Nyuma y’imyaka 15 bacuranga abagize itsinda “Ipfundo ry’Amahoro " bagiye gukora igitaramo kidasanzwe bahimbaza Imana

Iyobokamana - 13/08/2015 4:43 PM
Share:
Nyuma y’imyaka 15 bacuranga abagize itsinda “Ipfundo ry’Amahoro " bagiye gukora igitaramo kidasanzwe bahimbaza Imana

Nyuma y’imyaka irenga 15 baririmbira Imana nk’umuryango, ku nshuro yabo ya mbere itsinda ryitwa “Ipfundo ry’Amahoro " bagiye gutaramira abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana mu gitaramo giteguranywe ubuhanga dore ko aba basore uko ari batanu ari abahanga ku byuma bya muzika.

Aba basore bayobowe na mugenzi wabo, Aaron Ndayishimiye ari nawe ufata indangaruramajwi akayobora umuziki wabo uyunguruye, bazataramira abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana ku Cyumweru tariki ya 16 Kanama 2015, ku rusengero rwa ADEPR Kinamba, haruguru gato ya Banki y’Abaturage yo ku Kinamba.

affiche

Iki gitaramo giteganijwemo umwanya uhagije wo kumva no kwirebera impano idasanzwe aba basore babyirukanye yo gukorera Imana mu ndirimbo zihimbitse gihanga, kikaba kizatangira saa saba z’amanywa.

Amavu n’amavuko y’Ipundo ry’Amahoro

Byose bijya gutangira, umubyeyi w’aba basore, Mazuru Philbert, yigishije gucuranga gitari umukuru muri bo Iradukunda Clement, icyo gihe yari afite imyaka 4 y’amavuko atangira atyo kujya acurangira mu rusengero, yicaye ku gikombe cy’amavuta y’ubuto  bakundaga kwita igereni. Muri icyo gihe, babarizwaga aho bakomoka muri Butare, kuri ubu ni mu Karere ka Huye.

Hashize umwaka umwe, nibwo umuvandimwe wabo witwa Ishimwe Sam nawe yatangiye kwiga gitari, asanga mukuru we Clement bakajya bafatanya gucurangira Imana.

Uwitwa Aaron ari nawe ubayoboye avuga ko atigeze ahabwa amahirwe nk’aya bakuru be yo kwiga umuziki, kuko yakuranye amagara make. Gusa ngo umunsi umwe bicaye bataramiye mu rugo, ubwo basubiragamo umuziki wabo, ngo yarabatunguye aririmba ijwi batari bamwitezeho, ababyeyi be barumirwa, itsinda ryabo rivuka rityo, kugeza ubu.

Uyu niwe mukuru muri bo witwa Clement

Uyu niwe mukuru muri bo witwa Aaron

Aba bavandimwe bagiye bataramira henshi mu matorero mu gihugu bacuranga bari kumwe n’umubyeyi wabo (Papa wabo), ndetse bakaririmba, uwababonaga wese yaterwaga ubwuzu n’impano ikomeye n’ubuhanga bafite bwo gucuranga ibikoresho bya muzika, kandi bakiri bato.

Kuri ubu Ipfundo ry’Amahoro baragutse bikomeye kuko bafite indirimbo zigera kuri 50 zitunganyije neza, baguye imicurangire yabo, ndetse bongeyemo na bagenzi babo bacuranga ibindi bikoresho birimo inanga (piano) ndetse n’ingoma (drums).

Icyo Ipfundo ry’Amahoro rigukeneyeho

Nk’uko twatangiye tubivuga hejuru, aba basore bamaze imyaka irenga 15 baririmbira Imana, ariko iki ni cyo gitaramo cy’umwihariko cyabo cya mbere, kandi ni wowe bagiteguriye. Barasaba umwanya wawe, ngo uzaze kwifatanya nabo muri iki gitaramo kizatangira saa saba zuzuye kigasozwa saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Uyu niwe mubyeyi w'aba bana wagize uruhare rukomeye mu kuzamuka kwabo muri muzika

Uyu niwe mubyeyi w'aba bana wagize uruhare rukomeye mu kuzamuka kwabo muri muzika

Iki gitaramo kandi kizagararamo izindi korali zizafatanya n’Ipfundo ry’Amahoro guhimbaza Imana, izo ni Ebenezer n’iyitwa Amahoro zombi zo kuri ADEPR Kinamba.

Nk’uko Aaron abyemeza, uzakererwa iminota mike azahomba, kuko biteganijwe ko igihe kizubahirizwa bikomeye, kandi ngo uzahagera wese azanyurwa kuko bizeye neza ko Imana yiteguye kuzagaragara muri cyo. Ikindi kandi kwinjira bizaba ari ubuntu kuri buri wese.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...