Yannick yabitangaje abinyujije ku rubuga rwa Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24 aho yashyizeho iyi ndirimbo yahimbiye umugore we, avuga ko Ejo yatunguye umugore we akamwumvisha indirimbo yamukoreye bigatuma arira anavuga ko yose azayisangiza abantu vuba aha.
Muri iyi ndirimbo uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagat, aba ataka umugore we, Iribagiza Joy, asobanura nk’inshuti magara yabonye, agakomeza avuga ko ari umubyeyi w’intangarugero uha urukundo abana babo buri munsi.
Ibi bije nyuma y’uko mu minsi yashize na Byiringiro Lague ukinira Police FC nawe yahimbiye indirimbo umugore we Uwase Kelia.
Yannick Mukunzi na Joy Iribagiza batangiye gukundana muri 2015, urukundo rwabo rwaje gukura biyemeza kurushinga aho ku Cyumweru tariki ya 20 Mutarama 2019 ari bwo basezeranye imbere y’amategeko mu murenge wa Remera. Uyu muhango wabaye mbere y’uko Yannick Mukunzi yerekeza mu ikipe ya Sandvikens IF yakinaga mu cyiciro cya gatatu muri Sweden.
Tariki ya 08 Mutarama 2023 Yannick Mukunzi yasabye anakwa umugore we Joy Iribagiza mu birori byabereye muri Heaven Garden ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali. Kugeza ubu aba bombi bafitanye abana babiri b’abahungu, Ethan Mukunzi na Titan Mukunzi.




Mukunzi Yannick yahishuye ko yahimbiye indirimbo umugore we Iribagiza Joy
