Bamwe
mu bisanzuye cyane mu muziki bumvikanye mu bihe bitandukanye, bavuga ko
bihagije kuba umuziki w’u Rwanda wacuruza ku isoko, bidasabye ko abantu babiri
bahanganira injyana, ahubwo buri wese icyo akora akaba ari cyo cyisanga ku
isoko ry’umuziki.
Mu
kiganiro na InyaRwanda, Laser Beat yavuze ko iyi njyana yavukiye ku gitekerezo
cyo gukorera umuziki w’u Rwanda umwimerere, aho yasanze imiziki myinshi ikorwa
mu gihugu itagaragaza neza 'umuco wacu'.
Ati: "Igitekerezo cyavuye ku kuba narabonaga imiziki myinshi ikorwa mu Rwanda
itagaragaza umuco wacu. Nubwo hari imiziki y’imitirano, nafuzaga gukora
umuziki uhuje n’umuco wacu wa kinyarwanda, kugira ngo abantu bashobore kumva
neza ‘Impirwa’.”
Laser
Beat yakomeje avuga ko intego ye ari ukugaragaza ko umuziki w’u Rwanda ushobora
kuba mpuzamahanga kandi ufite umwimerere.
Yongeyeho
ati: "Buri wese yumve ko ari ikintu gishya kandi gifite inkomoko mu Rwanda.
Nizeye ko iyi njyana izafasha kumenyakanisha igihugu cyacu ku rwego
mpuzamahanga. Nkora imiziki mu njyana zimenyerewe ariko nkayihuza n’umudiho
n’ibicurangisho bya kinyarwanda, bityo injyana yanjye ikaba ivuguruye kandi
ifite umwimerere,"
Uyu
musore yavuze ko iyi njyana ye yahanze yitwa ‘Impirwa’ igizwe n’ibicurangisho
bitandukanye bya gakondo nyarwanda, yahuje n’ibicurangisho bisanzwe mu muziki
muri rusange.
Laser
Beat yatangaje ibi mu gihe yanasohoye indirimbo nshya yitwa ‘Ubumenyi’, yakoranye
na Z’bra Rwabugiri na Candymoon Supplier, igaragaza uburyo ‘Impirwa’ ishobora
guhuza umuziki w’icyo gihe n’umwimerere w’umuco nyarwanda.
Mu
myaka yashize, umuziki w’u Rwanda wagiye utera imbere bitewe n’aba Producer
bagiye bahanga injyana nshya, bahuriza hamwe umwimerere w’umuco n’imyidagaduro igezweho.
Ibi byatumye umuziki nyarwanda ugaragara ku rwego mpuzamahanga kandi ukagira
umwihariko wacyo.
Abanyamuziki
batangiye guhanga indirimbo zifite inkomoko mu Rwanda, bigatuma umuziki w’u
Rwanda ugaragaza umuco n’uburanga bw’igihugu.
Benshi
mu ba Producer bakomeje kuvanga injyana zigezweho nka Afrobeat, R&B,
Hip-hop, Afro-fusion n’izindi n’ibicurangisho bya gakondo nyarwanda. Ibi
byatumye indirimbo zishobora gukundwa n’abasore n’abakobwa bakurikirana imiziki
mpuzamahanga, ariko zikomeza kuba zifite ikirango umuco w’u Rwanda.
Injyana nshya nazo zatumye abahanzi basohora indirimbo zidasanzwe, bakurura abafana benshi kandi bagakurikirwa ku mbuga nkoranyambaga no mu bitaramo. Ibi byongera isoko ry’umuziki wabo ndetse bikazamura n’amahirwe yo gukorana n’abandi banyamuziki bo mu mahanga.
Producer Laser Beat yavuze ko mu njyana yitwa ‘Impirwa’ yahanze humvikanamo inanga, ndetse n’ibindi bikoresho gakondo byahuje n’ibindi bicurangisho by’umuziki
Laser Beat yavuze ko yahanze iyi njyana mu rwego rwo gushyira itafari rye ku rugendo rw'umuziki w'u Rwanda
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO NSHYA YA PRODUCER LASER BEAT YUMVIKANAMO IYI NJYANA