Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda nyuma y’uko yari amaze kuririmba mu gikorwa cya BAL ‘BAL 4 Her’.
Ish Kevin yavuze ko ubwo yakoraga indirimbo "Kibasumba" ikunzwe n’abatari bake atari abyiteze ko izakundwa cyane. Ati: ”Mu by'ukuri ntabwo navuga ko nari mbyiteze kuko ni ibintu bidasanzwe muri twebwe n’ikiragano cyanjye".
"Ni ibintu bishya, urumva nabo twarimo turakorana ntabwo babyumvaga ko indirimbo izaba nini ariko ni ibigaragaza icyo Abanyarwanda bashaka, Abanyarwanda bakunda ibintu byabo, bakunda umuco wabo.
Ni ibintu dusanzwe tuzi ko Abanyarwanda bakunda umuco wacu ariko ugasanga nkatwe ntabwo turimo gushyiramo imbaraga, ugasanga abantu bakora gakondo ni bacye.”
Yakomeje agira ati: "Ariko icyo nabonye cyo ibintu byacu birakunzwe tubihagurukire ahubwo n’abandi bahanzi bose babijyemo dukore iby’iwacu tubijyane imbere tubirenze umupaka kuko turimo kubona ibimenyetso ko bishoboka.”
Ish Kevin yavuze ko Kibasumba yabasabye igihe kinini ndetse ko atariyo ndirimbo yonyine amaze gukora ya gakondo dore ko hari n’izindi zimeze nkayo atari yasohora.
Ati: ”Iyi ndirimbo ntabwo ari indirimbo imwe twakoze ngo tuyigweho gutya gusa, ni indirimbo twamaze igihe turi kuyikoraho. Turi gutegura indirimbo zirahari nyinshi za gakondo turazifite n’ibicurangisho byinshi bya gakondo. Zirahari nyinshi ahubwo iri ni itangiriro ryabyo. Ibintu birenze ni ibije, iri ni itangiriro ntabwo mfite guhagarara kuko ibimenyetso byagaragaye”.
Uyu muraperi uri mu bafite izina rinini yasabye n’abandi bahanzi gukora indirimbo nyinshi zishingiye kuri gakondo. Ati: ”Ahubwo wenda natumira n’abandi bahanzi ko duhaguhuruka tugasunika ibintu by’iwacu”.

Ish Kevin nyuma ya Kibasumba yateguje iz’indi ndirimbo nyinshi za gakondo
