Amakuru dukesha inyandiko
z’Urukiko Rukuru rw’Intara ya Los Angeles agaragaza ko Vivienne w’imyaka 18
yamaze gutangaza mu kinyamakuru itangazo risabwa n’amategeko, ryemeza ko
yasabye guhindura izina rye.
Vivienne ni umwe mu bana
batandatu Brad Pitt w’imyaka 62 na Angelina Jolie w’imyaka 51 bafitanye. Izina
rye ryuzuye kugeza ubu ni Vivienne Marcheline Jolie-Pitt, ariko yasabye ko
ryahinduka akitwa Vivienne Marcheline Jolie.
Mu rwego rwo kubahiriza
amategeko ya Leta ya California, Vivienne yasohoye itangazo mu kinyamakuru Los
Angeles Daily Journal, rivuga ko ashaka gukura “Pitt” ku izina rye. Iri
tangazo ryasohotse ku wa 24 Nyakanga, ku wa 31 Nyakanga, ku wa 7 Kanama no ku
wa 14 Kanama 2026.
Nubwo iyi ntambwe yamaze
guterwa, urukiko ntirurafata umwanzuro wa nyuma ku busabe bwe.
Vivienne yatanze ubusabe
bwo guhindura izina ku wa 21 Nyakanga 2026, aho mu nyandiko zashyikirijwe
urukiko yavuze ko impamvu y’iki cyemezo ari “impamvu bwite.” Urubanza
ruzakurikiraho ruzaba ku wa 2 Ugushyingo 2026, aho urukiko ruzaganira kuri ubu
busabe.
Amategeko ateganya ko
umuntu wese waba afite icyo atangaza ku bijyanye n’iri hindurwa ry’izina agomba
gushyikiriza urukiko inyandiko igaragaza impamvu arirwanya, nibura iminsi ibiri
y’akazi mbere y’iburanisha, kandi akaba agomba no kwitabira iburanisha ku giti
cye.
Iki cyemezo cya Vivienne
gikomeje kugaragaza ko abana bamwe ba Brad Pitt na Angelina Jolie bagenda
bitandukanya n’izina Pitt.
Muri Gicurasi 2024,
Vivienne yagaragaye ku nyandiko za Playbill z’umukino wa Broadway witwa The
Outsiders, aho yari yagize uruhare mu kuwufasha gutunganywa ari kumwe na nyina
Angelina Jolie. Icyo gihe yari yanditswe nka “Vivienne Jolie”, aho gukoresha
izina “Jolie-Pitt”.
Abavandimwe be na bo
bamaze gufata ibyemezo bisa n’ibi. Mukuru we Zahara, ufite imyaka 21, ndetse na
musaza we Maddox, ufite imyaka 25, na bo basabye guhindura amazina yabo
bakuramo “Pitt”, kandi batangaza amatangazo asa n’aya Vivienne mu Los
Angeles Daily Journal.
Iburanisha ry’ubusabe bwa
Zahara riteganyijwe ku wa 28 Nzeri 2026, mu gihe irya Maddox rizaba ku wa 14
Nzeri 2026.
Zahara kandi yari
yaramaze kugaragaza ko atagikoresha izina Pitt mu ruhame. Ku munsi wo guhabwa
impamyabumenyi muri Spelman College ku wa 17 Gicurasi 2026, nubwo kuri gahunda
y’abarangije amashuri yari yanditseho Zahara Marley Jolie-Pitt, igihe
bamuhamagara ngo ajye kwakira impamyabumenyi, yatangajwe nka Zahara Marley
Jolie.
Undi mwana wa Angelina
Jolie, Shiloh, na we yamaze guhindura izina. Mu Kanama 2024, byemejwe ko
Shiloh Nouvel Jolie-Pitt yahindutse Shiloh Jolie mu buryo bwemewe n’amategeko.
Yatanze ubusabe bwo guhindura izina ku wa 27 Gicurasi 2024, ari na wo munsi
yizihizagaho imyaka 18.
Bityo, Vivienne ni umwe
mu bana ba Brad Pitt na Angelina Jolie bakomeje gufata ibyemezo byo gukoresha
izina rya nyina gusa, mu gihe amakuru ajyanye n’umuryango w’ibi byamamare
bakomeje gukurikirwa cyane n’abakunzi babo.
