Uretse Sean “P Diddy” Combs, wavuzweho kuba yarahawe uburenganzira budasanzwe muri gereza ya FCI Fort Dix muri New Jersey, hari n’abandi bagabo bazwi cyane bagiye bafungwa ariko bakabasha kugira ubuzima butandukanye n’ubw’abandi bafungwa.
Aba ni bamwe mu bagiye bavugwaho kuba barabayeho mu buzima bw’akataraboneka cyangwa bakagira uburenganzira budasanzwe bari muri gereza.
1. Pablo Escobar – Colombia
Pablo Escobar wari umwe mu bantu bakomeye mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge muri Colombia, yafunzwe mu 1991 nyuma y’amasezerano yagiranye na Guverinoma ya Colombia.
Icyatangaje benshi ni uko gereza yari afungiwemo, izwi nka La Catedral, itari imeze nka gereza isanzwe. Escobar yagize uruhare mu ishyirwaho ry’iyo gereza, ndetse ubuzima bwaho bwari butandukanye cyane n’ubw’imfungwa zisanzwe.
Muri La Catedral harimo ikibuga cy’umupira w’amaguru, akabari n’urubyiniro, ndetse n’ahantu ho kwidagadurira hatandukanye.
Hari kandi amakuru avuga ko Escobar yari afite ijambo rikomeye ku bijyanye n’abamurindaga, ndetse ko yashoboraga kwakira abantu bazwi n’abanyamuziki mu birori byaberaga muri iyo gereza.
2. Al Capone – Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Al Capone, umwe mu bayobozi bakomeye ba Mafia muri Chicago, na we yigeze kugira ubuzima budasanzwe muri gereza. Mbere yo kwimurirwa muri gereza ya Alcatraz mu 1934, Capone yari afungiye muri gereza ya Atlanta.
Muri icyo gihe, bivugwa ko yabashaga kubona serivisi zitandukanye zidasanzwe ugereranyije n’iz’abandi bafunganye.
Yari afite icyumba gifite ibikoresho byiza, uburiri bwiza na radiyo ihenze. Hari kandi amakuru avuga ko yashoboraga kubona amafunguro ategurirwa hanze ya gereza.
Ubuzima bwe muri Atlanta bwari butandukanye cyane n’ubw’abandi bafunganywe, ibintu byaje gutuma yimurirwa muri Alcatraz.
3. Rolando Florian Felix – Repubulika ya Dominikani

Rolando Florian Felix wari umucuruzi w’ibiyobyabwenge ufite umutungo ukomeye, na we azwiho kuba yaragize ubuzima budasanzwe muri gereza ya Najayo. Bivugwa ko, kubera amafaranga n’ububasha yari afite, icyumba cye cyari cyarahinduwe nk’inzu y’akataraboneka.
Cyari gifite icyuma gikonjesha, televiziyo nini ya plasma ndetse n’ibikoresho by’imikino. Hari kandi amakuru avuga ko yari afite abatetsi bamutekera amafunguro ahenze, arimo caviar, lobster ndetse n’inyama.
Ibindi bivugwa ni uko Florian Felix yashoboraga gutegura ibirori nijoro, aho habaga abagore n’ibinyobwa bihenze, ibintu bitari bisanzwe ku muntu uri muri gereza.
4. Bernie Madoff – Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Bernie Madoff wari umunyemari w’Umuyamerika wamamaye kubera gahunda y’ubwambuzi bwa Ponzi, na we yabaye umuntu wubahwaga n’abandi bafungwa muri gereza ya Butner muri North Carolina.
Madoff yari azwi cyane mu by’imari, ku buryo abandi bafungwa bamubonaga nk’umuntu ushobora kubaha inama ku bijyanye no gucunga amafaranga. Bamwe bamwitaga nk’uwari icyamamare muri iyo gereza, ndetse akagira umwanya ukomeye mu bikorwa by’ubucuruzi byaberaga muri gereza.
5. Lalu Prasad Yadav – u Buhinde
Lalu Prasad Yadav, umunyapolitiki ukomeye wo mu Buhinde, na we yagiye avugwaho kugira ubuzima budasanzwe ubwo yari afungiye muri gereza ya Birsa Munda Central Jail. Bivugwa ko icyumba cye cyari gifite ibintu byinshi byatumaga gisa n’inzu yo hanze ya gereza.
Hari amakuru avuga ko yari afite abandi bafungwa babiri bamufashaga mu guteka no kumuzanira ibiryo biturutse hanze. Yashoboraga kandi kubona televiziyo n’ibinyamakuru, mu gihe abasuraga bajyaga kumureba buri munsi.
Iyi nkuru igaragaza uburyo amafaranga, ububasha cyangwa kuba umuntu azwi cyane byagiye bituma bamwe mu bantu bafunzwe bagira ubuzima butandukanye n’ubw’abandi bafungwa.
