Jay Rwanda usigaye atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
yatangaje ko yakiriye agakiza byeruye, nyuma yuko Imana imwiyeretse akemera
guhindukira agatekereza ku hazaza he.
Mu mashusho y’iminota isaga irindwi yatambukije kuri
Instagram,uyu musore yavuze ko Imana yamwiyeretse ubwo yari mu ndege, imiyaga
ikomeye kandi iteye ubwoba igahuha cyane ishaka kuyihanura ariko Rurema
agakinga akaboko.
Uyu musore wabanje gusengera abakurikiye ubwo buhamya, yavuze ko iyi miyaga
yamuteye ubwoba cyane kuko bwari ubwa mbere abonye aho indege yenda guhanuka,
abayirimo bagashya ubwoba bamwe bagatangira gusenga bavuga ko ariyo mahirwe ya
nyuma babonye yo kwihana ngo babone uko bazakirwa mu bwami bw’Imana.
Yagize ati " Nagize urugendo mu Ndege ijya i Puerto Rico, mfiteyo mubyara wanjye
wari ufite ubukwe. Ni naho ndi kubarizwa
ubu nonaha, Imana ishimwe ko nagereyeho ku gihe. Iyi ndege yavaga muri Phoenix,
Arizona twerekeza muri Puerto Rico urugendo rwa mbere rwatinze tubanza guhagarara
Orlando muri San Juan."
Akomeza agira ati " Twaje kongera gusubukura urugendo nka nyuma y’isaha cyangwa
abiri, bwari bwije cyane nka saa cyenda z’ijoro [03:00 AM] nari nicaye mu
mwanya wegereye idirishya, mbona imiyaga myinshi iremereye itangiye gukubita
indege ku buryo wumva ubuzima bugiye kurangira."
Uyu musore wamamaye mu mwuga wo kumurika imideri yavuze ko we n’abari mu ndege
bose bagize ubwoba bwinshi, batangira gusenga babona imiryango y’Ubwiherero ikubita
hirya no hino batekereza ko ubuzima bugiye kubarangiriraho.
Ati " Buri wese yagize ubwoba, nanjye ubwanjye ndabugira. Nk’umuntu ikintu cya
mbere gihita kikuzamo ni kwikanga uti Mana. Bamwe bahise batangira gusenga
byari bikomeye cyane, twabonaga imiryango y’Ubwiherero ikubita hirya no hino
hari umutu wari uvuyemo kubera imiyaga arizunguza cyane."
Yakomeje agira ati " Naravuze nti Mana yanjye ni ubwa mbere mbonye ibi bintu, najyaga
nifashisha indege ariko bwari ubwa mbere mbonye ibintu nk’ibyo. Indirimbo yitwa
‘Promises’ [Amasezerano] niyo yari iri mu mutima wanjye. Navuga ko Imana
yangerageje."
Jay Rwanda yakomeje avuga ko yahugiye mu gutekereza ku mperuka ye, n’ibyo
yabazwa mu gihe Isi yaba irangiye ko atigeze atekereza ku mafaranga atunze muri
konti za banki, kuzamurwa mu ntera mu kazi n’ibindi abantu bafatira umwanya.
Jay watangaje ko yitegura ubukwe mu gihe cya vuba, yasoje avuga ko yasibye Amafoto
aherekejwe n’ubutumwa [Posts] arenga 300 kuri Instagram asigaye umunani aherekejwe
n’ubutumwa bwo gushisikariza abamukurikira gukunda no gukorera Imana.
Nyuma yo gutanga ubu buhamya abarimo Ngabo Medard
wamamaye nka Meddy na Patient Bizimana babwiye uyu musore ko ahawe ikaze mu
muryango mugari w’abayikorera ndetse bamwizeza ko bazakomeza gufatanya uyu
murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza.
Meddy anyuze ahatangirwa ibitekerezo ku rubuga rwa Jay Rwanda yagize ati " Ubu
buhamya bunkoze ku mutima, ndi kubona ubuhangange muri wowe kubw’ubwami." Naho Patient
Bizimana amusabira umugisha kubw’ubuhamya yatanze.
Nyuma yo gutanga ubu buhamya Jay Rwanda yashyize hanze amashusho agaragaza
igihe yari atwaye ikamyo nini ikora impanuka, imukomeretsa ku matwi ava amaraso
menshi ariko ntiyataza ubuzima. Yagize ati “Hari impamvu zirenga miliyoni zo
gushima Imana."
Jay Rwanda yakiriye agakiza nyuma ya Meddy uherutse gufata gahunda yo guhindura
umuziki yakoraga w’urukundo yari amazemo imyaka irenga 13 atangira gukora
uhimbaza Imana, ingingo itaravuzweho rumwe ku mbuga nkoranyambaga kugeza ubu.
Jay Rwanda wegukanye ikamba rya Rudasumbwa w’Afurika 2017 yakiriye agakiza
atangaza ko Imana yamwiyeretse agahitamo kuyikorera
Jay Rwanda ni umwe mu berekamideri bakomeye Umugabane w’Afurika ufite nubwo bitazwi
niba azakomeza uyu mwuga nyuma yo kwakira agakiza
Kanda
hano urebe amashusho y’ubuhamya bwa Jay Rwanda