Ibi
byatangajwe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, mu
kiganiro ‘Waramutse Rwanda’ cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda kuri uyu wa
Gatatu tariki ya 29 Mata 2026. Ni ikiganiro cyanitabiriwe na Minisitiri w’Uburezi,
Joseph Nsengimana, cyibanze ku buryo ikoranabuhanga rikoreshwa mu burezi
n’uko ryakumira ibibazo ribyara ku bana.
Minisitiri
Ingabire yasobanuye ko iri tegeko riri gutegurwa rishingiye ku bushakashatsi
bwakozwe, bugaragaza ko hari impungenge zikomeye ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga
n’abana, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Yagize
ati: "Hari ubushakatsi twakoze twibaza ni gute twakifashisha
ikorananabuhanga mu burezi kugirango rizamure ireme ry'uburezi ariko noneho
rinafashe n'abarimu kugirango babashe gukurikirana abanyeshuri mu ishuri, ariko
“Ari
naho twashyizeho Politiki 'Child Online Protection" irebera hamwe
Yakomeje
avuga ko muri uru rwego hashyizweho politiki ya “Child Online Protection”,
igamije kurinda umwana igihe ari gukoresha ikoranabuhanga, yaba mu myigire
cyangwa mu buzima bwa buri munsi.
Minisitiri
Ingabire yagaragaje ko kuri ubu u Rwanda ruri mu cyiciro cyo gutegura iri
tegeko, rizashyiraho umurongo uhamye wo kubuza abana bato kugera ku mbuga
nkoranyambaga.
Ati: "Kimwe mu bintu turi kureberaho ngirango mwabonye ko twatangiye
Yasobanuye
ko iyi ngandamuntu koranabuhanga izafasha kumenya imyaka nyakuri y’uyikoresha,
bityo bikorohereze inzego zibishinzwe gukumira abana bato kwinjira kuri izi
mbuga.
Minisitiri
Ingabire yanagaragaje ko imibare ihari iteye impungenge, kuko hafi 46% by’abana
bakoresha telefoni mu gukoresha ikoranabuhanga, mu gihe hagati ya 30% na 35%
bagaragaje ko bahura n’ibibahungabanya igihe bari kuri internet.
Ati: “Ariko ubu, turi mu nkigo y’iryo tegeko kugirango rikorwe, no gukangurira
abantu impamvu biri ngombwa, kandi ndizera ko buri mubyeyi wese agomba
kubyishimira, kuko ari ibintu bibafasha kugirango turinde abana bacu muri iyi
si y’ikoranabuhanga [….]
U
Rwanda si rwo rwonyine ruri gufata ingamba nk’izi, kuko muri Mutarama 2026,
Australia nayo yafashe icyemezo gikomeye cyo kubuza abana bari munsi y’imyaka
16 gukoresha imbuga nkoranyambaga.
Icyo
gihugu cyahagaritse ikoreshwa ry’imbuga zirimo TikTok, Facebook, Instagram na
YouTube, ndetse n’izindi nka Snapchat, Threads, X na Reddit, hagamijwe kurinda
ubuzima bwo mu mutwe n’imyitwarire y’abana.
Ubushakashatsi
bwakozwe mu 2025 muri Australia bwerekanye ko 96% by’abana bafite hagati
y’imyaka 10 na 15 bakoreshaga imbuga nkoranyambaga, aho abagera kuri 70%
bahuraga n’ibibahungabanya cyangwa bikabangamira ubuzima bwabo.
Izi
ngamba zose zigaragaza ko ibihugu byinshi biri kurushaho gushyira imbaraga mu
kurinda abana ingaruka mbi z’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, cyane cyane izikomoka
ku mbuga nkoranyambaga.
Mu
Rwanda, biteganyijwe ko iri tegeko nirimara gutegurwa no kwemezwa, rizafasha mu
gushyiraho uburyo bunoze bwo kurinda abana, mu gihe ikoranabuhanga rikomeje
gufata umwanya munini mu mibereho ya buri munsi.
Minisitiri
Paula Ingabire yavuze ko hateganywa kwifashisha indangamuntu koranabuhanga mu kugenzura imyaka y’abifuza gukoresha imbuga nkoranyambaga
