Harmonize yasuye Perezida Samia ku
wa Gatanu tariki ya 11 Nzeri 2026, mu rugo rwe i Kizimkazi, mu Mkoa wa Kusini
Unguja, muri Zanzibar.
Uru ruzinduko rwabaye mu gihe
Perezida Samia ari mu kiruhuko cy’iminsi 90 cy’akababaro n’umuryango, nyuma
y’uko umugabo we Maalim Hafidh Ameir Hassan yitabye Imana ku wa 7 Nzeri 2026.
Maalim Hafidh yaguye mu Bitaro bya
Emilio Mzena i Zanzibar, aho yari arwariye.
Harmonize, uri mu bahanzi bafite
izina rikomeye muri Tanzania no muri Afurika y’Iburasirazuba, yifashishije uru
ruzinduko kugira ngo abe hafi ya Perezida Samia muri ibi bihe bikomeye byo
kubura uwo bashakanye.
Kuba Harmonize yarasuye Perezida
Samia byaje nyuma y’uruzinduko rwa mugenzi we Diamond Platnumz, na we wamusuye
ku wa 9 Nzeri 2026, amugezaho ubutumwa bwo kumwihanganisha.
Diamond Platnumz, umwe mu bahanzi
bakomeye muri Tanzania akaba n’Umuyobozi w’ibigo bya Wasafi, yasuye Perezida
Samia iwe i Kizimkazi, mu Majyepfo ya Zanzibar.
Muri urwo ruzinduko, Diamond yari
aherekejwe na Baba Levo, Umudepite uhagarariye agace ka Kigoma mu Nteko Ishinga
Amategeko ya Tanzania, Baraka Samuel Mgeyekwa uyobora imishinga muri Wasafi
Media, ndetse n’umuhanzi Ommy Dimpoz.
Abahanzi bombi, Harmonize na
Diamond Platnumz, ni bamwe mu mazina akomeye mu muziki wa Tanzania, kandi bombi
basangiye amateka akomeye muri Wasafi Records, nubwo Harmonize yaje gutandukana
n’iki kigo.
Uru ruzinduko rwa Harmonize rubaye
mu gihe umuziki we uri kongera kwitabwaho cyane, cyane cyane nyuma yo gushyira
hanze album nshya yise ‘31’.
Iyi album iri kuvugwa cyane mu
bakunzi b’umuziki ndetse indirimbo ziyigize zikomeje kugaragara ku rutonde
rw’ibihangano bikunzwe.
Harmonize amaze imyaka myinshi ari
umwe mu bahanzi bafite uruhare rukomeye mu kumenyekanisha umuziki wa Tanzania
hanze y’igihugu, cyane cyane binyuze mu njyana ya Bongo Fleva.
Nubwo ari mu bihe by’imishinga
mishya n’izamuka ry’umuziki we, Harmonize yahisemo gushyira ku ruhande ibikorwa
bye by’imyidagaduro, asura Perezida Samia kugira ngo amube hafi muri ibi bihe
by’akababaro.
Urupfu rwa Maalim Hafidh Ameir
Hassan rwakomeje gutuma abayobozi, inshuti, abavandimwe ndetse n’abantu
batandukanye bo muri Tanzania n’ahandi bohereza ubutumwa bwo kwihanganisha
Perezida Samia.
Mu bantu bagaragaje ko bari kumwe
na we harimo n’abakomeye mu ruganda rw’imyidagaduro, aho Diamond Platnumz na
Harmonize bagiye kumusura ku giti cyabo.
Uruhare rw’aba bahanzi rugaragaza
kandi uburyo umuziki n’abawukoramo bashobora kugira uruhare mu bihe by’ubuzima
bisaba ubufatanye, aho kuba gusa mu myidagaduro.
Kuri Perezida Samia, ibi bihe ni iby’akababaro k’umuryango, mu gihe Tanzania nayo ikomeje kumuba hafi nyuma yo kubura umugabo we bari bamaze imyaka myinshi bashakanye.

Harmonize yafashe mu mugongo Perezida Samia Suluhu, ku wa 11 Nzeri 2026

Diamond Platnumz yafashe mu mugongo
Perezida Samia Suluhu, ku wa 9 Nzeri 2026
