Nyuma ya The Ben na Diamond, Christopher ntagitaramiye muri Uganda

Imyidagaduro - 01/06/2026 7:23 AM
Share:

Umwanditsi:

Nyuma ya The Ben na Diamond, Christopher ntagitaramiye muri Uganda

Umuhanzi Christopher Muneza yatangaje ko igitaramo yari ategerejwemo muri Uganda cyasubitswe, bitewe n’ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola muri iki gihugu.

Ibi bibaye nyuma y’igihe gito hasubitswe igitaramo gikomeye cyari guhuza The Ben na Diamond Platnumz i Kampala, ibintu bikomeje kugira ingaruka ku bitaramo byari byateganyijwe muri Uganda.

Christopher yari yatumiwe mu gitaramo cyiswe “Code 250”, cyari giteganyijwe ku wa 2 Kamena 2026 muri Black Panther Kampala, kimwe mu bibuga bikunze kwakira ibitaramo bikomeye muri iki gihugu.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze ku wa 31 Gicurasi 2026, Christopher yihanganishije abafana be ndetse agaragaza ko gusubika iki gitaramo bitaturutse ku bushake bwe cyangwa ubw’abateguye igitaramo, ahubwo byatewe n’impungenge zishingiye ku buzima rusange bw’abaturage.

Mu butumwa bwe, Christopher yavuze ko kubera icyorezo cya Ebola kiri muri Uganda, hafashwe icyemezo cyo gusubika iki gitaramo hagamijwe kurengera ubuzima bw’abafana, ubw’abagize itsinda rye ndetse n’ubw’abaturage muri rusange.

Yavuze ko nubwo atari umwanzuro woroshye gufata, ubuzima n’umutekano by’abitabira ibitaramo ari byo byashyizwe imbere. Yanashimiye abafana ku bw’inkunga n’urukundo bakomeje kumugaragariza, asaba ko bakomeza kwihangana mu gihe hagitegerejwe ko ibintu bisubira mu buryo.

Christopher yijeje abakunzi be ko igihe bizaba byemejwe ko umutekano w’ubuzima rusange wagarutse, hazatangazwa itariki nshya y’iki gitaramo kugira ngo bongere bahure.

Abateguye igitaramo na bo batangaje ko icyemezo cyo kugisubika cyafashwe hubahirizwa amabwiriza yatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda, agamije gukumira ikwirakwira rya Ebola n’ingaruka zayo.

Uyu muhanzi uherutse gushyira hanze album ye yise “H2O”, yari yitezweho gutaramira bwa mbere muri iki gitaramo, mbere y’uko gisubikwa kubera izi mpamvu z’ubuzima rusange.


Christopher yatangaje ko yasubutse urugendo rw’igitaramo cye muri Uganda kubera Ebola


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...