Nyuma y’imyaka 2 yambitse impeta umukobwa ntibabane, umunyamakuru Sam Karenzi agiye kurushinga n’indi nkumi

Imyidagaduro - 08/05/2018 9:33 AM
Share:

Umwanditsi:

Nyuma y’imyaka 2 yambitse impeta umukobwa ntibabane, umunyamakuru Sam Karenzi agiye kurushinga n’indi nkumi

Mu gitaramo cyabaye mu ijoro ribanziriza tariki 14/02/2016, Sam Karenzi umunyamakuru wa Radio Salus mu biganiro by’imikino, yatunguye benshi asaba umukunzi we kuzamubera umugore, icyakora ntabwo babashije kubana ku mpamvu zitigeze zimenyekana, kuko magingo aya uyu munyamakuru yamaze gutangaza ubukwe n’indi nkumi.

Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 13 Gashyantare 2016 mu kabyiniro kitwa Kaizen kabaga ku Kabeza mu Mujyi wa Kigali habereye igitaramo cyiswe ‘Valentines Party’, kigaragaramo abahanzi Big Farious, Dj Pius, Mani Martin, Charly na Nina n’abandi. Mu kanya nk’ako guhumbya, Sam Karenzi ukorera Radio Salus yafashe indangururamajwi avuga iby’urukundo afitanye n’umukobwa wari wamuherekeje muri iki gitaramo.

Mu ruhame rw’abafana bagera ku gihumbi bari buzuye akabyiniro ka Kaizen, Sam Karenzi yabwiye uyu mukobwa ko ‘ari we mukobwa yifuza gukunda iteka’. Uyu mukobwa yahise asanga Sam Karenzi aho yari ahagaze mu kabyiniro, amugwa mu gituza barahoberana. Batararekurana, Nkusi Arthur wari uyoboye ibirori yazaniye impeta Sam Karenzi ahita asaba umukunzi we niba bishoboka ko yayambara bikaba ikimenyetso cy’uko ‘yemeye kuzamubera umukunzi iteka’ undi ntiyazuyaza avuga ‘YEGO’.

Icyakora nyuma y’iki gitaramo abantu bategereje ko aba bombi barushinga amaso ahera mu kirere, gusa nyuma y’imyaka ibiri yose Sam Karenzi yamaze gutangaza umukobwa bagiye kurushingana ndetse anatangaza gahunda zimbitse z’ubukwe bwe n'umukunzi we mushya witwa Aline Titi. Gahunda zo gusaba no gukwa ziteganyijwe tariki 10 Kanama 2018 mu gihe ubukwe nyir'izina buzaba tariki 11 Kanama 2018.

Sam KarenziSam Karenzi agiye kurushinga n'umukunzi we mushya witwa Aline Titi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...