Iki
gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 20 Werurwe 2026, kibera muri
SunBet Arena, aho yakiriwe n’ibihumbi by’abafana bari baje kwihera ijisho uyu
muririmbyi umaze kubaka izina rikomeye ku Isi.
Ni
igitaramo cyakurikiye icyo aherutse gukorera i Kigali ku wa 17 Werurwe 2026
muri BK Arena, mu iserukiramuco rya Move Afrika ritegurwa n’umuryango Global
Citizen.
Mu
gitaramo cya Pretoria, Doja Cat yagaragaye mu myambaro imenyereweho igaragaza
imiterere ye, ibintu akunda gukoresha ku rubyiniro, ndetse anaririmba zimwe mu
ndirimbo ze zakunzwe zirimo “Juicy” na “Paint the Town Red”, ibintu byatumye
abafana banyurwa bikomeye.
Iki
gitaramo cyabaye umwihariko kuri we, cyane ko gifitanye isano n’inkomoko ye,
kuko se akomoka muri Afurika y’Epfo.
Mu
mashusho yashyize ku rubuga rwa TikTok, Doja Cat yavuze ko yavuganaga na se,
Dumisani Dlamini, uri muri Afurika, amubwira ko atabashije kwitabira igitaramo
cye kuko atamwandikira kenshi cyangwa ngo amuhamagare kuri WhatsApp.
Mu
buryo bwo gusetsa no gukabya, Doja Cat yavuze ko yahise amwoherereza uburyo
ashobora kugura itike, amusaba kuyifungura amubwira ko ari bwo buryo bworoshye
bwo kubona itike yo kwinjira mu gitaramo cye.
Si
ubwa mbere Doja Cat avugishije abantu benshi bitewe n’ibyo ashyira ku mbuga
nkoranyambaga, kuko azwiho gukoresha amagambo atunguranye kandi akenshi avanze
urwenya n’ubuzima bwe bwite.
Nubwo
byavuzweho byinshi, ubu butumwa bwe bwagaragaje ko n’ibintu by’umuryango
ashobora kubivuga mu buryo bworoheje kandi busetsa, n’ubwo rimwe na rimwe
bishobora guteza impaka mu bakunzi be.
Ariko
kandi bamwe mu banya-Afurika y’Epfo batanze ibitekerezo byubakiye ku kugaragaza
ko batemeranya n’ibyo Se wa Doja Cat yakoze.
Bavuze
ko bitumvikana uburyo uyu mubyeyi atigeze afata indege ngo asange umukobwa we
mu gitaramo i Kigali, kugeza n’ubwo ageze muri Afurika y’Epfo ntashake
kumureba.
N’ubwo
bimeze gutya ariko, abantu baje gutungurwa n’amashusho yagiye hanze agaragaza
uyu mubyeyi yitabiriye igitaramo cy’umwana we, ibintu byashimishije benshi.
Mu
butumwa kandi yagejeje ku bafana, Doja Cat yagize ati: “Ahantu ntari narigeze
ngera, ariko numva ari nko mu rugo. Ibyo ni byo bituma Afurika y’Epfo iba
idasanzwe.”
Iki
gikorwa cyabaye umusozo w’ibitaramo bya Move Afrika 2026, bigamije guteza
imbere ubukungu bushingiye ku buhanzi ndetse no gushyigikira gahunda z’ubuzima
ku mugabane wa Afurika.
Ku
rundi ruhande, Doja Cat aherutse no kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga
nyuma yo gusangiza abakunzi be inkuru ye bwite ivuga ku mibanire ye na se, aho
yagaragaje ko atabashije kwitabira iki gitaramo cye, ibintu byateje impaka
zitandukanye ku mbuga nkoranyambaga.
Muri
rusange, ibitaramo bya Doja Cat byombi i Kigali n’i Pretoria byashimangiye ko
ari umwe mu bahanzi bafite igikundiro gikomeye ku Isi, ndetse banafite
ubushobozi bwo guhuza abafana b’ingeri zitandukanye binyuze mu muziki we.
Doja
Cat uri mu bagezweho ku Isi, ni umwe mu bafite inkuru yihariye y’ubuzima
n’urugendo rwe mu muziki rwamugejeje ku rwego mpuzamahanga mu gihe gito
