwi rye rizima ku
rubyiniro, mu gitaramo cyitezweho kuzaba icy’amateka ku banyarwanda batuye i
Atlanta no mu nkengero zaho.
Uyu muhanzi afite ku isoko Album “Musomandera” ndetse na “Rutakisha” aherutse gukorana n’umucuranzi we Clement Guitarist.

Nyuma
y’imyaka hafi ibiri adataramira muri Atlanta, Ruti Joel agiye kongera guhura
n’Abanyarwanda batuye muri Amerika mu gitaramo “Rwandan Cultural Night” kizaba
ku wa 14 Werurwe 2026

Ruti Joel wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Musmandera’, ‘Cunda’ agiye kongera gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yatumiwe mu gitaramo kigamije kwizihiza umuco nyarwanda binyuze mu muziki, imbyino n’ibindi

Ruti Joel azaba ari ku isonga mu gususurutsa Abanyarwanda batuye muri diaspora nyuma y’igihe atagaragara muri uyu mujyi

Ubwo muri Werurwe 2024, Ruti Joel yataramiraga muri Atlanta yahacanye umucyo imbere y’imbaga y’abantu yari imuhanze amaso

