Uyu
muryango, umaze kumenyekana mu bikorwa byo guteza imbere impinduka binyuze mu
bukangurambaga n’imyidagaduro, uvuga ko intego ya Move Afrika atari ukwereka abantu
ibirori gusa, ahubwo ari uguhindura uburyo imyidagaduro ifasha iterambere
ry’uyu mugabane.
Mu
gihe isi iri mu gihe cy’isesengura rihoraho ry’uko urubyiruko rushobora kugira
uruhare mu guhindura ibibera muri sosiyete, Global Citizen yasanze igisubizo
ari kimwe: “Kugera aho urubyiruko ruherereye binyuze mu muziki n’imyidagaduro.”
Kuva
Move Afrika yatangizwa, intego yayo ni uguhindura ibitaramo bibera muri Afurika
ibyubaka ubukungu, bikagira uruhare mu guhanga imirimo, guteza imbere
ibikorwaremezo, no guteza imbere impano z’urubyiruko.
Iphie
Chuks-Adizue, ushinzwe ibikorwa bya Global Citizen muri Afurika, yabwiye The
New Times, ko u Rwanda ruri mu mutima w’iyi gahunda.
Ati “Icyo dushaka si ugutegura igitaramo gusa, ahubwo ni ugushyiraho urusobe
rw’abahanga n’ibikoresho bifasha ibi bitaramo gukomeza kubaho igihe kinini
nyuma y’uko indirimbo ya nyuma isojwe.”
Akomeza
avuga ko igitaramo cya Move Afrika kizabera i Kigali mu mezi ya mbere ya 2026.
Ati “Iyo urebye uko byagenze mu myaka ibiri ishize, twishimira ko tuzagaruka i
Kigali mu mezi ya mbere ya 2026."
Yungamo ati “Tuzazana
umuhanzi mpuzamahanga uzaririmba hamwe n’umuhanzi wo mu Rwanda nk’uko
bisanzwe. Kuko intego yacu ni gushyira hamwe impano zacu n’iz’isi yose. Ariko
Move Afrika ntigamije gukurura abantu gusa kubera abahanzi b’ibyamamare. Ni
gahunda igamije kwagura ubunyamwuga mu rwego rw’imyidagaduro."
Atangaje
ibi, mu gihe ku wa 22 Gashyantare 2025, John Legend yaririmbye mu gitaramo cya ‘Move
Afrika’ cyabereye muri BK Arena, asigira ibyishimo byinshi.
Yavuze
ko ku nshuro ya mbere Move Afrika ibera i Kigali, 75% by’abakozi bari
Abanyarwanda, ku nshuro ya kabiri bageze kuri 90%. Ashimangira agira ati “Intego
yacu ni ukugeraho byose bikorwa n’Abanyarwanda ijana ku ijana.”
Uhereye
kuri gahunda yo kwagura Move Afrika mu mijyi itanu ya Afurika mbere ya 2028,
Global Citizen iri gushyira imbere mu kubaka ubushobozi, ubuhanga n’inyungu
z’igihe kirekire.
Mu
2023, ibi bitaramo bya ‘Move Afrika’ byaririmbyemo umuraperi w’umunyamerika
Kendrick Lamar. Icyo gihe mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko ibitaramo
bya Move Afrika mu Kuboza 2023 byasize urwibutso rudasaza, bishimangirwa
n’igitaramo umuraperi ukomeye ku Isi, Kendrick Lamar yakoreye i Kigali mu
Rwanda ku bufatanye na Global Citizen.
Umukuru
w’Igihugu, yavuze ko Kendrick Lamar yisunze ubuhanga bwe n’umuziki yasigiye
abanya-Kigali n’abandi ibyishimo by’urwibutso.
Yanashimye
Kendrick Lamar ku bwo kwifatanya n’abahanzi barimo Zuchu, Bruce Melodie, DJ
Toxxyk, Sherrie Silver, Ariel Wayz, Kivumbi King ndetse na Bruce The 1st.
Move
Afrika ni umushinga ugizwe n’ubukangurambaga buyobowe n'abaturage bugamije
gukangurira abayobozi gufata ingamba ku bibazo bikomeye bikigaragara ku
Mugabane wa Afurika. Bimwe mu bibazo by'ingenzi birimo:
Kongera
inkunga mu kigega cyita ku buzima, hibandwa cyane cyane ku bagore n’abakobwa,
gukemura ikibazo cyo kwangiza ibidukikije n'ingaruka zabyo ku kwihaza mu
biribwa, gukemura ikibazo cyo kutabona amahirwe y'ubukungu ku bisekuruza bizaza
no gushishikariza abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa.
Move Africa yubakiye ku bukangurambaga n’ibikorwa bya Global Citizen byayibanjirije ku Mugabane wa Afurika birimo: Global Citizen: Mandela 100, yazanye Beyoncé, Jay-Z, Ed Sheeran, Usher, Eddie Vedder na Chris Martin wo muri Coldplay i Johannesburg, Afurika y'Epfo mu 2018; Global Citizen Live: Lagos yagaragayemo Davido, Femi Kuti, na Tiwa Savage muri Fela Kuti’s New Africa Shrine mu 2021 n'Iserukiramuco Global Citizen Festival: Accra, ryazanye Usher, SZA, Stormzy, na Tems muri Black Star Square mu 2022.

Move Afrika 2026 izongera guhuza umuhanzi mpuzamahanga n’umuhanzi nyarwanda. Intego: kugaragaza impano z’u Rwanda ku ruhando rw’isi

John Legend yafatanyije na Global Citizen mu bikorwa bigamije iterambere rirambye, ubwo yataramiraga i Kigali muri Gashyantare 2025

Kuva ku ndirimbo z’urukundo kugeza ku bukangurambaga. John Legend ahora yibutsa ko impinduka itangirira mu ndirimbo

Kendrick Lamar i Kigali; umuraperi w’umunyabigwi mu isi y’umuziki yanditse amateka mu gitaramo cya Move Afrika cyabaye mu Ukuboza 2023
JOHN LEGEND YANDITSE AMATEKA ATAZIBAGIRANA MU GITARAMO YAKOREYE I KIGALI