ugereranyije n’abandi.
Doja
Cat yavutse yitwa Amala Ratna Zandile Dlamini, avuka ku wa 21 Ukwakira 1995,
avukira i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni umukobwa wa
Dumisani Dlamini, umukinnyi wa filime ukomoka muri Afurika y’Epfo, na Deborah
Elizabeth Sawyer, umunyabugeni w’Umunyamerika.
Afite
inkomoko ihuza Amerika na Afurika y’Epfo, ibintu akunze kugarukaho mu buhanzi
bwe no mu biganiro atanga, cyane cyane iyo ari ku mugabane wa Afurika.
Doja
Cat yakuriye i Los Angeles, aho yatangiye kugaragaza impano mu mbyino,
kuririmba no kwandika indirimbo akiri muto. Yize amashuri yisumbuye ariko aza kuyareka
akiri mu kigero cy’ubwangavu, ahitamo kwibanda ku buhanzi bwe.
Yatangiye
gukora umuziki mu buryo bwigenga akoresheje internet, cyane cyane ku rubuga rwa
SoundCloud, aho yashyiragaho indirimbo ze akiri muto.
Mu
mwaka wa 2013, nibwo yatangiye kumenyekana nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye
ya mbere yitwa “So High” ku rubuga rwa SoundCloud. Iyi ndirimbo ni yo
yamufunguriye amarembo yo gusinyana amasezerano n’inzu ifasha abahanzi ya RCA
Records.
Nubwo
yatangiye kare, izina rye ryatangiye kumenyekana cyane mu 2018 nyuma
y’indirimbo “Mooo!” yakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera uburyo
idasanzwe yakozwe.
Nyuma
yaho, yasohoye album “Hot Pink” mu 2019, yamufashije gukomeza kwamamara ku
rwego mpuzamahanga, by’umwihariko indirimbo “Say So” yamugejeje ku mwanya wa
mbere ku rutonde rwa Billboard Hot 100.
Mu
rugendo rwe, Doja Cat yagiye yegukana ibihembo bitandukanye, birimo na Grammy
Awards, byamushyize mu cyiciro cy’abahanzi bakomeye ku Isi.
Uretse
umuziki, Doja Cat azwiho kugira uburyo bwihariye mu myambarire, imbyino ndetse
n’imyitwarire ku rubyiniro no ku mbuga nkoranyambaga, ibintu bituma ahora
avugisha benshi.
Uyu
munsi, Doja Cat abarirwa mu bahanzi bafite igikundiro gikomeye ku Isi, ndetse
ibikorwa bye bikomeje kugira uruhare mu guhindura no guteza imbere umuziki wa
Pop na Hip-Hop ku rwego mpuzamahanga.
Doja Cat closes out her concert for
Global Citizen’s Move Afrika in Pretoria, South Africa:
“For a place that I never been to, I sure do feel like I’ve
been here before. That’s whats special about South Africa.” pic.twitter.com/HvyaMKUoxV
Doja Cat performing in Pretoria, South Africa tonight
for Global Citizen’s Move Afrika 2026. pic.twitter.com/jMYptXKE0v
Dojas dad was at her concert omfg pic.twitter.com/4uwgETr0Yw
Doja
Cat yabanje kubara inkuru ivuga uburyo Se atitabiriye igitaramo cye yakoreye
muri Afurika y’Epfo, ariko nyuma abantu baza kumubona mu gitaramo

Doja
Cat yanyuze imbaga i Pretoria, agaragaza ko ari umwe mu bahanzi bafite
igikundiro ku Isi



Afurika
y’Epfo yakiriye Doja Cat nk’umwana wayo, nawe ayisubiza ibyishimo ku rubyiniro

Ibihumbi
by’abafana byitabiriye igitaramo cya Doja Cat cyabereye i Pretoria

Imyambarire
n’imbyino bya Doja Cat byongeye kuvugisha benshi i Pretoria
Move Afrika 2026 yasojwe na Doja Cat mu gitaramo cy’amateka i Pretoria, aho umubyeyi we ari mu bakitabiriye









