Nyuma ya Hussain TChabalala, Kapiteni w'u Burundi Saido Berahino ntazajyana n'ikipe byahise biteza urujijo

Imikino - 31/05/2022 3:30 PM
Share:

Umwanditsi:

Nyuma ya Hussain TChabalala, Kapiteni w'u Burundi Saido Berahino ntazajyana n'ikipe byahise biteza urujijo

TChabalala Hussain Nyange n Kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Burundi Saido Berahino ntibari mu bakinnyi u Burundi buzakoresha mu mukino bazahuramo na Namibia.

Umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Burundi Jimmy Ndayizeye yerekanye abakinnyi 23 azakoresha mu mikino 2 yo gushaka itike y'igikombe cya Afurika kizabera muri Cote d'Ivoire umwaka utaha.

U Burundi bwari bwahamagaye abakinnyi bagera kuri 30 gusa hasigaye abakinnyi 23 batarimo Kapiteni Saido Berahino na Ndayishimiye Youssouf Nyange ufite ikibazo cy'imvune. Aba bakinnyi bariyongera kuri TChabalala Hussain utazakina umukino wo muri Afurika y'Epfo ari naho Namibia izakirira u Burundi. Kuko Afurika y'Epfo yamwimye ibyangombwa byo kwinjira mu gihugu.

Abarundi batangiye kugira impungenge nyuma yo kubura aba bakinnyi 3 bakomeye ndetse umutoza Jimmy Ndayizeye yagombaga kugenderaho.

Saido Ntibazonkiza ashobora guhabwa igitambaro cya Kapiteni

Amakuru avuga ko Kapiteni Saido Berahino usanzwe ukinira ikipe ya Sheffield Wednesday impamvu atazitabira ubutumire bw'ikipe y'igihugu ngo ari gushaka indi kipe azakinira umwaka utaha kuko atazakomezanya na Sheffield Wednesday.

Saido Berahino ntazitabira ubutumire bw'intamba 

Andi makuru InyaRwanda yamenye avuye ku muntu uri hafi ya Saido Berahino, yatubwiye ko uyu musore afitanye urubanza n'ikipe ya Sheffield Wednesday kuko hari amafaranga imurimo ariyo mpamvu ashaka kubyirukamo bikaba byatumye atabona umwanya wo kuza muri Afurika. Ndayishimiye Youssouf Nyange we afite ikibazo cy'imvune gituma atajya ku rutonde ariko akazaba arikumwe n'ikipe aho izajya hose.

Ndayishimiye Youssouf Nyange aherutse kuza mu ikipe y'umwaka mu bakinnyi bitwaye neza muri shampiyona ya Turkey.

Abakinnyi bahamagaye:

Nahimana Jonathan

Ndikumana Justin

Rukundo Onesime

Ndizeye Eric

Nsabiyumva Frédéric

Mukombozi Derrick 

Nzeyimana Philips

Marco Weymans

Nizigiyimana Karim

Bigirimana Gael 

Nduwarugira Christophe

Bigirimana Abed

Nshimiyimana Ismail

Amissi Cedric

Amissi Mohamed

Bigirimana Blaise

Diamant Ramazani

Bizimana Amissi

Nzigamasabo Steve

Ntibazonkiza Saidi

Nshimiyimana Jospin

Bimenyimana Bonfils Caleb

Sudi Abdallah

Uburundi buzakina umukino ubanza tariki 4 Kamena ubere muri Afurika y'Epfo naho tariki 8 bakire Cameroun muri Tanzania.

Usibye umunyezamu wa Le Messager Onesime Rukundo nta wundi mukinnyi ukina mu Burundi wasigaye mu bakinnyi 23


Bigirimana Abed ukinira Kiyovu Sports ari mubakinnyi 23 u Burundi buzakoresha


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...